Umunyamakuru w’imikino ukunzwe kuri Televiziyo Rwanda, Uwamahoro Ariane n’umukunzi we Bananeza Raymond, batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 11 Kamena 2022.
Ariane Uwamahoro usanzwe ari umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bananeza Raymond tariki ya 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.
Bamaze gutangaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 11 Kamena 2022, bukazabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa i Kabeza muri Aheza Garden saa Tatu.
Saa Cyenda hazaba umuhango wo guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa muri Centre Christus i Remera mu gihe abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Aheza Garden Kabeza.
Ariane Uwamahoro yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.
Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.
Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.
Ariane Uwamahoro na Bananeza Raymond basezeranye imbere y’amategeko mu ntangiriro z’uku kwezi
Bombi batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 11 Kamena 2022
/B_ART_COM>