Baby Shark: Uko indirimbo y’abana yakunzwe cyane ku isi yabaye isoko y’ubucuruzi bwa miliyoni 400$

Muri Kamena (6) mu 2016, ubwo Kim Min-seok yemeraga ko hashyirwa hanze amashusho y’indirimbo y’abana y’amasegonda 90, ntiyari azi igikorwa gikomeye atangije ariko kandi ntiyari anazi ikizavamo.

Iyo ndirimbo yitwa "Baby Shark" imaze kuba ikimenyabose kw’isi hose, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 16 kuri YouTube, ni yo video imaze kurebwa cyane kurusha izindi zose kugeza ubu.

Ni indirimbo yoroshye gufata mu mutwe, yishimiwe n’abana ndetse n’abantu bakuru, bituma ikigo cyayihimbye cya "Pinkfong" kivanamo ubucuruzi bukomeye, kuko ubu gifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari.

Umukuru wa Pinkfong, yabwiye BBC ati: "Ntitwigeze dutekereza ko izakundwa kurusha izindi zacu zose, ariko kandi iyo dusubije amaso inyuma dusanga yarabaye umusemburo w’impinduka zikomeye zadufashije gutangira urugendo rwacu kw’isi yose."

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Pinkfong yagiye ku isoko ry’imigabane muri Koreya y’Epfo, imigabane yazamutseho hejuru ya 9% ku munsi wa mbere, bituma ikigo kigira agaciro karenga miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Baby Shark bivugwa ko yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1970, kandi yakundaga kuririmbwa mu nkambi z’ibiruhuko zakira abana mu gihe cy’impeshyi.

Ni indirimbo, irimo gusubiramo interuro igira iti "Baby shark, doo, doo, doo, doo, doo, doo", bigakurura abana, ariko kandi ngo ishobora kurangaza abantu bakuru," nk’uko Kevin Chew, ushinzwe gusesengura ibijyanye n’itangazamakuru muri Kaminuza ya Nanyang Technological, abivuga.

Kim nawe ngo azi neza uburyo iyi ndirimbo ikurura abantu.

Ati: "Isa n’indirimbo ya K-pop. Ifite umuvuduko mwinshi, irimo injyana kandi igakurura uyumva."

Akomeza avuga ko iyo ndirimbo, basohoye mu 2016, kuba ifite amagambo agaruka kenshi, bituma abana bayibuka byoroshye.
Ni indirimbo ikundwa cyane na benshi, ikaba yaratangiye gukwirakwira ubwo imbyino yayo yatangiraga kwerekanwa mu birori by’abana mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.

Amashusho y’abana n’abantu bakuru babyina iyo ndirimbo yatangiye gukwirakwira kuri interineti, maze videwo iba gikwira ityo.

Mu Ugushyingo 2020, videwo ya ’Baby Shark’ yegukanye umwanya wa mbere nk’iyarebwe cyane kuri YouTube.

Yinjije hafi kimwe cya kabiri cy’inyungu z’iyi sosiyete mu myaka yakurikiye isohoka ry’iyo videwo, kandi yabaye intangiriro yo kwagura ibikorwa byabo.

Pinkfong yarezwe ko yibye indirimbo y’umuhanzi wo muri Amerika

Mu 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya rwatesheje agaciro urwo rubanza, nyuma y’uko ikigo Pinkfong kivuze ko indirimbo cyakoze ishingiye ku ndirimbo ya kera iri mu rubuga rusange.

Ibyo gutsinda, Kim Min-seok avuga ko byatanze imbaraga ubwo imigabane yajyaga ku isoko. Yongeraho ko gusaba kujya ku isoko byari byarakozwe mbere y’uko urubanza rurangira.

Umubyeyi umwe yabwiye BBC ko umuryango we ufite amarangamutima anyuranye ku mashusho ya Pinkfong.

Saleem Nashef, ufite abana babiri, avuga ko akunda uburyo amashusho y’ikigo afasha kwiga, ariko umugore we avuga ko Baby Shark "ishimisha cyane abana babo ku buryo burenze."

Yongeraho ko umukobwa we ugiye kugira imyaka itatu azagira isabukuru ifite insanganyamatsiko ya Baby Shark.

Pinkfong yatangiye mu mwaka wa 2010 yitwa "SmartStudy", ikaba yarakoraga indirimbo z’abana bari munsi y’imyaka 12.

Icyo gihe yari ifite abakozi batatu gusa, harimo Kim Min-seok na Dongwoo Son hamwe n’uwari ushinzwe ikoranabuhanga.

Kim yagize ati: "Twari bacye cyane ntaho twari duhuriye n’uko turi ubu". Avuga ko icyo gihe batateganyaga no kubona umushahara w’ukwezi.

Kuva ahantu nk’aho, uyu munsi Pinkfong iri ku isoko ry’imari n’imigabane muri Koreya y’Epfo, n’agaciro karenga miliyoni 400 z’amadolari, ni urugendo rutoroshye

Pinkfong yanyuze mu mpinduka zikomeye, zirimo guhindura igashyira imbere abana bato cyane.

Ikigo cyaje kugera ku bakozi bagera ku 100 kivuye ku bakozi batatu, gishyira imbaraga mu mikino yoroshye ku bana kandi ifasha kwiga.

Icyo gihe "Ni bwo Baby Shark yavutse," nk’uko Kim yakomeje abisobanura.

Mu 2022, ikigo cyahinduye izina kiba "The Pinkfong Company", izina ryaturutse ku nyamaswa y’imbeba y’inkende yagaragaye mu mashusho y’inkuru z’abana.

Kuri ubu iki kigo gifite abakozi bagera kuri 340, gifite ibiro i Tokyo mu Buyapani, i Shanghai mu BUshinwa na Los Angeles muri Amerika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo