Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yasabye Ubushinwa kubuza Irani gufunga ubunigo bwa Ormuz (Hormuz), imwe mu nzira z’ingenzi cyane zinyuzwamo ibicuruzwa ku isi.
Minisitiri Rubio abivuze nyuma yuko televiziyo Press TV ya leta ya Irani itangaje ko inteko ishingamategeko yemeje gahunda yo gufunga ubwo bunigo ariko ikongeraho ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’urwego rwitwa inama nkuru y’umutekano w’igihugu.
Uguhungabanya ubwikorezi bw’ibitoro muri ubwo bunigo uko ari ko kose, kwagira ingaruka zikomeye ku bukungu. Ubushinwa, by’umwihariko, ni bwo bwa mbere ku isi mu kugura ibitoro bya Irani ndetse bufitanye umubano wa hafi na Irani.
Ibiciro by’ibitoro byaratumbagiye nyuma yuko Amerika igabye igitero ku bigo bya nikleyeri bya Irani.
Igiciro fatizo mpuzamahanga cy’ibitoro bidatunganyije, ’Brent crude’, cyatumbagiye kigera ku kigero cya mbere cyo hejuru cyane kibayeho mu mezi atanu ashize.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox News yo muri Amerika ku cyumweru, Minisitiri Marco Rubio yagize ati: "Ndashishikariza leta y’Ubushinwa i Beijing kubahamagara [guhamagara Irani] kuri ibyo, kuko ubunigo bwa Hormuz bubafatiye [bufatiye Irani] runini cyane ku bitoro byabo."
"Nibaramuka [bafunze ubunigo]... bizaba ari ukwiyahura kwo mu bukungu kuri bo. Kandi turacyafite [ubundi] uburyo [bunyuranye] twakoresha mu guhangana na byo, ariko ibindi bihugu na byo bikwiye kuba bibitekerezaho na byo. Byashegesha ubukungu bw’ibindi bihugu cyane kurusha ubwacu."
Ibigera kuri 20% by’ibitoro byose byo ku isi binyura mu bunigo bwa Hormuz. Ibihugu bikomeye mu gucukura ibitoro no mu kugira gaze (gas) nyinshi byo mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, bikoresha iyo nzira yo mu mazi mu bwikorezi by’ingufu ziva muri ako karere.
Igerageza iryo ari ryo ryose ryo guhungabanya imikorere muri ubwo bunigo, rishobora gutuma ibiciro by’ibitoro ku isi bitumbagira cyane.
Ibiciro by’ibitoro byatumbagiye by’akanya gato ubwo isoko ryatangiraga kurema kuri uyu wa mbere, igiciro ku isoko ry’ibitoro bidatunganyije rya ’Brent crude’ kirazamuka kigera ku madolari y’Amerika 81.40 (angana na 117,000 FRW) ku kagunguru.
Ariko cyahise cyongera gisubira ku madolari 78 ku kagunguru, bingana n’inyongera ya 1.4% kuri uwo munsi.
Saul Kavonic, umukuru w’ishami ry’ubushakashatsi ku masoko mu kigo MST Financial, yagize ati: "Ubu Amerika iri mu buryo bwo kwirwanaho cyane mu karere yitegura igitero cya Irani icyo ari cyo cyose cyo kwihimura. Ariko ibyago ku biciro by’ibitoro ni uko ibintu bishobora kudogera kurushaho."
Igiciro cy’ibitoro bidatunganyije kigira ingaruka ku kintu icyo ari cyo cyose, nk’urugero ku giciro cya lisansi (’essence’) ukoresha mu modoka yawe cyangwa igiciro cy’ibiribwa byo mu iduka.
Ubushinwa, by’umwihariko, bugura ibitoro byinshi muri Irani kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose – mu kwezi gushize, ibitoro bwaguze muri Irani byarenze utugunguru miliyoni 1,8 ku munsi, nkuko imibare y’ikigo Vortexa gikurikirana ubucuruzi bw’ingufu bunyura mu mazi magari, ibigaragaza.
Ibindi bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Aziya, nk’Ubuhinde, Ubuyapani na Koreya y’Epfo, na byo bikoresha cyane ibitoro bidatunganyije binyura muri ubwo bunigo.
Umusesenguzi ku ngufu Vandana Hari yavuze ko Irani ifite "bicye byo kunguka na byinshi cyane byo guhomba" igihe yaba ifunze ubwo bunigo.
Yabwiye BBC News ati: "Irani iri mu byago byo gutuma abaturanyi bayo bacukura ibitoro banafite gaze bo mu kigobe [cy’Abarabu] bashobora guhinduka abanzi [bayo] ndetse ikaba yarakaza isoko ryayo ry’ingenzi ari ryo Ubushinwa binyuze mu guhungabanya ingendo zo muri ubwo bunigo."
Amerika yinjiye mu ntambara ya Irani na Israel mu mpera y’icyumweru gishize.
Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika "yatsembatsembye burundu" ibigo bikomeye bya nikleyeri bya Irani.
Ariko ikigero cy’ibyangijwe n’ibyo bitero ntikizwi.
Ishami rya ONU rigenzura ingufu za nikleyeri (IAEA) ryavuze ko ridashobora gusuzuma ibyangiritse ku kigo cya nikleyeri cya Fordo kirinzwe cyane kiri munsi y’ubutaka. Irani yavuze ko ikigo cya Fordo cyangiritse gato gusa.
Trump yaburiye Irani ko izagabwaho ibitero "bibi cyane kurushaho", keretse nireka gahunda yayo ya nikleyeri.
Kuri uyu wa mbere, Ubushinwa bwavuze ko ibitero by’Amerika byangije kwizerwa kwayo ndetse bwasabye ko habaho agahenge aka kanya.
Ambasaderi w’Ubushinwa muri ONU, Fu Cong, yavuze ko impande zose zikwiye kureka "akayihayiho k’imbaraga... no [kureka] kwenyegeza umuriro", nkuko inkuru y’igitangazamakuru CCTV cya leta y’Ubushinwa ibivuga.
Mu nkuru y’igitekerezo gihuriweho y’ubwanditsi bw’ikinyamakuru Global Times cya leta y’Ubushinwa, icyo kinyamakuru na cyo cyavuze ko uruhare rw’Amerika muri Irani "rwakomeje kurushaho ndetse ruhungabanya kurushaho uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwo hagati".
Icyo kinyamakuru cyongeyeho ko ibyo birimo gutuma intambara yerekeza aho izaba "irenze igaruriro".
BBC
/B_ART_COM>