Assou-Ekotto agiye kuva mu mupira w’amaguru yerekeze mu gukina filime z’urukozasoni

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Benoît Assou-Ekotto ukomoka muri Cameroun ngo yaba agiye gusezera gukina ruhago akerekeza mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni (pornographie).

Ibi byatangajwe n’umutoza Harry Redknapp w’ikipe ya Birmingham yo mu cyiciro cya 2 mu gihugu cy’Ubwongereza. Ibi yabitangaje nyuma y’uko asabye uyu mukinnyi ko yazaza mu ikipe ya Birmingham mu mwaka utaha w’imikino avuye mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa.

Nkuko amakuru dukesha BMFTV abitangaza , Harry Redknapp yatunguwe n’igisubizo cya Assou-Ekotto yanahoze atoza mu ikipe ya Tottenham mu gihe cy’imyaka 4. Ngo uretse kuba yaramuhakaniye kuba ataza muri iyo kipe, Ekotto ngo yabwiye Redknapp ko agiye guhagarika umupira akigira gukina filime z’urukozasoni.

Haribazwa niba koko Ekotto ufite imyaka 33 ukina nka myugariro yaba agiye kureka umupira w’amaguru, agahindura inzira burundu akajya mu bihabanye no gukina umupira w’amaguru. Ibi ninabyo nanubu Harry Redknapp ngo akibazaho bikamuyobora.

Ati “ Ikibazo kirimo gusa ni uko yambwiye ko ashaka kuba icyamamare mu gukina filime z’urukozasoni. Ntakindi kibazo.”

Marc Dorcel utunganya filime z’urukozasoni niwe uzafasha Ekotto mu mwuga we mushya azaba agiye kwinjiramo.

Ekotto yahoze akina ndetse yamenyekaniye cyane muri Tottenham

Ekotto(uri i buryo)asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Cameroun

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo