Bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 6200

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Nyabihu, abagabo babiri n’umugore umwe bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu udupfunyika 6200 tw’urumogi ruturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bafatiwe mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Kareba mu murenge wa Jenda ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024.

Bavuga ko ibi biyobyabwenge bafatanywe bari babishyiriye abakiriya bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse mu bufatanye n’abaturage babatanzeho amakuru.

Yagize ati: “Biturutse ku makuru yizewe twahawe n’abaturage ko ririya tsinda ryari rigizwe n’abantu bane, bamaze kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bashaka gukwirakwiza mu bakiriya babo, hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bitandukanye (ASOC) baza gufatira batatu mu mudugudu wa Rubare, umwe muri bo abasha gutoroka aracyashakishwa kugira ngo na we afatwe.”

Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’abandi abacyekwaho gufatanya nabo muri ibi bikorwa.

SP Karekezi yaburiye abakomeje gushakira amaramuko mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ku bihano bibategereje.

Yagize ati: “Abantu bakibwira ko ibyaha ari yo nzira ishobora kubabera inkomoko y’umutungo n’amaramuko cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka tugiye kwinjiramo, by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge icyo twababwira ni uko bashyira akadomo kuri icyo cyizere kuko ntaho bazamenera, ahubwo batekereze kabiri babihuze n’ingaruka bazabihuriramo nabyo.”

SP Karekezi yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batanga amakuru, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo