Abanya-Uganda bakoresha TikTok bafunzwe bashinjwa gutuka umuryango wa perezida

Abanya-Uganda babiri bafunzwe bashinjwa gutuka Perezida Yoweri Museveni, umugore we Janet Museveni n’umuhungu wa Perezida, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, ku rubuga nkoranyambaga rutangazwaho za videwo rwa TikTok.

Umucamanza Stella Maris Amabilis yategetse ko David Ssengozi, bahimba Lucky Choice, w’imyaka 21, na Isaiah Ssekagiri, w’imyaka 28, bakomeza gufungirwa muri gereza ya Kigo kugeza kuri uyu wa gatatu, ubwo bitezwe kuburanishwa bwa mbere.

Bashinjwa gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza amakuru mabi ku muryango wa perezida no ku banyamuziki bafite aho bahuriye n’ishyaka riri ku butegetsi rya NMR.

Ubwo bageraga mu rukiko ku wa mbere, bombi bahakanye ibyo baregwa.

Baregwa hamwe na Julius Tayebwa, w’imyaka 19, usanzwe yaragejejwe mu rukiko, na we akaba akomeje gufungwa ku byaha nk’ibyo.

Abashinjacyaha bavuga ko abo batangaje amakuru kuri TikTok agamije "guha inkwenene, gutesha agaciro, gusuzuguza, no kwamamaza urwango" ku muryango wa Perezida Museveni n’abandi.

Umucamanza yemeye ifungwa ryabo nyuma yuko polisi ivuze ko igikora iperereza.

Umucamanza yategetse ati: "Muzagaruka ku itariki ya 13 Ugushyingo (11), ubwo iyi dosiye izaburanishwa bwa mbere. Mukomeje gufungirwa muri gereza ya Kigo kugeza icyo gihe."

Muri Nzeri (9) uyu mwaka, umuvugizi wa polisi ya Uganda Rusoke Kituuma yaburiye ko gutuka perezida, yamwise "isoko y’icyubahiro", ari icyaha.

Yavuze uwitwa Lucky Choice utangaza ubutumwa ku rubuga rwa TikTok, avuga ko barimo kumukoraho iperereza. Nyuma yaje gutabwa muri yombi.

Ntibisobanutse ubutumwa bwamuviriyemo gutabwa muri yombi, ariko muri videwo yatangajwe kuri TikTok muri Mata (4) uyu mwaka kuri paji LuckyChoice70, ifite umutwe uvuga ngo "abanzi banjye ba mbere", yanenze umuryango wa perezida akoresheje imvugo nyandagazi ijyanye n’igitsina.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, umugabo w’imyaka 24 yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kubera gutuka perezida n’umuryango we abinyujije muri videwo yo kuri TikTok. Yari yemeye icyaha asaba n’imbabazi.

Ibi bibaye mu gihe leta ya Uganda yanenzwe kugabanya ubushobozi bw’abaturage bwo kunenga ibikorwa bya leta cyangwa iby’abategetsi bo muri leta.

Muri raporo yo mu mwaka ushize, leta y’Amerika yashinje Uganda kugabanya ubwisanzure bwo gukoresha umuyoboro wa internet ikoresheje ibihano byo mu rwego mpanabyaha.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana mu buryo buhoraho abategetsi bo muri Uganda ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Mu mwaka wa 2022, umwanditsi w’Umunya-Uganda watsindiye ibihembo, Kakwenza Rukirabashaija, yarezwe ibirego bibiri byo gukoresha "imvugo ikomeretsa", nyuma yuko atangaje kuri Twitter amagambo adashimagiza perezida n’umuhungu we.

Yahungiye mu Budage nyuma yo kumara ukwezi muri kasho ya polisi, avuga ko ubwo yari ari muri kasho yakorewe iyicarubozo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo