Amaze imyaka 32 aba ku kirwa wenyine

Umugabo wo mu Butaliyani agiye kuva ku kirwa (cyangwa izinga mu Kirundi) yari amaze imyaka irenga 30 atuyeho wenyine, nyuma yuko yocyejwe igitutu n’abategetsi.

Mauro Morandi, w’imyaka 81, yageze ku kirwa cya Budelli mu mwaka wa 1989 avuye ku kindi kirwa cya Sardinia mu majyaruguru y’Ubutaliyani.

Ariko, mu mwaka ushize, Bwana Morandi yabwiwe na ba nyir’icyo kirwa - kizwi cyane kubera imyaro (plages) yacyo y’ibara ry’umutuku werurutse - ko bashaka ko yimuka akakivaho.

Ku cyumweru, yanditse kuri Facebook ati: "Nzagenda nizeye ko mu gihe kiri imbere Budelli izitabwaho nkuko nayitayeho mu myaka 32".

Ubwo yaganiraga na BBC mu 2018 mu kiganiro Outlook, uyu wahoze ari umwarimu wigisha igororangingo yavuze ko "iteka yakomeje kuba ari umuntu ugira ukuntu yigenga ku bimenyerewe".

Icyo gihe, Bwana Morandi yagize ati: "Nari ndambiwe cyane ibintu byinshi bijyanye na sosiyete [umuryango mugari]: gukunda ibintu n’uko ibintu bimeze muri politike y’Ubutaliyani".

"Nafashe icyemezo cyo kwimukira ku kirwa kidatuweho muri Polynesia, kure y’imico y’abantu. Nashakaga gutangira ubuzima bushya hafi y’ibidukikije".

Nyuma yo gutangira urugendo rwabo mu nyanja, we n’inshuti ze bageze ku itsinda ry’ibirwa byo mu Butaliyani rizwi nka La Maddalena, aho bateganyaga gukorera bakabona n’amafaranga yo kwifashisha mu ngendo zabo zari zisigaye.

Ariko nyuma yo kugera ku kirwa cya Budelli no guhura n’umurinzi wacyo, wari uri hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Bwana Morandi yafashe icyemezo cyo kuhaguma.

Kuva icyo gihe ni ho yabaga, yita kuri icyo kirwa, anaganiriza ba mukerarugendo.

Ariko, mu myaka ishize yagiye ashyirwa ku nkeke zo kuhava.

Mu 2020, Fabrizio Fonnesu, Perezida wa parike y’igihugu yo ku itsinda ry’ibirwa rya La Maddalena, yabwiye CNN ko Bwana Morandi hari ibyo yahinduye binyuranyije n’amategeko ku nzu ye y’ibyatsi, igizwe n’icyahoze ari insakazamajwi (radio) yo mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Inyandiko y’abasaba leta y’Ubutaliyani kumureka akaguma kuba kuri icyo kirwa imaze gushyirwaho umukono n’abantu barenga 70,000.

Ariko ku cyumweru, Bwana Morandi yatangaje icyemezo cye cyo kuva kuri icyo kirwa, abwira ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko agiye kwimukira mu icumbi rito ryo ku kirwa baturanye cya La Maddalena.

Ati: "Ubuzima bwanjye ntibuzahinduka cyane, nzakomeza kubona inyanja".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo