Abayobozi n’abakozi ba Kigali Delight Hotel, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Kuri uyu gatanu, tariki 10 Mata 2026, ni bwo abayobozi n’abakozi bo kuri iyi Hotel iherereye mu kabuga ka Nyarutarama basuye urwibutso rwa Kigali.
Mu gihe hashize imyaka 32 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi , ubu u Rwanda n’Isi yose bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.
Muri iyi minsi 100 ibanzirizwa n’iminsi irindwi y’umwihariko, haba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari muri urwo rwego Delight Hotel yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Abayobozi n’abakozi ba Kigali Delight Hotel beretswe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko mbere yaho Abatutsi batotezwaga n’uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu.
Mu bindi basobanuriwe kandi harimo no kubereka aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwema Denis, umuyobozi wa Kigali Delight Hotel niwe wanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi
Umutoni Ornella na we yasuye urwibutso rwa Kigali
Ntihanabayo Samuel nyiri Kigali Delight Hotel na we yari yaherekeje abakozi b’iyi Hotel mu gusura urwibutso rwa Kigali



























/B_ART_COM>