Afurika y’Epfo igiye kwambura ibyangombwa Nyampinga

Nyampinga (Miss) Chidimma Adetshina, wabaye izingiro ry’impaka zijyanye n’ubwenegihugu, agiye kwamburwa indangamuntu y’Afurika y’Epfo hamwe n’ibyangombwa byifashishwa mu ngendo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangiye iperereza kuri dosiye ye nyuma yuko ageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniraga ikamba ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, ariko aza kunengwa, abantu bamwe bibaza niba yemerewe guhatana kuko nyina afite inkomoko muri Mozambique, naho se akaba ari Umunya-Nigeria.

Yikuye muri iryo rushanwa muri Kanama (8) uyu mwaka, nyuma yuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangaje ko nyina ashobora kuba yarakoze "ubujura bw’umwirondoro" (w’undi muntu) kugira ngo abe Umunyafurika y’Epfo.

Adetshina, umunyeshuri wiga mu ishami ry’amategeko muri kaminuza, yaje gutsindira ikamba rya ’Miss Universe Nigeria’ nyuma yuko abateguye iryo rushanwa bamutumiye ngo aryitabire.

Izo mpaka zateje inkubiri y’imvugo z’urwango ku banyamahanga muri Afurika y’Epfo, nyuma yaho Adetshina yabwiye BBC ko bizamusaba kwivuza kugira ngo abikire.

Ku wa kabiri, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangarije akanama (komite) ko mu nteko ishingamategeko ibyo kumwambura ibyangombwa.

Tommy Makhode, umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru muri iyo minisiteri, yavuze ko ibyangombwa bya nyina wa Adetshina na byo bizaburizwamo kuko bombi bananiwe kubahiriza itariki ntarengwa yo ku wa mbere w’iki cyumweru bari bahawe kugira ngo batange impamvu zigaragaza ko bakwiye kwemererwa kubigumana.

Yaba Adetshina, yaba na nyina, nta n’umwe wari wagira icyo atangaza ku cyemezo cyo kuburizamo ibyangombwa byabo.

Makhode yavuze ko iyo dosiye yari yaroherejwe mu ishami ryihariye rya polisi y’Afurika y’Epfo rikora iperereza ku byaha bikomeye, ryitwa Hawks. Yavuze ko iryo shami ryanzuye ko ari "dosiye y’uburiganya" – ndetse ko abategetsi bategereje abashinjacyaha ngo bababwire icyo gukora.

Nyuma y’ibyo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahishuye muri Kanama uyu mwaka, iyo minisiteri yavuze ko Adetshina "ashobora kuba ataragize uruhare muri ibyo bikorwa bicyekwa ko binyuranyije n’amategeko bya nyina kuko icyo gihe yari uruhinja".

Mbere, Adetshina yavuze ko yavukiye i Soweto muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gutsindira ikamba rya ’Miss Universe’ muri Nigeria, yabwiye BBC ko acyibona nk’"Umunyafurika y’Epfo biteye ishema" ndetse nk’"Umunya-Nigeria biteye ishema".

Adetshina yamaze kugera mu murwa mukuru Mexico wa Mexique aho ahagarariye Nigeria mu irushanwa ryo ku rwego rw’isi rya ’Miss Universe’, ryitezwe kuhabera ku itariki ya 16 Ugushyingo (11) uyu mwaka.

Azahatana n’abandi bavuye mu bice bitandukanye byo ku isi, barimo na Mia le Roux, muri uyu mwaka watsindiye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo