Ababyeyi bo muri leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’Ubuhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu ashatse umugore.
Sanjeev, w’imyaka 57, na Sadhana Prasad, w’imyaka 61, bavuga ko bakoresheje amafaranga yose bari barizigamiye mu kurera umuhungu wabo, bamurihira ishuri ryo kwiga kuba umupilote ndetse bamukoreshereza n’ibirori by’ubukwe bihenze.
Barimo gusaba impozamarira ingana n’amadolari y’Amerika hafi 650,000 (angana na miliyoni 670 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe umwuzukuru yaba atavutse mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Umuhungu wabo n’umugore we bisa nkaho nta cyo barabivugaho ku mugaragaro.
Iki kirego mu rukiko kidasanzwe cyatanzwe hashingiwe ku "itotezwa mu bitekerezo" abo babyeyi bavuga ko bakorewe.
Prasad, se w’uwo mugabo, avuga ko yakoresheje amafaranga yose yari yarizigamiye, mu 2006 akohereza umuhungu we muri Amerika kwiga gutwara indege, bikamutwara amadolari y’Amerika 65,000 (miliyoni 67 mu mafaranga y’u Rwanda).
Yasubiye mu Buhinde mu mwaka wa 2007, ariko atakaza akazi ke, bituma umuryango we ugomba kumufasha mu buryo bw’amafaranga mu gihe kirenze imyaka ibiri, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Times of India.
Shrey Sagar, w’imyaka 35, nyuma yaje kubona akazi k’ubupilote. Ababyeyi be bavuga ko mu 2016 bakoresheje ubukwe bwe na Shubhangi Sinha, ubu ufite imyaka 31, bizeye ko bazabona "umwuzukuru wo gukina na bo" mu gihe cyabo k’ikiruhuko cy’izabukuru.
Aba babyeyi bavuga ko barishye kwiyakira ko mu bukwe kwabereye muri hoteli yo mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu, imodoka ihenze y’amadolari y’Amerika 80,000 (miliyoni 82 mu mafaranga y’u Rwanda) n’ikiruhuko cy’ukwezi kwa buki cyo mu mahanga.
Prasad yagize ati: "Umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu ashatse ariko na n’ubu ntibateganya kubyara.
"Nibura tubaye dufite umwuzukuru wo kumara igihe turi kumwe na we, akababaro kacu kazihanganirwa".
AK Srivastava, umunyamategeko ubunganira, yabwiye ikinyamakuru The National ko abo yunganira basabye ayo mafaranga "kubera ubugome bakorewe mu mutwe".
Yagize ati: "Ni inzozi kuri buri mubyeyi kugira umwuzukuru. Bari bamaze igihe kirekire bategereje kugira umwuzukuru".
Ikirego cy’abo babyeyi, cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Haridwar, cyitezwe kuburanishwa mu rukiko ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatanu. Umuhungu wabo n’umugore we basa nkaho nta cyo barabivugaho ku mugaragaro.
BBC