Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bikorwa byo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza, ishishikariza abaturarwanda kuba maso birinda kugwa mu mutego no gutanga amakuru ku bo bacyetseho kwishora muri ibi byaha.
Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho ku wa gatatu tariki ya 23 Mata, mu Karere ka Rubavu hafatiwe abantu bane barimo umwe ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bafatanywe ibihumbi bine by’amadolari y’Amerika (US $ 4000), impapuro 850 n’ibindi bikoresho bifashishaga mu kuyakora.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye uruhare rw’abaturage batanga amakuru afasha mu bikorwa byo gufata bene aba banyabyaha baba bashaka kubacuza ibyabo mu buryo bw’amaherere, babahangika amafaranga y’amiganano.
Yagize ati: “Kwigana amafaranga ayo ari yo yose ni icyaha kidashobora kwihanganirwa bitewe n’ingaruka zacyo zikomeye ku bukungu bw’igihugu muri rusange, n’iterambere ry’abaturage by’umwihariko.
Dushimira abaturage bumva ko ari inshingano zabo bakomeza kutugezaho amakuru y’uwo ari we wese wishora mu byaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange kimwe n’ibimunga ubukungu by’umwihariko kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza, bigatuma abasha gufatwa hakiri kare.”
Yashishikarije abaturage gufatanyiriza hamwe mu kurwanya abihishe inyuma y’ibi byaha, bashaka kurya utwabo batavunitse bakwirakwiza amafaranga y’amiganano n’abishora mu bindi byaha bihungabanya umutekano batangira amakuru ku gihe.
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.
Ingingo ya 269 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
/B_ART_COM>