Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi 9 tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.
Habanje gufatwa abavandimwe babiri, umwe w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye moto na murumuna we yari ahetse ufite imyaka 18, bafashwe ahagana ku isaha ya saa saba n’igice z’igicamunsi, mu mudugudu wa Bihinga, akagari ka Rega mu murenge wa Jenda.
Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe mu mudugudu wa Ruhongore, akagari ka Nyamitanzi nako ko mu murenge wa Jomba, afite iwe mu rugo udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bambi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: ”Abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari abantu babonye bahetse umufuka kuri moto yavaga Kabatwa yerekeza Sashwara bicyekwa ko urimo urumogi. Abapolisi barabakurikiye babafatira mu mudugudu wa Bihinga barebye basanga koko ari urumogi bari batwaye, niko guhita batabwa muri yombi.”
Yongeyeho ko ku mugoroba w’uwo munsi ahagana saa Kumi n’ebyiri, hagendewe ku makuru yizewe nayo yatanzwe n’undi muturage wo mu Kagari ka Nyamitanzi, haje gufatirwa umugabo wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1000.
Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
SP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza, inzira banyuramo n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza.
Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko batazigera bihanganirwa na gato, hazakomeza ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
/B_ART_COM>