Perezida w’Amerika Joe Biden yise Kenya inshuti ikomeye itari iyo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN), bituma Kenya iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gihawe iyo nyito n’Amerika.
Biden yatangaje icyo cyemezo mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mugenzi we wa Kenya William Ruto yagiriye muri Amerika.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere nk’urwo rw’akazi Perezida wo muri Afurika agiriye muri Amerika mu myaka irenga 15 ishize, ndetse rubaye mu gihe Uburusiya n’Ubushinwa byaguye kugira ijambo kwabyo ku mugabane w’Afurika.
Leta nyinshi zo mu karere ka Sahel no muri Afurika y’uburengerazuba na zo zabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, bituma ubufatanye n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi buvaho.
Uko kwitwa inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN y’Amerika, bizatuma Kenya ishobora kugirana ubufatanye bwa hafi cyane n’Amerika bwo mu rwego rw’umutekano, ndetse ibone intwaro zigezweho cyane z’Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane mu biro bya Perezida w’Amerika (bizwi nka White House), Biden, ari kumwe na Ruto, yavuze ko kuba Kenya yashyizwe muri icyo cyiciro bivuye ku "bufatanye bumaze imyaka" hagati y’ibihugu byombi.
Kenya yagaragaye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Amerika mu mutekano muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse iri no mu rugaga rw’ibihugu bihura bikaganira ku guhuza ibikorwa byo guha intwaro Ukraine nyuma yuko itewe n’Uburusiya, ruzwi nka Ukraine Defence Contact Group.
Uku kongerera imbaraga ubucuti hagati ya Kenya n’Amerika kubaye mu gihe Amerika yugarijwe no gusubira inyuma mu bufatanye mu bindi bice bimwe by’Afurika.
Muri iki cyumweru, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) byemeje ko abasirikare b’Amerika bagera ku 1,000 bazaba bose bamaze kuva muri Niger bitarenze muri Nzeri (9) uyu mwaka, nyuma yuko ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi busenyutse.
Niger yarushijeho kwegera Uburusiya na Iran, nyuma yuko perezida wayo wari watowe muri demokarasi ahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka gisirikare mu mwaka ushize.
Amerika yanashimishijwe no kuba Kenya iherutse gusezeranya ko izohereza abapolisi 1,000 bayo muri Haïti mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo muri icyo gihugu.
Mu mwaka ushize, kuvugana kuri telefone kumwe gusa Perezida Biden yagiranye na Perezida wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kwabaye kuvugana na Perezida Ruto, ubwo baganiraga ku kuba Kenya yarasezeranyije kuyobora ubutumwa bwa polisi buhuriwemo n’ibihugu bitandukanye buzoherezwa muri icyo gihugu cyo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Caraïbes.
Biden yagize ati: "Ibikorwa duhuriyeho byo kurwanya iterabwoba byaciye intege ISIS [umutwe wiyita leta ya kisialamu] na Al-Shabaab muri Afurika y’uburasirazuba.
"Ubufasha duhuriyeho duha Ukraine bwatumye isi ijya hamwe mu gushyigikira amasezerano ya UN [ONU]. Kandi umurimo dukorana kuri Haïti urimo gufasha mu gucira inzira kugabanya umutekano mucye."
Ruto yavuze ko "Kenya n’Afurika bifite inshuti ikomeye kandi yiyemeje" ari yo Biden.
Mu gihe bizaba bimaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika, Kenya izahinduka igihugu cya 19 ku isi cyiswe inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN y’Amerika.
BBC
/B_ART_COM>