Utuntu n’Utundi

Umugore w’umwimukira wanduye Covid-19 yabyariye muri kajugujugu

Umugore w’umwimukira bapimye bagasangana coronavirus yabyariye muri kajugujugu yari imujyanye kwa muganga imuvanye mu kigo cyuzuyemo abimukira ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani. Ubutaliyani buvuga ko umubare w’abimukira wiyongereye cyane muri uyu mwaka. Ubwato bw’ubutabazi ejo ku wa kabiri bwahawe uruhushya rwo kugeza ku kirwa cya Sicily...

Uko Umutekamitwe Victor Lustig yagurishije Tour Eiffel inshuro ebyiri

Muri Gicurasi mu 1925, hari inkuru yasohotse mu kinyamakuru cy’i Paris ivuga uburyo Umunara wa Eiffel [Tour Eiffel] wari mu manegeka ; uri hafi gusenyuka. Nyuma y’imyaka 30 isaga uyu munara ushinzwe i Paris, ukaba kugeza ubu ikimenyetso cy’ubwiza bw’uyu mujyi, byarabonekaga neza cyane ko wari ukeneye gusanwa kandi ku kiguzi gihanitse. Mu nkuru...

South Africa: Intare ebyiri zera zariye uwazororaga arapfa

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo kuwa gatatu. West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo. Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye arizo zamusagariye ubwo yari...

Menya umuntu urusha abandi gukora imibare mu mutwe vuba ku isi

Wavuga ko mu mibare Neelakantha Bhanu Prakash ari kimwe na Usain Bolt mu kwiruka. Ku myaka 20, yatsindiye umudari wa zahabu mu Buhinde w’irushanwa ry’isi ryo gukora imibare vuba vuba mu mutwe. Avuga ko imibare ari "umukino ukomeye wo mu mutwe" kandi ko intego ye ya mbere ari "kurwanya kwanga imibare". Bhanu - izina azwiho cyane - "atekereza...

Uko Covid-19 yatumye amashuri ahinduka inzu z’inkoko

Icyemezo cya leta ya Kenya cyo gufunga amashuri yose kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mu kwirinda coronavirus cyatumye amashuri menshi yigenga agorwa no kubaho, nkuko bikubiye muri iyi nkuru y’abanyamakuru ba BBC Basillioh Mutahi na Mercy Juma. Ibyumba by’ishuri ribanza rya Mwea Brethren School, ubundi mbere byumvikanagamo amajwi...

’Umugabo wa mbere ushaje ku isi’ yapfiriye muri Afurika y’epfo

Fredie Blom , Umunya-Afurika y’epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116. Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records. Ubwo yari...

Uwahoze akorera CIA yarezwe kuba maneko w’Ubushinwa

Uwahoze akorera urwego rw’Amerika rw’ubutasi bwo mu mahanga rwa CIA yatawe muri yombi aregwa ubufatanyacyaha na mwenewabo, na we wakoreraga CIA, mu kunekera Ubushinwa. Alexander Yuk Ching Ma w’imyaka 67 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa gatanu aregwa gukora ubutasi, nkuko ibiro by’ubutabera by’Amerika byabivuze. Ashinjwa kumena amabanga ajyanye...

Tariki 13 Kanama , umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso

Tariki 13 Kanama buri mwaka, isi yifatanya n’abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso ubusanzwe bifatwa nk’ibidasanzwe mu miterere ya muntu kwizihiza uyu munsi udasanzwe wabashyiriweho. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1976, ni ukuvuga ko uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 39, ukaba warashyizweho n’ihuriro mpuzamahanga ry’abantu bakoresha imoso...

Papa yabatije impanga zari zifatanye bakazitandukanya

Ibinyamakuru mu Butaliyani byatangaje inkuru y’impanga zavutse zifatanye ziherutse gutandukanywa, zikaba zabatijwe na Papa Francis i Vatican. Ervina na Prefina, bavutse imitwe yabo ifatanye, mu kwezi gushize nibwo babazwe barabatandukanya. Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani...

Cameroun yo mu gikombe cy’isi cya 1990 nibwo igiye guhabwa amazu bemerewe

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yamamaye cyane mu gikombe cy’isi mu 1990 mu Butaliyani nibwo igiye guhabwa inzu abayigize bemerewe na Perezida Paul Biya mu myaka 30 ishize. Batatu mu bari bagize iyo kipe; Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na kapiteni wabo Stephen Tataw, bo bamaze gupfa. Iyi kipe yarimo abakinnyi bamamaye nka Roger Milla, Jules...

0 | ... | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | ... | 290