Ukundana n’umusore urusha imyaka ?...Amakosa uzirinda gukora

Hari ubwo abantu bakundana ariko ugasanga umukobwa ari mukuru cyane ku musore, amurusha nk’imyaka iri hejuru y’itanu bigatuma ahorana ipfunwe bitewe n’imyatwirie uwo mukobwa amugiraho ndetse rimwe na rimwe umukobwa na we akumva bimuteye isoni. Mu rwego rwo gusigasira umubano wanyu hari uburyo umukobwa yafata iya mbere mu gukuraho ako kantu ko guhora bumva bibateye isoni.

Guhora umwibutsa ko umuruta

Umusore utarashatse ko tuvuga izina rye wakundanaga n’umukobwa umurusha imyaka itandatu nyuma bakaza gutandukana yagize ati : “Uwo mukobwa twakundanaga yahoraga ambwira ko anduta ukabona ashaka ko aribyo tugenderaho ariko na none ukabona abimbwira kugirango yumve ikimvamo kuko yari afite ipfunwe ryo kuba anduta kandi jye rwose numvaga nta kibazo”

Kwirinda gusuzugurana

Kirazira gusuzugura uzaba umugabo wawe nubwo yaba ari muto rwose,ahubwo mwubahe kandi umwubahishe no mu bandi ,wirinde kumufata nk’umwana nawe bizatuma nta kibazo na kimwe agira ku myaka yawe.

Guha agaciro ibitekerezo bye

Hari ubwo umukobwa ashobora kumva ko ariwe uzi ubwenge kurenza umuhungu bakundana kuko aba yibwira ko umuhungu ubwo ari muto nta gitekerezo yatanga ,ariko siko biba bigomba kumera, ahubwo ni ukuzuzanya ukamwumva .

Kwirinda kumutegeka

Umukobwa nubwo aba ari mukuru ntakwiye gutegeka umusore bakundana ngo amwuvire cyangwa ngo agendere ku bias n’amategeko cyangwa amabwiriza y’umukobwa bakundana yitwaje ko ari mukuru,ahubwo bagomba kumvikana ku kintu runaka cyangwa ikibazo bashaka gukemura ntawe ubigize itegeko ku wundi.

Kwereka umusore ko umurusha ubwenge

Ni ngombwa ko umukobwa uba ukundana n’umusore aruta agomba kwicisha bugufi atitaye ku myaka ye myinshi ngo yumve yakwiyemera ku musore bakundana baba bazanabana kuko byazatuma no mu rugo ahora yishyira hejuru kandi umugore aba agomba gucira bugufi umugabo we.

Uku niko umukobwa mukuru ukundana n’umusore aruta kandi bafitanye gahunda ndende yo kuzabana aba agomba kwitwara, kugira ngo akureho ipfunwe iryo ariryo ryose rishobora kuterwa n’uko umukobwa ari mukuru cyane kurenza umuhungu uba uzaba n’umugabo we mu gihe kizaza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo