Abasirikare bakuru bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi.
Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo Ondimba yatangajwe ko ari we wayatsinze.
Bavuze ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’igisirikare muri Gabon.
Akanama k’amatora ka Gabon kavuze ko Bongo yatsinze amatora n’amajwi 64.27%, mu gihe ukomeye mu bo bari bahatanye, Albert Ondo Ossa, kavuze ko yabonye amajwi 30.77%, muri ayo matora yateje impaka, yaranzwe no gutinda gutangaza ibyayavuyemo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.
Abo basirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma gato yuko akanama k’amatora gatangaje ko Perezida Bongo yatsindiye manda ya gatatu.
Guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa.
Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe "inzego zose za repubulika" kandi ko bafunze imipaka y’iki gihugu.
Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ati: "Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho".
Ali Bongo ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU mu 2022, yageze ku butegetsi ubwo se yapfaga mu 2009
Yongeyeho ko ibi byatewe n’"imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari".
Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.
Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.
Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.
BBC