UBUHAMYA: Umugore wubatse arabwira bagenzi be amakosa abagabo banga

Ubu ni uhamya bw’umugore yageneye bagenzi be abereka amakosa abagabo banga n’inama zabafasha kubaka neza urugo.

– “njye sinicuza kuba narashatse mubyukuri njye nashatse umugabo unyorohereza cyane”.

– “ hari n ‘ayandi makosa nagiye nkora mu rugo rwanjye iyo nza kuyamenya ntari gukora kuko kenshi turisenyera tutabizi ugasanga byose turabigereka ku bagabo”. Umugore wubatse ufite abana babiri.

Abifuza gushaka bakwiye gushaka batagendeye ku marangamutima gusa. Usanga abakobwa benshi bavuga ngo kanaka nubwo ambabaza ndamukunda! Ugasanga umuntu arihambira ku wundi ngo bamaranye igihe. Ngo ubu se abantu bazabifata gute ntandukanye nawe? Ukajya kubana n’ umuntu ubibona ko harimo ibibazo.

Nitanzeho urugero njye nari narishyizemo ngo umuhungu tuzakundana bwa mbere niwe tuzabana,rwa rukundo rwo mu bitabo. Ariko siko byaje kugenda kuko yarampemukiye kumureka birangora. Kuva ubwo mfata decision ko igihe cyose ntarasezerana n’ umuntu atazantera stress . Uwo wa mbere twamaranye umwaka ,abandi twamaranaga amezi abiri ,icyumweru, gutyo gutyo, nkahita mbasezerera. Kugeza ubwo mpuye nuwo nifuzaga ariwe mugabo wanjye. Inshuti zanjye zakundaga kumbwira ngo nta rukundo ngira. Igisubizo cyanjye nuko nari narahisemo ko aho kugira amarangamutima azambabaza nyuma nagira control mu rukundo hakiri kare.

Ibi bintu abagore benshi barabikora kandi bibangamira abagabo.

Communication/dialogue (kuganira)

Iyo muri muri fiancaille (kurambagizanya), umugabo aca bugufi cyane kubera ko aba ashaka umugore,umukobwa agakora ibyo ashatse nibidahwitse umugabo akihangana. Urugero abagabo ntibakunda abantu babaca mu ijambo, abagore bahora bavuga amagambo menshi niyo umugabo yaba ari nko gukora report mu rugo,bari kureba emission/umupira bakunda… Abagabo ntibakunda abagore babaca mu ijambo; ugasanga icyo umugabo avuze buri gihe uramuburanya iza ngo turwane rimwe na rimwe utabanje kumwumva.

Abagabo bakunda abagore bari social ariko not too much (abagore bazi kubana ariko bitari agakungu).

Comparaison(kugereranya) dukora tuvuga ngo mbere byagenda gutya none siko bikimeze.Abagore baba bibeshya ko uko mwari mumeze muri fiancaille ko ariko bizahora! Never never. Better expecting some changes. ( siko bikora ukwiye kumenya ko hari ibihinduka). Guhora ugereranya urugo rwanyu n’abandi si byiza. Kumva ko umugore mugenzi wawe icyo yakoze nawe ugomba kugikora ibi bisenya urugo.

Inama nagira abagore bagenzi banjye : Nibyiza kumenya gutega amatwi abagabo bacu. Kurakazwa, n’ ubusa, guhimana no kwivumbura bagore ntibikwiye.

Umugore niwe mutima w’ urugo iyo uhorana umushiha, uvuga nabi ntacyo ushima cyangwa uri pessimiste (uhora ubona uruhande rubi rw’ibintu) umugabo araguhunga. Iyo agukoreye ikosa rimwe ukihangana ugaca bugufi ikindi gihe ntiyongera. Ariko iyo uhanganye kakubaho. “Jye nahinduye byinshi none ubu ndi umwamikazi. Nta na rimwe njya mbwira umugabo wanjye ngo ahinduke. Iyo mpinduye ikintu kibi muri jye, feedback iba nziza.” Mbere ya byose ufata umwanya wo kubitekerezaho ,ugatecyereza n’uburyo uzabimubwira.

Kwicupiza nabyo birasenya bagore mukwiye kubyirinda

Abagore benshi bumva ko kubyibuha aricyo gituma umugabo atamwitaho. Aha baribeshya cyane .Iyo kwumvikana ari guke mu mibanire yanyu impamvu ingana ururo;

Menya ko iyo ufata neza umugabo morarement ibindi ntabibona ndetse niyo hari ikitagenda afata umwanya wo kugutega amatwi ;

Kubana ni urugendo. Kandi gushwana mu bashakanye nabyo ni byiza. Surtout mukibana kuko iyo mwicaye mugacyemura icyatumye mushana neza bibaha umurongo ngenderaho ariko iyo mutabikemuye kare muba mufite ibibazo bikomeye.

Gufata neza umugabo bivuga iki ?

Hari igihe ibyo wita kumufata neza ataribyo we akunda.Ugomba kumenya umugabo wawe personal.Abagore benshi ngo baziko guteka neza no gusasa aribyo gufata umugabo neza! ngo no kuryoshya mu buriri I mean. Ibyo byose biza nyuma iyo wamaze kumenya kwishimira umugabo wawe.

Kumenya umugabo wawe …

Ugomba gukora analyse y’ ikimubabaza kurusha ikindi n’ikimushimisha kurusha ikindi. Ibanga rya mbere ni ugushima no guha agaciro ibyo akora. Uka mu supportinga, ibyo avuga ukabyumva ukabiha agaciro. Iyo umenye ibyo akunda ntabwo ubimubuza cyangwa ngo bihore ari impamvu y’intonganya, urugero umupira,byeri,…. Kumenya icyo akunda nicyo yanga bifata umwanya kandi kubimubaza ntabwo wabona igisubizo nyacyo kuko nawe hari igihe ataba abizi.
Kubaka urugo bitandukanye no guhindura uwo mwashakanye.

Intambwe ya mbere ni uguca bugufi

Kwibwira ko ibyo uwo mwashakanye adakora neza uzamubwiriza kubihindura uba wibeshye . Nta muntu ushobora guhundura undi,umuntu ahinduka ku bushake bwe no ku cyemezo cye bwite. Guhindura umuntu neza ni uguhinduka wowe ubwawe nawe birangira ahindutse. Urugero abagore benshi baba bafite code,kandi nta mutagatifu ubaho. Niba umugabo agukoreye agakosa gato si ngombwa kugakwedura. Jye mbona intambwe ya mbere ari ukwemera ko nawe(nk’ umugore) utari shyashya ugafata icyemezo muri wowe ko hari icyo ugomba gukora.

Intambwe ya kabiri

Mbona umuntu agomba kwemera ko twese turi ibiremwa bifite defaut na qualite (ukemera ko n’ umugabo washatse ari uko) nyuma yo kwemera ibi umuntu yafata urupapuro akandikaho ibintu byose byiza umugabo yaba akora,ashoboye cyangwa se yaba yaramukoreye mu gihe cyashize iyo ubitekerezaho ubiha agaciro. Rimwe na rimwe yakora ikintu cyiza ukakimushimira, yakubwira ibitekerezo byiza ukabishima ,ukamushyigikira.

Icyitonderwa

Umugabo ntajya gushaka umugore amwanga icyo aba acyeneye ni motivation na support (umugabo akeneye ko umugore we amwubaha akanamushyigikira). Kirazira kubwira umugabo ngo reka iki cyangwa mu gihe agukoreye ikosa ugahubuka umubwira nabi bigukundiye waceceka(aho jye n ‘amasengesho aramfasha). Plutard mwatuje ukaba wamubwira uti”sha cheri buriya ejo bundi nari nababaye”,”buriya birambabaza iyo umuntu ambwiye ……” iyo utangiye gutyo ikiganiro cyanyu gitanga umusaruro kandi amahirwe menshi nuko umugabo yawe yirinda kongera gukora icyo kintu.

Ikindi burya patience(kwihangana no kudahubuka) ni qualite ku mugore ushaka kubaka.Ibintu byose ni pole pole. Birangira resultats zibaye nziza . Gusa abagabo baratandukanye.Bisaba kumenya umugabo wawe ikimubabaza ukakirinda ikimushimisha ukagikomeza. Icyo nzi ni uko nta mugabo ukunda umugore ugira amahane,umunabi, inzika, guhubuka, incyuro, kutava ku izima n’ ibindi bisa nibi.
Strategies nziza ni torelence (kwihangana no koroherana), kwemera difference( ko mutandukanye), kubaha preferences (ibyo mugenzi wawe akunda )no self- confidence(kwigirira icyizere) nk ‘umutima w ‘urugo.

Byakiriwe bisubirwamo na Barada Clementine

Niba nawe ufite ubuhamya wasangiza abasomyi ba Rwandamagazine.com, wakohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo