Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (R FDA) yeretse itangazamakuru uruganda rwatahuwe rukora rwihishwa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, rwafatiwemo litiro 23,410 z’inzoga yitwa Gikundiro, nyirarwo yakoraga nta cyangombwa afite kimwemerera gukorera inzoga muri urwo ruganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner (...)
Home > Utuntu n’Utundi
Utuntu n’Utundi
-
GASABO: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge
6 December -
Rayon Sports yatsinze Muhazi, isatira umwanya wa mbere (AMAFOTO)
6 December, by EditorIkipe ya Rayon Sports yatsinze Muhazi United 2-0 byayifashije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na APR FC inota rimwe.
Wari umukino usoza indi y’umunsi wa 13 aho Rayon Sports kuwutsinda yari gufata umwanya wa kabiri igasigara irushanwa inota rimwe na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Umutoza Mohammed Wade utari ufite Aruna Moussa Madjaliwa kubera imvune yari yahisemo kwicaza Mitima Isaac akinisha Ngendahimana Eric akinana na Rwatubyaye Abdul mu mutima (...) -
Menya Kendrick Lamar, umuhanzi w’icyamamare ugiye gutaramira i Kigali
6 DecemberWari uzi ko impano ya Kendrick Lamar yavumbuwe afite imyaka 16? Iyi nkuru irakunyuriramo bimwe mu bizwi kuri uyu muhanzi wa rap uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi 50 b’ibihe byose ba rap muri Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 36, yavukiye mu gace kitwa Compton muri leta ya California muri Amerika, yitwa n’ababyeyi be Kendrick Lamar Duckworth, ubu afite izina ry’akabyiniriro rya King Kendrick, ariko ntiyaritangiranye, rwari urugendo rurerure mbere y’uko agera aho ageze ubu.
Kendrick Lamar (...) -
Babiri bafatanywe moto bacyekwaho kwiba
6 December, by EditorPolisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare yafashe abasore babiri bageragezaga kugurisha moto bacyekwaho kwiba umuturage.
Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 28 na 23, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo ku ya 3 Ukuboza, mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Kamagiri, mu gihe moto bafatanywe ifite nimero RH388N yari yibwe ku itariki 30 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwabo (...) -
Polisi iraburira abavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
1 December, by EditorPolisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko.
Abifuza gukora aka kazi barasabwa gukurikiza amategeko no gukorera ahantu hemewe.
Ni umuburo uje ukurikira umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahafatiwe abantu bane, bari muri ibi bikorwa mu buryo butemewe, kuri uyu wa Gatatu tariki (...) -
Inteko ishingamategeko ya Kenya yaciye amakoti akunzwe na Perezida
29 NovemberInteko ishingamategeko ya Kenya yaciye kwambara ikoti (costume), ryitiriwe uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda, mu nyubako y’iyo nteko.
Umukuru w’inteko ishingamategeko ya Kenya Moses Wetangula yavuze ko amakoti ya Kaunda, cyangwa ’Kaunda suits’ nkuko azwi mu Cyongereza, hamwe n’imyambaro gakondo ya kinyafurika, bitemewe muri iyo nteko.
Perezida wa Kenya William Ruto akunze kwambara ayo makoti mu mihango yo mu ruhame y’ubutegetsi.
Ibyo byatumye ikoti rya Kaunda – rijyanishwa (...) -
Babiri bafatanywe magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu
27 NovemberPolisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe abantu babiri bari binjije mu Rwanda magendu y’ibicuruzwa bitandukanye n’amasashe ibihumbi 80.
Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 (angana n’amasashe ibihumbi 80) n’ibilo 25 bya sukari gulu n’umugore w’imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y’inzoga ya likeri yitwa Rasta n’ibindi bitandukanye.
Bafatiwe mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari kuri uyu (...) -
Umwana w’umukobwa w’imyaka ine ari mu Banya-Israel barekuwe bari bashimuswe
27 November, by EditorUmwana w’umukobwa w’imyaka ine ufite ubwenegihugu bwa Israel n’Amerika washimuswe na Hamas mu gitero cyayo mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10), ni umwe mu bantu 17 bari bashimuswe barekuwe na Hamas ku cyumweru.
Avigail Idan icyo gihe yari afite imyaka itatu ubwo yashimutwaga, ababyeyi be bagabweho igitero banicwa n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas.
Yujuje imyaka ine ubwo yari afunzwe na Hamas.
Umuryango wa Avigail wagize uti: "Twari dufite icyizere kandi tunasenga (...) -
Yafatanywe ibihumbi 100Frw y’amiganano
24 NovemberKu wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano.
Yagize ati: “Uyu mugabo yagiye mu (...) -
Bafatanywe ibilo 105 by’urumogi
21 NovemberPolisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yafashe abantu batatu barimo umugore n’umwana we, bari bafite urumogi rupima Kg 105.
Bafatiwe mu Kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania hifashishijwe inzira zitemewe.
Yagize ati: "Ku munsi wo ku wa (...)