Ujya ugereranya ’Couple’ yanyu n’iz’abandi ?...Impamvu ukwiriye kubihagarika

Abantu bamwe bakunda kugereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’abandi. Nyamara nubwo waba ubikora uziko ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga kwigana hari icyo byahindura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu udakwiriye na busa kwigereranya n’abandi mu rukundo cyangwa imibanire hagati yawe n’uwo mwashakanye. Ibi kandi bigendana no kugereranya urukundo urimo muri iki gihe n’urwo mu gihe cyashize.

1.Ntubona byose

Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

2.Bikuvana n’aho wari wibereye

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

3.Bigufasha kubabaza mugenzi wawe gusa

Uko buri gihe uba ushaka kumera nk’abandi bibabaza umukunzi wawe gusa kuko iteka aba atekereza ko uba ushaka ko amera nk’abandi.

4.Ibyishimo by’abandi ntibyongera ibyawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

5.Ishimire ibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uuhoranire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

6.Nta mwiza wabuze inenge

Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

7.Nukomeza kumushyiraho igitutu azigira ahandi

Ishyari no gushaka kumera nk’abandi , kumuhozaho igitutu cyo kugukorera ibyo ubona ahandi ,bishobora gutuma umukunzi wawe akurambirwa akagucikaho mu ibanga . Ese koko ntiwishimiye urukundo rwanyu kugera aho wumva mwatandukana cyangwa ni uko watwawe n’irari no kwifuza ibyabandi no kumera nkabo?

8.Bizatuma uhora ubona ibi gusa kandi ugatakaza igihe cyawe

Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nkaho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu.

Ibyishimo mu rukundo no mu mibanire yuwo mwashakanye bituruka kuri wowe ubwawe si umutwaro ugomba kwikoreza mugenzi wawe wowe ntaruhare ubigizemo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • RUPACA PAPIAS

    SHIKAMOO TURABAKUNDA SANA KUBWIBIGANILOMUTUGEZAHO

    - 9/02/2019 - 20:05
  • Igihozo Delphine

    Murakoze cyane dukunda Inama muduha.

    - 10/02/2019 - 09:34
Tanga Igitekerezo