Abafana batatu bapfuye nyuma yuko ’stade’ iguye muri Algeria

Abantu batatu bapfuye nyuma yo kugwa bavuye mu gice cyo hejuru cy’ikibuga muri Algeria nyuma gato yuko umukino urangiye, ubwo ikipe y’umupira w’amaguru yaho ya MC Alger yegukanaga igikombe cya shampiyona y’igihugu, nkuko minisiteri y’ubuzima ibivuga.

Abandi bantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse ubwo uruzitiro rw’umutekano rwahirimaga, mu gihe abafana bakiruka mu kivunge bagana imbere mu kwishimira intsinzi, nuko bagwa ku gice cyo hasi cy’ikibuga cyitiriwe itariki ya 5 Nyakanga (7), cyangwa ’stade du 5 juillet’, kiri mu murwa mukuru Alger, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu barenga 70 bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bitatu, yongeraho ko benshi muri bo bamaze gusezererwa.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya MC Alger bagiye kuri ibyo bitaro gufashisha amaraso abakomeretse.

Icyo kibuga cy’umupira w’amaguru cyari cyakubise cyuzuye muri uwo mukino MC Alger yisubijemo igikombe cya shampiyona yanatsindiye mu mwaka ushize.

Muri uwo mukino, ibintu byari bishyushye, umwotsi w’icyatsi kibisi uturuka ku bishashi by’umuriro w’ibyishimo, wari wuzuye muri icyo kibuga.

Nyuma y’ako kaga, umuhango wo gushyikiriza igikombe iyo kipe wasubitswe.

Perezida w’Algeria Abdelmadjid Tebboune yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse yifuriza abakomeretse gukira vuba.

MC Alger yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kugwa miswi 0-0 n’ikipe ya NC Magra muri uwo mukino wo ku wa gatandatu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo