Utuntu n’Utundi

Ibintu 5 umukozi atazakubwira kandi by’ingenzi

Hari ibintu abakozi bo mu rugo banga kubwira abakoresha babo kubera ko batinya ingaruka zabageraho cyangwa se bakabikora ari ukubahima, nyamara ahanini usanga uko gutinya kwabo no kuba atakubwiza ukuri mu byo atekereza cyangwa se akakwihohera ahanini ari wowe bigiraho ingaruka. " Ndi umufasha mu rugo rwawe ariko sindi umufasha w’umugabo wawe"...

India:Abantu bane bapfuye barohamye mu cyuzi bifata ’selfie’

Umugore wari uherutse gushyingirwa hamwe n’abantu batatu bo mu muryango we barohamye mu cyuzi cy’igikorano ubwo bageragezaga kwifata amafoto na telefone zigezweho azwi nka ’selfie’. Polisi yo muri leta ya Tamil Nadu mu majyepfo y’Ubuhinde yavuze ko abapfuye bari mu itsinda ry’abantu batandatu bari bafatanye mu biganza bahagaze mu mazi abagera mu...

Ni iki Castro yabwiye UN/ONU mu ijambo ryamaze amasaha 4:48?

Ku itariki nk’iyi mu kwezi kwa cyenda 1960 Fidel Castro yavuze ijambo mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN), ryashimangiye ubwenge, ubuhanga mu kuvuga n’imbaraga z’umubiri yari afite. Agitangira ijambo yabanje kuvuga ko ari bugerageze kuvuga bicye, ntawakekaga ko ari bugeze ku masaha ane n’iminota 48. Atangira yagize ati: "Nubwo bajya...

China: Ikibuga cy’indege kinini cyane gifite ishusho y’ifi idasanzwe cyafunguye

Ikibuga cy’indege kinini cyane gifite agaciro ka miliyari $11 cyatangiye kwakira indege, iminsi micye mbere y’uko igihugu gikora isabukuru ikomeye. Cyitwa Daxing International Airport kiri mu mujyi wa Beijing, cyafunguwe ejo kuwa gatatu na Perezida Xi Jinping. Iki kibuga kiri ku buso bungana n’ibibuga 98 by’umupira w’amaguru nk’uko bivugwa...

Indonesia:Imyigaragambyo yamagana ’itegeko’ ribuza gusambana utarashyingirwa

Polisi yabasutsemo ibyuka biryana mu maso inabatera amazi afite ingufu ubwo bariho bigaragambya imbere y’inteko ishinga amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa. Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam. Iri tegeko niritorwa rizahindura...

Ibintu bitandatu ushobora kuba utari uzi ko biri gushira ku isi

Ubucye bw’ibintu bimwe na bimwe ni ikintu dukomeje kugenda duhura nacyo mu buryo butubangamiye. Ushobora kuba warumvise ukuntu amazi akomeje kugenda agabanuka, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’inzuki zikora ubuki. Ariko hari n’ibindi biri kugenda biducikaho, cyangwa tubivuze mu bundi buryo bworoshye, turi gucunga nabi bigatuma bigenda bicika....

Kenya:Abagore babiri baguranye abagabo babo

Abagore babiri bo mu karere ka Busia mu burengerazuba bwa Kenya bumije abantu ubwo baguranaga abagabo babo bagamije gushaka ibyishimo. Lilian Weta w’imyaka 28 y’amavuko ufite abana batatu, na Millicent Auma w’imyaka 29 ufite abana babiri, bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, kubera kugaragara nk’abakoze ikintu kidasanzwe ku...

Umukozi wapfiriye mu mibonano mpuzabitsina ku kazi agiye kwishyurwa

Kompanyi yo mu Bufaransa yasanzwe ko ari yo yo kuryozwa urupfu rw’umukozi wishwe no guhagarara ko gutera k’umutima we ubwo yari arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ataramenyeranye na we ari mu rugendo rw’akazi. Urukiko rwo mu murwa mukuru Paris rwanzuye ko urupfu rwe ari impanuka yo ku kazi kandi ko umuryango we ugomba guhabwa...

Kenya: Umunyeshuri ’yiyahuye’ kubera ’gukozwa isoni ari mu mihango’

Umunyeshuri w’umukobwa wo muri Kenya yiyahuye nyuma y’ibivugwa ko yakojejwe isoni mu ishuri kubera ko yagiye mu mihango (cyangwa ubutinyanka mu Kirundi) agatera ikizinga ku mwambaro we. Nyina w’uwo mwana w’imyaka 14 avuga ko umukobwa we yiyahuye yimanitse mu kagozi nyuma yo kwandagazwa n’umwarimu, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya....

Isake yo mu Bufaransa yatsinze urubanza rwo gusakuriza abaturanyi

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko umuntu utunze isake wari warinubiwe n’abaturanyi kubera kubika kwayo mu rukerera bavuga ko ibasakuriza, ikirego cyabo nta shingiro gifite. Iyi sake yitwa Maurice itaha ku kirwa cya Oléron ku mwaro w’inyanja ya Atlantique, yashinjwaga gusakuriza umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bafite inzu yo...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 130