Uko umugore yakwitwara iyo umugabo yamuciye inyuma

Gusambana haba ku mugore cyangwa ku mugabo ni bibi by’umwihariko ku bashakanye ni icyaha kuko na Bibiliya ku bayemera itegeko rya 7 rivuga ngo “Ntugasambane”.

Ubusambanyi ni ikibazo gikomeye cyane kandi ni ikintu giteje inkeke cyane hagati y’abashakanye.

Dore zimwe mu nama Pasteri Liliyoze yatangarije abagore bari bitabiriye igiterane ,umuryango w’abagore b’abakirisito mu Rwanda, mu gihe bahuye n’ikibazo cy’abagabo babaca inyuma.

Kutazana intonganya mu rugo

N’ubwo wafata umugabo wawe asambana ntugomba guteza impagarara cyangwa ngo utongane abana ,abaturanyi n’umukozi bamenye ibyabaye ngo ahubwo uraceceka intonganya ukazireka mu kazabivugana umujinya washize.

Kwihangana kudasanzwe

Gutuza, kwikomeza ni byo bizana amahoro bigatuma n’umugabo wawe azakubona umwanya wo gutekereza ku ikosa yakoze kuko uburakari bwarushaho kugukoresha amakosa .

Ugomba kubanza kumenya impamvu ibimutera

Kumenya impamvu yamuteye gusambana ni ingenzi cyane kuko ushobora gusanga yaguye mu mutego nawe wagwamo ukamubabarira.

Isuzume urebe ko nta ruhare ubigiramo

Hari abagore bamwe batuma abagabo babo babaca inyuma bitewe wenda no gusuzugura, kutagira isuku, kudatanga amahoro mu muryango ugahora uvuga nabi bigatuma umugabo yaca inyuma umugore we, abandi bamuryoshya bakamurarura.

Kumubabarira kenshi igihe ufite gihamya

Imbabazi ni ikintu gitangaje gituma uwababariwe yicuza burundu kurenza iyo ahawe ibihano.Iyo uhannye umuntu yumva igihano gihwanye n’ikosa rye ariko iyo umubabariye uba umuhaye guhora yicuza ibyo yakoze.Ni ngombwa rero kubabarira utitaye ku nshuro byabaye kuko uba urimo kumwera imbuto nyazo.

Gufata umwanya mukabiganiraho

Kuganira n’uwo mwashakanye ntibigombera gusa kurindira ibibazo byabaye mu rugo cyangwa hagati yanyu ariko noneho ikibazo cyabaye ,kuganira ni uburyo bwiza bwo kubicyemura mwembi mukirinda amagambo n’amabwire. Kubiganira mu ijwi ryoroheje nta gutera hejuru bituma mwumvikana kurushaho.

Ibi ni bimwe muri byinshi byakorwa mu gihe ugize iki kibazo. Niba hari indi nama watanga yandike mu nsi y’iyi nkuru ahagenewe gutanga ibitekerezo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo