Amerika yasezeranyije Israel ubufasha budatezuka ndetse ibyo ibigaragaza ibinyujije mu mfashanyo ya gisirikare. Ariko mu gihe inkovu zo mu bindi bikorwa bya gisirikare Amerika yagiyemo mu gihe cyashize muri ako karere zikigaragara, ni hehe hari umupaka w’aho Amerika itarenga mu kugira uruhare mu birimo kuba?
Mu byo yatangaje bya mbere ku gitero muri Israel cyakozwe na Hamas, Perezida w’Amerika Joe Biden yasobanuye neza uruhande ariho: "Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zishyigikiye Israel."
Yongeyeho ati: "Kuri buri muntu uwo ari we wese utekereza gufatirana uko ibintu bimeze, mufitiye ijambo rimwe: wibikora."
Uko kuburira biraboneka ko kwari kugenewe Iran n’inshuti zayo.
Abasirikare b’Amerika muri Iraq na Syria bagabweho ibitero inshuro nyinshi mu minsi ya vuba aha ishize, nkuko bivugwa na minisiteri y’ingabo y’Amerika, ndetse ubwato bw’intambara bw’Amerika bwo mu nyanja itukura (Red Sea) bwahagaritse ibisasu bya misile byarasiwe muri Yemen "bishoboka" ko byari byerekejwe kuri Israel.
Amerika isanzwe ifite ubwato bw’intambara bugwaho indege buri mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, vuba aha buzahasangwa n’ubundi bwato bw’intambara bwo muri ako karere. Buri bwato bw’intambara muri ubwo bugwaho indege, buriho indege zirenga 70 - izo ni imbaraga nyinshi. Biden yanategetse abasirikare b’Amerika babarirwa mu bihumbi kuryamira amajanja kugira ngo babe bakoherezwa muri ako karere bibaye ngombwa.
Amerika ni yo iha Israel imfashanyo ya mbere nyinshi ya gisirikare, buri mwaka iha Israel imfashanyo ya gisirikare ifite agaciro ka miliyari hafi 3.8 z’amadolari.
Indege z’intambara za Israel zirimo kumisha ibisasu muri Gaza zakorewe muri Amerika, cyo kimwe na nyinshi mu ntwaro zihamya aho zerekejwe kurasa na zo zirimo gukoreshwa ubu. Zimwe muri misile ziburizamo ibisasu zo mu bwirinzi bw’ikirere bwa Iron Dome bwa Israel, na zo zikorerwa muri Amerika.
Amerika yohererezaga Israel ibindi bikoresho byifashishwa n’izo ntwaro na mbere yuko Israel ibisaba. Ndetse ku wa gatanu ushize, Perezida Biden yasabye inteko ishingamategeko y’Amerika kwemeza imfashanyo ya miliyari 14 z’amadolari iyo nshuti yayo yo mu Burasirazuba bwo Hagati yakwifashisha mu ntambara, ayo akaba ari muri gahunda y’imfashanyo ya gisirikare ya miliyari 105 z’amadolari igenewe Israel.
Ku munsi wakurikiyeho, Pentagon (ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika) yatangaje ko izohereza mu Burasirazuba bwo Hagati bubiri mu bwirinzi bukomeye cyane bwa misile bw’Amerika - ari bwo Terminal High Altitude Area Defense (THAAD) hamwe n’ubwa Patriot bw’inyongera .
Ubwirinzi bw’ikirere bwa Israel bwa Iron Dome, ubwo bwafataga rokete ivuye muri Gaza
Ariko se Perezida w’Amerika yaba ashaka koko kujya mu yindi ntambara, by’umwihariko mu mwaka uzabamo amatora?
Ibikorwa bya gisirikare by’Amerika byo mu gihe cya vuba aha gishize muri ako karere, byagaragaye ko byayitwaye byinshi - muri politiki, mu bukungu no mu buzima bw’Abanyamerika.
Michael Oren, Umunya-Israel ufite ubwenegihugu bw’Amerika wahoze ari ambasaderi wa Israel muri Amerika, yemeza ko Perezida Biden yamaze gutera intambwe ya mbere, mu kwimura amato y’intambara y’Amerika agwaho indege yo muri ako karere. Ati: "Ntusohora pisitori [imbunda ntoya] nk’iyo keretse iyo ushaka kuyikoresha."
Ariko Seth G Jones, umuyobozi w’ishami ry’umutekano mpuzamahanga mu kigo cy’ubushakashatsi Centre for Strategic and International Studies, cy’i Washington, avuga ko Amerika yatseta ibirenge cyane ku kwinjira mu buryo butaziguye bwa gisirikare mu ntambara muri Gaza.
Jones avuga ko kuba ayo mato y’intambara ahari, ashobora kuba ingirakamaro "atarinze kurasa isasu", cyane cyane kubera ubushobozi bwayo bwo gukusanya amakuru y’ubutasi no gutanga ubwirinzi bwo mu kirere. Avuga ko kujya mu ntambara kwayo kwaba ari "amahitamo ya nyuma".
Ahanini inkeke yo mu majyaruguru ya Israel, by’umwihariko umutwe w’intagondwa wa Hezbollah wo muri Liban (Lebanon), ubu ni yo ihangayikishije Israel n’Amerika.
Uwo mutwe ushyigikiwe na Iran, uteje inkeke cyane kurusha umutwe wa Hamas wo muri Gaza. Ufite ibisasu bya rokete bigera ku 150,000, bifite imbaraga cyane kandi bifite ubushobozi bwo guhamya cyane kurusha ibikoreshwa na Hamas. Ndetse Hezbollah yamaze kurasana na Israel, umwanzi wayo ukomeye.
Oren atinya ko Hezbollah ishobora kwinjira mu ntambara igihe Israel iri "imbere neza neza muri Gaza ndetse ishishikaye yanananiwe".
Ibyo bibayeho, Oren yemeza ko bishoboka ko Amerika yakoresha imbaraga zayo nyinshi z’igisirikare kirwanira mu kirere mu kurasa imbere muri Liban, nubwo atabona ko hari ubwo Amerika yakwiyemeza kohereza abasirikare ku butaka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken na Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin bashimangiye ko Amerika yasubiza (yagira icyo ikora) igihe ibintu byafata indi ntera n’abasirikare b’Amerika bakaraswaho.
Ku cyumweru, Minisitiri Austin yavuze ko Amerika ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, kandi ko itazazuyaza mu "gukora igikwiye".
Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin (ibumoso) na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu
Jones yemera ko hari ibyago byuko intambara yakwaguka, ariko yemeza ko uburyo bw’Amerika bwo kubikumira "rwose bwongera ibyago kuri Iran n’imitwe ikoresha [yifashisha]".
Avuga ko niba Hezbollah muri Liban iramutse igiye mu gitero kinini cya gisirikare ivuye mu majyaruguru ya Israel, "birashoboka ko yahura n’igisubizo gikomeye cyane". Avuga ko mbere ingabo z’Amerika muri ako karere zagabweho ibitero byicye n’imitwe ikorana na Iran.
Israel ntabwo irimo no gusaba ubufasha bwa gisirikare mu buryo butaziguye mu ntambara yayo na Hamas. Danny Orbach, wigisha amateka ya gisirikare kuri Kaminuza ya Hebrew University y’i Yeruzalemu, avuga ko amahame y’igisirikare cya Israel avuga ko gikwiye kuba gishoboye kwirinda ubwacyo (nta bufasha gisabye).
Uruzinduko rwa Biden muri Israel rwo mu cyumweru gishize rwagaragaje ko ubufasha bw’Amerika hari icyo busaba. Arashaka ko Israel yemera ko imfashanyo igenewe imbabare igera muri Gaza, kandi ntashaka kubona Israel iguma muri Gaza kugeza igihe kitazwi. Yabwiye ikiganiro 60 Minutes cya televiziyo CBS yo muri Amerika ko kuhaguma byaba "ikosa rikomeye".
Ubufasha bw’Amerika na bwo bushobora kuba ubw’igihe runaka. Yaacov Katz, umusesenguzi wa gisirikare akaba n’umwanditsi w’ibitekerezo bwite mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo muri Israel, yemeza ko ubufasha bw’Amerika kuri Israel, buzotswa igitutu igikorwa cya gisirikare nigitangira muri Gaza ndetse umubare w’abasivile bapfa n’abakomereka ugatangira kwiyongera.
Katz yemeza ko ubufasha bwayo bushobora kugabanuka mu gihe cy’ibyumweru. Agira ati: "Simbona Israel ihabwa rugari kurushaho n’Amerika cyangwa isi ku gitero cyo ku butaka kimara igihe kirekire cyane."
Biraboneka ko Amerika yizeye ko ubufasha bwa gisirikare bwayo kuri Israel no kongera ubushobozi bwayo bwite bwa gisirikare muri ako karere, bizaba bihagije mu kurinda ko intambara yaguka.
Hari ingero nkeya z’igihe Amerika yagiye mu ntambara mu buryo butaziguye ku ruhande rwa Israel.
Urugero rudakunze kubaho ni igihe Amerika yoherezaga ubwirinzi bw’ikirere bwayo bwa Patriot mu kurinda Israel ibitero by’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ’Scud’ bya Iraq, mbere yuko Amerika na yo igaba igitero mu ntambara yo mu Kigobe (Gulf War) mu 1991.
Naho ubundi Amerika akenshi yagiye ikoresha ijambo ryayo rya gisirikare kuri Israel nk’akaboko ko gutuma icisha macye.
BBC
/B_ART_COM>