Abanya-Australia babonye ’uburenganzira bwo kuva ku murongo’ nyuma y’amasaha y’akazi

Itegeko ritanga "uburenganzira bwo kuva ku murongo" ryatangiye gukurikizwa muri Australia, rituma abantu biruhutsa ku guhatirwa kwitaba telefone cyangwa gusoma ubutumwa bw’abakoresha nyuma yo kurangiza akazi kabo k’umunsi.

Iri tegeko rishya ryemerera abakozi kwirengagiza ubutumwa nyuma y’amasaha y’akazi igihe babihisemo, nta bwoba ko abakoresha babo bazabibahanira.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka ushize bugereranya ko muri rusange buri mwaka Abanya-Australia bakora amasaha 281 y’ikirenga badahemberwa.

Ibihugu birenga 20, byiganjemo iby’i Burayi no muri Amerika y’Epfo, bifite amategeko ameze nk’iryo ryo muri Australia.

Iryo tegeko ntiribuza abakoresha guhamagara cyangwa koherereza ubutumwa abakozi nyuma y’amasaha y’akazi.

Ahubwo, riha abakozi uburenganzira bwo kudasubiza keretse igihe kwanga gusubiza kwabo kugaragara nk’ukutarimo gushyira mu gaciro.

Muri iri tegeko rishya, abakoresha n’abakozi bakwiye kugerageza gucyemura amakimbirane hagati yabo. Igihe ibyo binaniwe gucyemura ikibazo, hashobora kwiyambazwa akanama (komisiyo) ka Australia k’umurimo uboneye kazwi nka ’Fair Work Commission’ (FWC).

FWC ishobora guhita itegeka umukoresha kureka guhamagara cyangwa kwandikira umukozi nyuma y’amasaha y’akazi.

Igihe ako kanama gasanze kwanga kwitaba cyangwa gusubiza kw’umukozi kudashyize mu gaciro, gashobora gutegeka umukozi gusubiza.

Igihe ibyo akanama FWC kategetse bitubahirijwe, umukozi ashobora gucibwa amande agera ku madolari 19,000 ya Australia (angana na miliyoni 16 Frw) cyangwa agera ku madolari 94,000 ya Australia (angana na miliyoni 83 Frw) ku kigo (kompanyi).

Imiryango ihagarariye abakozi yakiriye neza iki cyemezo.

Akanama (ihuriro) k’amashyirahamwe y’abakozi ka Australia kavuze ko "kizongerera ububasha abakozi bwo kwanga ugushyikirana kudashyize mu gaciro kwa nyuma y’amasaha y’akazi ndetse gitume habaho uburinganire bwinshi cyane hagati y’akazi n’ubuzima bwite".

Inzobere mu by’akazi yabwiye BBC News ko iri tegeko rishya rizanafasha abakoresha.

John Hopkins wigisha kuri Kaminuza ya Swinburne University of Technology muri Australia, yagize ati: "Ikigo icyo ari cyo cyose gifite abakozi baruhuka neza kandi bafite uburinganire bwiza hagati y’akazi n’ubuzima bwite kizagira abakozi bacye bashobora kugira iminsi y’uburwayi, [abakozi bacye] bashobora kuva mu kigo."

Yongeyeho ati: "Ikintu icyo ari cyo cyose umukozi yungukiyemo, kigira inyungu no ku mukoresha."

Ariko abakozi bakiriye iryo tegeko rishya mu buryo butandukanye.

Rachel Abdelnour, umukozi ukora mu byo kwamamaza, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ntekereza ko mu by’ukuri ari ingenzi cyane ko tugira amategeko nk’iri.

"Tumara igihe kinini cyane cyacu turi kuri telefone zacu, turi kuri ’emails’ zacu umunsi wose, kandi ntekereza ko bigoye rwose kuva ku murongo uku bimeze."

Ariko abandi basanga iri tegeko rishya nta kintu kinini rizahindura kuri bo.

David Brennan, umukozi wo mu rwego rw’imari, yabwiye Reuters ati: "Ntekereza ko ari igitekerezo cyiza cyane. Nizeye ko kizitabirwa. Ariko mvugishije ukuri, ndabishidikanyaho ko kizitabirwa mu rwego rw’akazi nkoramo.

"Duhembwa neza, tuba twitezwe gutanga umusaruro, kandi tuba twumva tugomba gutanga umusaruro amasaha 24 ku munsi."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo