Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), batanze amahugurwa y’abanyamakuru yo gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye kuri ruswa.
Aya mahugurwa y’abanyamakuru yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), yari agamije kubahugura mu gukora inkuru zicukumbuye by’umwihariko mu kurwanya ruwa.
Ni amahugurwa yatangiye bibutsa abanyamakuru inkuru icukumbuye icyo ari cyo, ko ari inkuru ihishwe cyangwa banyiri amakuru badashaka ko imenyekana.
Yatangiwemo ubumenyi bw’imyitwarire igomba kuranga umunyamakuru uri gukora inkuru icukumbuye nko kugira ibanga, kumenya kwikura mu bibazo igihe bivutse, ubucukumbuzi bwimbitse n’ibindi; ndetse n’amategeko yo gukora inkuru zicukumbuye, n’uburyo bwo kuyageza ku baturarwanda.
Abanyamakuru kandi bongeye gushishikarizwa gusoma amategeko ahana ibyaha bya ruswa n’ingamba zashyizweho zo kuyirwanya.
Abanyamakuru barasabwa gukora kinyamwuga bakagira uruhare mu gufasha abaturage kumenya no gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, no kudahishira abarya cyangwa batanga ruswa.
Banasobanuriwe kandi ko ruswa atari ugutanga cyangwa kwakira amafaranga gusa ahubwo no kwigwizaho imitungo cyangwa ruswa y’igitsina n’izindi. Babwiwe ko nta ruswa nto cyangwa nini ibaho, ko ahubwo zose ari ruswa.
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yo gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa kandi babonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bizabafasha gukora inkuru zifite ireme kandi bakazigeza ku baturarwanda zifite amakuru ahagije kuri ruswa.
Mu bibazo babajije harimo imyitwarire y’umunyamakuru igihe ahawe ruswa, icyo yakora ngo atange amakuru n’igihe atabashije gukomeza inkuru ye bitewe n’imbogamizi yahuye nazo mugucukumbuzi bwe, nibindi.
Gusa bamwe mu banyamakuru bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahuranazo mu gukora inkuru zicukumbuye. Umunyamakuru wa Kigali Today Gentil Gedeon NTIRENGANYA agira ati ” Kuba itangazamakuru ari umwuga worohera benshi kuwujyamo muri iyi minsi nibyo biri ku isonga mu kugabanya umubare w’inkuru zicukumbuye, rimwe na rimwe abarizamo nta bumenyi kuri ryo baba bafite”.
Yakomeje asaba ababishinzwe ko hashyirwaho ingamba zitoroheza buri muntu wese kwinjira mu itangazamakuru byoroshye, kugirango hasigasirwe indangagaciro na kirazira z’umunyamakuru ukora nkuwa bigize umwuga.
Abandi banyamakuru kandi bagaragaje ko ikibazo cyo gukora nta masezerano y’ibitangazamakuru bakorera bafite nayo ari imbogamizi ikomeye cyane, ibi bigahuzwa nabemwe mu banyamakuru bakora inkuru zijyanye n’abantu batanga ruswa nyuma bikagaragara ko aribo bazifata. Ngo ibi biterwa n’ikibazo cy’amikoro make yabo ndetse no guhembwe inica ntikize nabakoresha babo. Bakaba basaba ko hari icyakorwa kugirango babashe gukora inkuru zicukumbuye.
Urwego rw’Umuvunyi rwizeza abanyamakuru gukomeza kugira imikoranire ishingiye ku gukumira no kurwanya akarengane na ruswa nk’uko Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ishyize umuturage ku isonga cyane cyane mu kumurinda akarengane na ruswa.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, yagize ati” Gutanga amakuru ugaragaza ahari ruswa cyangwa utunga agatoki imikorere mibi iganisha kuri ruswa ni inkunga ikomeye mu kubaka igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza, kandi kigendera ku mategeko”
Abahuguwe biyemeje gutanga amakuru kuri ruswa no gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa banahabwa icyemezo cyo kwitabira ayo mahugurwa (certificate). Banasaba andi mahugurwa nk’aya kuko bigiramo byinshi bitandukanye.
Iki cyiciro cy’abanyamakuru bahuguwe gukora inkuru zicukumbuye kije gikurikira ikindi cyiciro na cyo cyahuguwe mu minsi ushize, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), umuryango Thomson Foundation na Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Icyo gihe abanyamakuru 15 bize uko barushaho gutara no gutangaza neza inkuru zicukumbuye, batanu bahabwa inkunga ya Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu, abandi icumi bagenerwa ibihumbi 600 Frw buri muntu, nk’uburyo buzabafasha mu gutunganya inkuru zicukumbuye batanzemo ibitekerezo, no gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Gentil Gedeon atanga igitekerezo
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine
Abitabiriye amahugurwa bahawe Certificate
Bafashe ifoto y’urwibutso
Shamimu Uwimpuhwe