Abanya-Kenya basabwe guhindura ifunguro ryabo ry’ibanze kubera amapfa mu gihugu

Abanya-Kenya basabwe gushaka ibindi biribwa byo gusimbuza ibigori, mu gihe iki gihugu kirimo guhura n’ubucye bw’iyo ndyo yabo y’ibanze kubera amapfa (izuba ryinshi) akomeje kuharangwa.

Ibiciro biri hejuru by’ifu y’ibigori, mu gihe hari ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho cyazamutse, biri mu by’ingenzi byateje imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru.

Minisitiri w’ubuhinzi wa Kenya Mithika Linturi ku wa gatatu yabwiye abadepite ko ubucye bw’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga burimo gutuma leta igorwa no kugura ibyo binyampeke.

Minisitiri Linturi yagize ati: "Ku bw’ibyo rero nshishikarije Abanya-Kenya kuyoboka umuceri, ibirayi n’ibindi biribwa byo gusimbuza [ibigori]. Twamaze kugura za toni z’umuceri ndetse tuzazana n’izindi mu cyumweru gitaha".

2023
Yavuze ko afite icyizere ko igiciro cy’ifu y’ibigori kizagabanuka mu minsi 10 iri imbere, ubwo ubwato butwaye za toni z’ibigori n’umuceri buzaba bugeze muri icyo gihugu.

Umufuka w’ibiro (kg) 90 w’ibigori ubu uragurwa amashilingi 5,600 ya Kenya, ni ukuvuga agera ku 46,000 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko icyo giciro gishobora kuzagabanuka cyane ubwo ibigori byatumijwe hanze bizaba bigeze mu gihugu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo