Afurika y’Epfo yahawe uwatorotse gereza mu buryo bw’amayobera agafatirwa i Arusha muri Tanzania

Muri Gicurasi(5) umwaka ushize, urwego rushinzwe amagereza muri Africa y’Epfo rwemeje ko Thabo Bester wari ufungiye muri gereza irindwa cyane yapfuye, ariko uyu mugabo n’umukunzi we w’umuganga kuwa gatanu ushize bafatiwe i Arusha muri Tanzania.

Thabo Bester n’umukunzi we, umuganga uzwi cyane muri Africa y’Epfo, Dr Nandipha Magudumana, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bagejejwe iwabo n’indege yabavanye i Arusha, Thabo ni umuntu washakishwaga kurusha abandi n’ubucamanza bwa Africa y’Epfo.

Mu kwezi gushize ni bwo bombi bagarutsweho cyane nyuma yo gucika igihugu, byari bimaze kumenyekana ko Thabo atapfuye ahubwo yacitse gereza ahimbye ko yapfuye.

Thabo azwi nk’umuntu wafataga abagore ku ngufu akoresheje Faceook mu kureshya abo yakoreraga amabi. Mu 2012 yahamijwe gufata ku ngufu no kwica uwari umukunzi we. Umwaka wakurikiyeho ahamwa no gufata ku ngufu no kwambura utwabo abandi bagore benshi, akatirwa gufungwa burundu.

Yacitse ate gereza?

Muri Gicurasi ishize urwego rushinzwe amagereza muri Africa y’Epfo rwemeje ko Thabo Bester yapfuye yiyahuye, yitwikiye mu kumba ke muri gereza ya Mangaung.

Ariko mu kwezi gushize urwo rwego rwatangaje ko rwibeshye kuko basanze umurambo wari muri ako kumba atari uwa Thabo.

Raporo y’isuzuma ry’imirambo yagaragaje ko uwo wapfuye yakubiswe ikintu mu mutwe, ko yapfuye mbere y’uwo muriro.

Polisi yahise yandika ikirego cy’ubwicanyi itangira iperereza, nk’uko ibinyamakuru muri Africa y’Epfo bibivuga.

Mu by’ukuri Thabo we yari yabashije gucika ndetse hari hashize ayo mezi yose bizwi ko yapfuye.

Umuganga uzwi cyane azamo ate?

Ikinyamakuru Briefly kivuga ko Dr Nandipha ari “umwe mu baganga b’abagore bakiri bato wageze kuri byinshi mu gihugu”.

Dr Nandipha Magudumana ni umugore ukiri muto ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga akaba n’umuganga wabigize umwuga.

Mu 2018 yashyizwe ku rutonde rw’abanyafurika y’epfo 20 b’urubyiruko bavuga rikijyana.

Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko Dr Nandipha asanzwe afite umugabo bashakanye gusa bitazwi neza igihe batandukaniye, agakundana na Thabo Bester wari ufunze.

Ikinyamakuru Briefly cyandika ku byamamare muri icyo gihugu, kivuga ko Dr Nandipha yatangiye gusura Thabo Bester muri gereza ahagana mu 2017.

Byatangaje benshi muri Africa y’Epfo kumenya ko uriya muganga uzwi cyane yahunganye na Thabo Bester.

Abandi bantu nibura bane, barimo se w’uyu muganga, barafunze baregwa gufasha Thabo gutoroka gereza.

‘Passports nyinshi’
Kuwa gatanu ushize bafatiwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, inkuru iri mu zavuzwe cyane muri weekend ishize muri Africa y’Epfo.

Ibinyamakuru muri Africa y’Epfo bivuga ko Thabo n’umukunzi we Nandipha bafatanywe ’passports’ nyinshi n’indangamuntu zitandukanye.

Bivugwa kandi ko umunyamozambique wabafashije kwambuka nibura imipaka ibiri nawe yafatanywe nabo.

Abategetsi ba Africa y’Epfo byitezwe ko none kuwa kane batangariza abanyamakuru ibirambuye ku buryo aba bantu bafashwe.

Bamwe mu bakozi bakuru mu nzego z’ubutabera babwiye BBC ko aba bombi bagiye kurindwa cyane ubundi bagashyikirizwa ubucamanza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo