Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rusizi, yafatanye umugabo w’imyaka 40 n’umugore w’imyaka 39 y’amavuko, imifuka ine irimo amakara avanze n’urumogi rupima Kg 108.
Bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo, akagari ka Kabuye mu mudugudu wa Mugerero, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru bari basanzwe bafite ko hari abafata imifuka y’amakara bakayivanga n’urumogi mu rwego rwo kujijisha.
Yagize ati: ”Twari dufite amakuru y’uko hari amayeri menshi akoreshwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bitemewe, ari nabwo buryo aba bakoresheje, aho bagiye bafata imifuka hasi bakabanzamo amakara, bagakurikizaho urumogi hanyuma hejuru bakorosaho andi makara bagamije kujijisha ngo badatahurwa.”
Yunzemo ati: “Habanje gufatwa umugabo wari uhetse ku igare imifuka ibiri y’amakara, ubwo abapolisi bamuhagarikaga, bamusaba kuyifungura bagasanga hasi yabanjemo amakara akurikizaho urumogi hejuru arenzaho andi makara niko guhita afatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka cyo gutwara amakara yari yahawe, abajyana aho yakuye iyo mifuka, ari naho baje gusanga umugore wari ufite indi mifuka ibiri y’amakara, bayifunguye basanga muri buri mufuka baragiye bavangamo amakara n’urumogi.
SP Karekezi yashimiye abaturage batanga amakuru ku bishora mu byaha, atanga n’umuburo avuga ko n’ubwo mu gukora ibinyuranyjije n’amategeko bitwikira ijoro bagakoresha n’amayeri atandukanye agamije kujijisha, hari uburyo bwinshi bwo kubatahura ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, nta kabuza bazakomeza gufatwa bagahanwa.
Bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyakarenzo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.