Assumpta Muganwa yatangije bwa mbere ibiganiro bya ’Positive Thinking’

Assumpta Muganwa usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangije bwa mbere ibiganiro bifasha abantu kurushaho kugira imitekerereze myiza ’Postive thinking’.

Ni ibiganiro Assumpta yatangije kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali kuri Best Food Restaurant iherereye ahazwi nko kwa Rwahama. Nibwo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali hari hakozwe ibiganiro nk’ibyo mu ruhame.

Assumpta yatangiye abwira abari bitabiriye ibiganiro ko kubitegura yabitewe n’uko na we kugira imitekerereze myiza byamufashishije mu gihe yari mu bihe bikomeye, akabasha kubyigobotoramo.

Ati " Nari mu bihe bingoye cyane. Nashatse amasomo yerekeye Positive Thinking, ndayiga, kandi byaramfashije cyane. Nashatse uko ibibazo nari mfite mbyuriraho ngo nkomeze kunezerwa. Nyuma nibwo nashatse uko nabisangiza abandi kuko nziko bifasha cyane. "

Yunzemo ati " Mu buzima dukunda guhura n’ibibazo byinshi….hari ubwo abantu baguhuriraho bakagushyira mu bibazo twagereranya n’ amabuye cyangwa amatafari…ariko ntuba ukwiriye kwitotomba ngo ni uko bayaguteye, ahubwo wayakusanya ukubakamo inzu.

Ni nka kwakundi ushobora gufata indimu isharira, ukayikuramo umutobe uryohereye….Duhura n’ibibazo byinshi ariko ikibazo ushobora kukigiraho imitekerereze myiza, bikagufasha kugisohokamo."

Ibiganiro Assumpta yatanze byibanze ku buryo umuntu yakomeza kugumana umunezero no mu gihe ari mu bibazo bikomeye. Assumpta yabwiye abari aho ko ibintu byose bitangirira mu mitekerereze bityo ko ikwiriye gusigasirwa. Yatanze ingero zinyuranye z’abantu bagiye bagirwaho ingaruka mbi bitewe n’imitekerereze mibi.

Assumpta ati " Iyo ufite ibitekerezo biri Negative, birakugora kugira icyo wakora ngo witeze imbere…Iyo udafite akazi, ugahora wishyiramo ko utazakabona hari igihe bikokama nyamara atari uko wari ubuze ubushobozi ahubwo bigaterwa n’uko ari ibintu witsindagiyemo…Imitekerereze y’ibyo ukomeza kwishyiramo iherezo bikubaho.

Nkiyo hari ugize ikibi agukorera, ukakibona mu buryo buri Positive,…bituma ugira amahoro, ukarushaho kugira umuhate wo gukora."

Uretse ibiganiro Assumpta yatanze, hagiye habaho uburyo bwo kuganira hagati y’ababyitabiriye nka bumwe mu buryo bufasha mu gusangizanya ubuhamya bw’ibyafasha kugira imitekerereze myiza.

Assumpta yasoje avuga ko ari gutegura ibindi biganiro bizakorwa mu minsi ya vuba azamenyesha abantu bashaka kubyitabira.

Assumpta Muganwa yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye uko ibiganiro bibanza byagenze ndetse ko yizeye ko bizarushaho kwitabirwa na benshi uko bigenda bimenyekana.

Ati " Mwene ibi biganiro ntabwo bimenyerewe mu Rwanda ariko birafasha cyane. Wabonye ko ababijemo bwa mbere babyishimiye cyane kandi bikaba bizabagirira umumaro. Wumvise ubuhamya bw’abo byagiye bifasha. Uko bizamenyakana kurushaho niko abantu benshi bazarushaho kubyitabira kandi bikabafasha mu buzima bwa buri munsi. "

Assoumpta Muganwa ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu baririmbyi bayobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana muri New Life Bible Church iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Afite indirimbo 6 harimo na Satura Ijuru ari nayo abantu benshi bamumenyeyeho. Izindi ndirimbo ze ni Till I die, Satura Ijuru, Tumusinze, Niwe niringiye na Yesu ndagushima.

Assumpta Muganwa atanga ibiganiro

Ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye zifasha uwabyitabiriye kumenya uko yagumana imitekerereze myiza no mu gihe ari mu bibazo

Bakurikiye ibiganiro

Umuhanzikazi Tonzi ni umwe mubabyitabiriye

Ababyitabiriye nabo babigizemo uruhare

Assumpta ateze amatwi umwe mu bitabiriye ibiganiro bya ’Positive thinking’

Tonzi abaganiriza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo