Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama, yafashe abantu babiri bageragezaga kuvunjisha amadolari y’Amerika 2800 (arenga Frw 3,296,000) y’amiganano.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 39 y’amavuko wari kumwe n’umugabo w’imyaka 33, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi, ubwo bari bageze ku biro by’ivunjisha, mu mudugudu w’Inyarurembo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge bashaka kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.
Amadolari yose yafatanywe agizwe n’inote 51 zirimo 46 za $50 n’eshanu za $100.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibiro by’ivunjisha, nyuma y’uko byari bigaragaye ko amadolari bazanye ari amiganano.
Yagize ati: “Umukozi wo mu biro by’ivunjisha amaze kubona ko inote z’amadolari zari zizanywe n’umugore wari winjiranye n’undi mugabo ari amahimbano, yahise atanga amakuru kuri Polisi bahita bafatwa bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha.”
Nyuma yo gufatwa, uriya mugore yavuze ko amadolari bafatanywe ari ay’umugabo we babana mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ari naho yaje aturutse, uwo bafatanywe akaba ari uwo yari yitabaje bahuriye mu nzira ngo amwereke aho yabasha kuyavunjishiriza.
SP Twajamahoro yavuze ko hakomeje iperereza kugira ngo uwo ari we wese ufite uruhare mu guhimba no gukwirakwiza ayo madolari afatwe ashyikirizwe ubutabera.
Yashishikarije abakora ubucuruzi n’abaturarwanda bose muri rusange kujya baba maso, buri gihe bahawe amafaranga, bagashishoza bakareba niba atari amiganano, bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
/B_ART_COM>