Inama 25 Inkumi n’Umusore Bakundana Bakwiye Gukurikiza Ngo Urugo Rwabo Ruzarambe

Muri iyi si igenda ku muvuduko udasanzwe aho impinduka ziza uko bwije bugacya haje izindi, abashakanye n’abubatse ingo bugarijwe n’ibibazo uruhuri abashakanye bo mu myaka ishize batigeze babona nk’ikibazo kuko ntaho bahuriraga na byo.

Hari inama inzobere mu mibanire zagiraga abubatse ubu zitakigezweho ugerereranije abubatse ubu bahura na byo. Aha rero bisa n’aho abashakanye biyumva nk’aho bari bonyine igihe cyose bagerageza gushaka ibisubizo by’uko barema ndetse bakubaka urugo ruzaramba kandi rurangwa n’ibyishimo ndetse n’urukundo.

Mu gushaka inama zabafasha kubaka urugo rugakomera, mu buryo bwumvikana, abitegura kurushinga cyangwa se yewe n’abamaze kurushinga, bakabaye ubundi bashakira inama ku bakuze batangwaho urugero rwo kuba barubatse zikgakomera.
Icyakora, inyigo yakozwe na Sheela Kennedy afatanije na Stephen Ruggles bo muri Kaminuza ya Minnesota yerekanye ko ingo nyinshi z’abakuze ari zo zigize umubare munini w’uzamura imibare ya za gatanya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihirahiro rero kirema icyuho ku bantu bagasanzwe ngo bagishwe inama ku kubaka ingo zikomeye cyane ku bazikeneye (inama) bari kurwana n’ibibazo by’ingo byanazisenya isaha iyo ari yo yose.

Nk’umuntu wagiye akorana n’abaubatse umunsi ku munsi mu gihe cy’imyaka 20, byatahuwe ko ingo zubatse ku rutare ndetse n’iziri mu manegeka mbese ku musenyi ha handi umuyaga n’iyo waba agashyururu wazihuha zigahita zisenyuka zose hari inzira zikurikira ndetse hakaba imico iziranga ishobora kuba intandaro y’uko bene zo bazabana mu munyenga w’urukundo nk’urwo mu ijuru rito koko cyangwa bakabana iteka ari induru, imitima ihagaze n’imibabaro itera ibikomere bidapfa gukira.

Batitaye ku nama bagirwa mbere yo kubaka urugo, izo basomye cyangwa bumvise, ingo zibana neza kandi zishimye hari ibintu abazigize bakora bisa no gushora no kuvomerera urukundo rwabo kurusha zimwe uzasanga zitishimye. Ntizimbye mu magambo, hari ibintu 25 umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore bubatse bakora bigatuma ibyishimo biranga urugo rwabo maze rukaramba rukaba nk’ijuru rito koko.

Ni ibintu 25 twabateguriye twifashishije inkuru ya lifehack.org yanditswe na Dr. Ray Kadkhodaian, umuhanga mu by’imibanire akaba yaranashinze ikigo cyita ku Mibanire y’Ababana ndetse n’Amarangamutima kizwi nka Couples Synergy and the Lighthouse Emotional Wellness Center. Ni inkuru ifite umutwe ugira uti “25 Pieces of Marriage Advice All Loving Couples Follow”.

1.Guhuza imibiri mu buryo bw’urukundo umunsi ku munsi (Physical Affection)

Byasa n’aho guhuza umubiri wawe n’uw’uwo mwashakanye ari akantu koroshye kandi gasanzwe wakora mu rugo rwanyu. Nyamara byagutangaza urebye umubare w’ababana bamara umunsi umwe, undi ugashira indi igataha ibice by’imibiri yabo bidakoranyeho. Guhuza imibiri mvuga hano ntabwo mvuga guhuza ibitsina.

Ndavuga nko kuba wafata uwo mukundana ibiganza mukarebana mu maso n’ubwo ntacyo mwaba muvuga, kuba wenda se nk’igihe muri kureba televiziyo filime se n’ubwo haba kuri telefoni ukamwiyegamizaho ku rutugu cyangwa se guhoberana gusa. Abantu bakundana bubatse ingo bagerageza nibura inshuro imwe kugira igikorwa nk’iki cyo guhuza imibiri bakora nibura rimwe ku munsi.

2. Kugira icyerekezo kimwe cy’ejo hazaza

Indi nama abubatse ingo benshi batitaho ni ukugira icyerekezo rusange bahuriyeho. Iyo umuntu ashinze ikompanyi y’ubucuruzi, akenshi abayishinze barema kandi bakagaragaza icyerekezo cya kampani yabo n’uko bifuza ahazaza hayo hazaba hameze. Iki cyerekezo kizwi na bose mu bayigize ni cyo gifasha buri wese mu bayikoramo akora agamije kugeza iyi kampani ku cyo biyemeje kugeraho akanagendera mu cyerekezo kompani igendamo.

No ku babana rero, ntibitandukanye n’ibi. Abakundana usanga bafite icyerekezo kigaragara kandi gisobanutse cy’uko bifuza urugo rwabo ruzaba rumeze mu myaka wenda 10, 20 se cyangwa se wenda na 30, 35 cyangwa 40. Mwebwe se? Aho si ukwitwa umugabo cyangwa umugore wa runaka cyangwa nyirarunaka gusa ubundi mukarya mukaryama?

3. Gukorera mu mucyo

Kubwizanya ukuri ni kimwe mu bintu abakundana cyane cyane abubatse bemeranyaho nk’icy’ingenzi kurusha ibindi mu kubaka no gutuma icyizere bagirirana kiramba. Gusa gukorera byose mu mucyo (transparency) bituma no kubwizanya ukuri bijya ku rundi rwego rushya.

Gukorera mu mucyo bivuga ko nta mabanga agomba kuba hagati yawe n’uwo mwashakanye- yewe ntuba ukwiye kumuhisha imibare y’ibanga ukoresha kuri konti zo muri banki, imeyili, imbuga nkoranyambaga cyangwa ngo abe atazi umubare cyangwa ijambo ry’ibanga cyangwa igishushanyo (pattern) yinjira muri telefoni yawe. Kirazira!!!! Ababana bakundana ibi babikora batanabanje kubitekerezaho kandi bizamura ukwizerana kwabo ku rwego rwo hejuru.

4. Bashaka igihe cyo gukorera hamwe ibikorwa bari kumwe amaso ku maso bonyine

Benshi mu bakundana bibwira ko kumarana bari kumwe (quality time) ari ugusohoka bakarebana ibiganiro bakunda cyangwa bakajya nko kurebana umupira cyangwa igitaramo runaka cy’umuhanzi bakunda mbese bakaba basohokana n’inshuti zabo bakishima. Nubwo ibi na byo ari ibikorwa byashimisha, kumarana igihe mwembi mukorana igikorwa runaka aho muba muri kumwe murebana amaso ku maso byongera ku kigero cyo hejuru ubwiyumvanemo bwanyu ndetse n’isano ikomeye benshi mu bakundana birengagiza. Aho usanga akanya nk’aka abagabo bakamarana cyane n’abagabo bagenzi babo bisomera agacupa [na byo si bibi] ariko uzabigerageze n’uwo mwashakanye uzaba umbwira.

Nk’uko John Gottman, umwanditsi wa The Seven Principles for Making Marriage Work: A Practical Guide from the Country’s Foremost Relationship Expert abivuga, nibura mu cyumweru, abakundana bamarana igihe kitari mu nsi y’amasaha 5 y’igihe nk’iki kizwi nka quality time.

5. Kwiyumvanamo mu byo ibitsina babifata nk’ingenzi

Byatungura benshi kumenya ko hari ingo cyangwa ababana bagorwa no kwiyumvanamo ku ngingo yo guhuza ibitsina (lack of sexual intimacy). Mu nyigo yatangajwe muri Archives of Sexual Behavior, igihe n’inshuro abashakanye bahuraga bagakora igikorwa mu Rwanda kizwi nko kubaka urugo cyangwa gutera akabariro cyaragabanutse mu bashakanye bo muri Amerika.

Na none kandi, mu kigereranyo cyakozwe n’Ikinyamakuru cyandika ku Rugo n’Umuryango kizwi nka the Journal of Marriage and Family, 15% by’abashakanye muri Amerika babana mu ngo zitarangwamo akabariro ibizwi nka sexless marriage. Sexless marriage isobanurwa nk’urugo aho abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hasi y’ebyiri ku mwaka.

Aha byumvikane neza ko ukutiyumamo mu mibonano mpuzabitsina mu bashakanye ari ikimenyetso mpuruza cy’uko ruba rushobora gusenyuka igihe bene rwo baticaye ngo babiganireho ndetse bagire n’icyo babikoraho byihuse. Abashakanye bakundana kandi ruzaramba bafata imibonano mpuzabitsina nk’ingingo iza imbere y’izindi (priority) mu rushako rwabo.

6. Gushaka ubumenyi ku bintu bishya

Indi nama ikomeye igirwa abashakanye cyangwa abakundana ni ukugerageza ibintu bishya. Bivugwa ko ubuzima buryoshywa n’ibyo ububonyemo utari uzi, mbese kuba hari ikintu cyiza uvumbuye biryoshya ubuzima bitari uguhora mu ndirimbo imwe nsa.
Ibi rero n’ingo zishaka kubana neza ntibyazisize. Abakundana bashakanye bagomba iteka kugerageza utuntu dushya [kugera no mu buriri] bituma bagira ubunararibonye bushya bubafasha gukurira hamwe. Ubu bunararibonye bushya ni bwo bubashisha abubatse kugira ingingo nshya zo kuganiraho ndetse n’ibikorwa bishya byo gusangira.

7. Gusekera hamwe

Kuba mwatera urwenya mugaseka ni ikirungo kiryoshya urushako rwanyu maze urushako rwanyu rugakomeza rugatengamara ruryoshye koko!!! Ingo zishimira kuba abazubatse bari kumwe bagasekera hamwe bishimye zubaka umusingi w’icyizere no kubahana. Bavuga ko guseka ari wo muti uruta indi yose kandi ingo zinywa kuri uyu muti kenshi urazirambanya ndetse ukanazibera inkingo.

8. Kugira imyizerere imwe mu byo gusenga

Mu nyigo yakozwe n’ikinyamakuru the Journal of Family Psychology, hasanzwe ko iyo abashakanye bahuje imyemerere ku by’amadini ndetse hakaba hari ibikorwa byo gusenga no kuranya Imana bahuriraho nko gusenga, kuririmba cyangwa indi mirimo yose yo mu rusengero, ibi ngo bituma abashakanye bumva banyuzwe n’urushako kubera iyi mpamvu.

Nta wabura kuvuga hari abashakana badahuje imyemerere bakaba bakubaka ingo nziza cyane ko isi yabaye umudugudu aho ubu umukobwa w’umugatulika w’ino mu Rwanda ubu yakundana n’umusore n’umusore w’Umuhindu w’iyo mu Buhinde mu buryo bworoshye cyane ugereranije n’uko byari bimeze mu myaka 50 ishize, ariko iyo bigeze ku bana ibi biba ikibazo. Mu ngo zishikamye ku myizerere imwe, usanga umugore n’umugabo bahuje imyemerere banayisangiza abo babyara kandi kenshi ikabafasha mu kubarera.

9. Kuba inshuti magara (best friends)

Iyi ni imwe mu nama zigirwa cyane abagiye kurushinga muri iyi myaka- Be the friends (muzabe inshuti magara. Ubushuti ni ikintu cy’ingenzi cyane nk’ibindi byose bituma urugo rukomera.

Kimwe no gutera urwenya mugaseka mugakirigitana, abantu babana bakundana usanga bishimira kumarana umwanya kandi buri umwe akumva ari nk’inshuti ya mugenzi we.

Iyo umugabo n’umugore binjiye mu rugo wenda batari basanzwe ari inshuti cyane ni ngombwa ko buri wese ahindura uwo bashakanye inshuti magara nshya. Ibi bituma uwo ari wese mu bashakanye abona mugenzi we nk’inshuti magara kandi birabafasha cyane.

10. Uburiri bwanyu mukwiye kubufata nk’uruhimbi

Ibi akenshi bibwirwa abashakanye ariko bafite abana bato. Ni ibisanzwe ko abana bato baza ku buriri bw’ababyeyi babo cyane ko baba bafite ubwoba bw’umwijima cyangwa igihe bumva batameze neza. Ino aha ho benshi mu babyeyi bafite abana bato bataracuka barararana. Hari ubwo ibi bituma rero abashakanye baryama basa nk’abatandukanye bakamera nk’abaraye ukubiri.

Ibi bishobora kugabanya ubwiyumvanemo bwo guhuza imibiri n’ubwo guhuza ibitsina bishobora kugira ingaruka ku mibanire yabo mu buryo bwumvikana. Abashakanye babanye neza kandi bifuza ko bikomeza bityo bafata uburiri bwabo nk’uruhimbi batifuza ko hagira icyabuzanamo agatotsi kandi bikaba ihame kuburaranamo.

11. Kwerekana utumenyetso duto tw’urukundo no kwitanaho

Bivugwa ubundi ko ari ikibazo “cy’utuntu duto gusa” kandi no mu ngo zibanye neza zubakitse koko usanga na ho ari uku bimeze. Abubatse ingo zishimye bakora uko bashoboye bagahora berekana urukundo no kuba bitaye ku ko bashakanye binyuze mu tumenyetso duto duto cyane rwose nko kuba ushobora gutaha ukamuzanira agakombe k’ikawa, kuba wagira utya ukamwandikira akabarwa gato umushimira ikintu iki na kiriya, kuba wamugurira nk’uburoso bw’amenyo igihe ubwe bugiye gusaza n’ibindi bintu bito ariko bigaragaza ko umuzirikana kandi umwitayeho.

12. Baratungurana

Gutungurana cyangwa gukora ‘surprise’ bikorwa mu buryo bwinshi, gusa akenshi iyo umwe mu bashakanye agize atya agatungura mugenzi we amuha impano cyangwa akandi kantu gashimishije nko kumujyana ahantu atari azi heza, ni urugero, ibi bituma babana mu rugo rw’ibyishimo. Nk’ubu uramutse ufashe uwo mukundana ukamujyana ahantu runaka umutunguye cyangwa ukamujyana mu gitaramo cy’umuhanzi akunda biramushimisha ku buryo utabyumva.

Gutungurana nk’uku ni ikintu abubatse ingo zirangwa n’ibyishimo batabura cyangwa ngo birengagize mu rwego rwo kubaka no gukomeza ingo zabo. Ikindi, ntibisaba ibya mirenge ngo utungure uwawe umukorere ‘surprise’ atazibagirwa kandi urwo yagukundaga rukiyongera mbese ukaba urubagariye.

13. Gira icyo umufasha mu kazi ke

Muri ubu buzima bwacu aho usanga buri wese yihugiyeho, usanga inshingano cyane cyane iz’akazi zaratubanye nyinshi ku buryo usanga umuntu ‘aguruka’ akagaruka arya aryama, iminsi igashira, ibyumweru n’amezi bikihirika. Akazi n’inshingano hari ubwo usanga zarajagaraje umwe mu mubatse peeee!!!

Umwe muri aba bubatse rero aba akwiye kwitegereza akamenya ko mugenzi afite kujagarara [stress] akaba yatera intambwe ngo afashe uwo akunda kuva muri iyi mimerere, nko kuba wagira utya ukandurura ukaba wanakoza ibyombo (akenshi ino mu Rwanda umugore ni we wandurura amasahani), ibi wabikora, mugabo!!! Cyangwa se ukaba washaka uko umufasha ku nshingano ze uko washobora, niba ari umucuruzi, umunsi umwe ukazajya aho acururiza ukabimukorera we ukamureka akaruhuka mbese ukamukorera ibisanzwe bizwi ko ari we wabigenewe mu mwanya.

14. Kugira icyo muhangira hamwe

Nk’ubu mwiyemeje ku munsi muruhukaho cyangwa se muvuye aho mukorera mugatekera hamwe mugafatanya, umwe akata ibintunguru undi ahata ibirayi cyangwa umwe agakoropa uruganiriro undi ahanagura intebe. Kuba mwakwigana umushinga, cyangwa umwe agafasha undi mu gihangano runaka niba hari ufite immpano yo guhanga.

Kuba mwajya nko mu busitani niba mubufite mukabuharurira hamwe…. Ni ibintu bibafasha kumva musa n’aho muri ikipe kandi bikabatera ishema cyane kumva ko hari icyo mwagezeho mufatanije.

15. Kugerageza guhuza ibibashimisha

Kimwe mu byatuma urugo ruramba rugakomera ni ukuba abarugize bishimira kumarana igihe kandi icyo bacyishimira kurushaho iyo bahuje icyo bagikoramo. Nubwo wenda umwe muri mwe yaba ari we usanzwe akunda icyo gikorwa kurusha undi, kuba wafasha mugenzi wawe mukagikorera hamwe bituma mwumva mwishimiye uko gufatanya kandi bikongera uko mwiyumvanamo.

16. Kureka uwo mukundana akagira igihe cye

Nubwo kugira igihe umarana n’uwo mukundana ari ingenzi cyane, ntimukwiye kwirengagiza ko buri wese muri mwe akwiye na none kugira igihe cye bwite. Iki si igihe wenda amara yiruka imihana cyangwa ari kumwe n’inshuti ze [uretse ko nta n’icyo bitwaye kuko burya na ho hari ibyo yahungukira byafasha urugo rwanyu], icyakora na none aba akeneye igihe cyo kwitekerezaho no kugenzura ibimufitiye akamaro kurusha ibindi. Ingo zubakitse neza abazigize buri umwe areka mugenzi we akitekerezaho kandi biba nk’inzira yo guterana ingabo mu bitugu bifasha buri wese kuba hari icyo yakwiyungura kandi bikanungura urugo rwabo.

17. Gufata igihe mugasohoka mukava aho musanzwe

Hari ubwo abashakanye bumva bibateye ipfunwe kuba bafata ingendo bagasohoka cyane cyane iyo bumvise ko bagomba gusiga abana babo bakabasigira imiryango cyangwa inshuti. Ibi rero usanga bituma iteka aba basohokana bikaba ibyo gusohoka k’umuryango kandi ababiri bubatse urugo baba bakwiye gushaka umwanya bagasohokana bombi basa. Uko byagenda kose, ababiri babana baba bakwiye gushaka umwanya wabo cyane ko nk’igihe bari kumwe n’abana babo hari ubwo bidatuma bisanzura.

18. Gusohokana nijoro (Date Night)

Ushobora kuba warumvise icyitwa date night. Icyakora si benshi bakora ibi byitwa date night ngo usange ari ikintu bakora mu buryo buhoraho mu rugo rwabo.
Biroroshye kuba wakumvikanisha ko gusohokana nijoro Atari ngombwa cyane cyane iyo mufite abana ndetse hari n’izindi nshingano zo mu rugo zibareba. Icyakora abashakanye bakundana barabimenya ko umubano wabo ari cyo kintu nyambere bakwiye kwitaho kandi iyo bitagenze bityo, hari ubwo bigira ingaruka n’ubundi ku buryo umuryango uteye.

19. Gusangizanya akababaro

Byakumvikana nk’aho atari ikintu gishimishije kuba wasangiza uwo ukunda akababaro kawe, nyamara iki ni ikintu gikomeza umubano wanyu. Kuko ntacyo mukwiye guhishanya kandi mukaba mugomba kuba kuba inshuti nyanshuti bigira ingenzi kubwira uwo mwashakanye umusonga ukubuza gusinzira, umusonga wawe burya na we ni uwe. Hari ubwo kubyihererana wakeka ko ari byo byiza nyamara iyo mubisangiye bibafasha gukurana. Ni ko gusangira akabisi n’agahiye. Iyo musangiye akababaro bituma muha agaciro kurushaho ibyishimo muzasangira kandi gusangiza uwo ukunda akababaro bibafasha guhozanya no kuba mwashakira igisubizo icyakomerekeje umukunzi wawe cyangwa wowe ubwawe.

20. Urukundo ni Mpa Nguhe

Uretse wenda no mu rukundo, no mu buzima bwose, imibanire ishingiye ku gutanga no guhabwa “give and take.’’ Gusa abakundana bo bakora ibirenze ibyo. Hari ubwo kuko wumva ko umugabo cyanwa umugore wawe ari uwawe nyine, ibyiza agukorera ari ko nyine bigomba kumera nyamara si uko. Ntukwiye gufata umukunzi wawe utyo. Niba aguhaye nawe ujye umuha, ak’inuma y’i Burundi yabwiraga iy’i Rwanda. Iteka uwo mwashakanye agomba kuza mbere y’ibindi n’abandi bose.

21. Ubaha umuryango w’uwo mwashakanye

Abanyarwenya benshi bateye nyinshi ku mibanire y’abakazana na ba nyirabukwe isa iteka nk’iy’injangwe n’imbeba. Si iby’i Rwanda gusa, no mu mafilimi yo muri Amerika, Nijeriya, Philippines na Koreya, bireze. Kubaha umuryango w’uwo mwashakanye hari ubwo bitoroha cyane cyane nk’iyo mbere y’uko mubana wenda batamwiyumvagamo bakanabikubwira cyangwa se wenda ubona uwo mwashakanye atabanye n’abo mu muryango we cyangwa uwawe neza kubera impamvu zitandukanye.

Biba akaga iyo usanze udakunda abo mu muryango w’abo mwashakanye. Kimwe mu bintu byatuma urugo rwanyu rukomera rukaramba ni uko bombi bubahiriza itegeko ryiza ryo kubaha abaramu(kazi), ba sebukwe na nyirabukwe n’abandi bo mu muryango yashatsemo abanafasha abo bashakanye.

22. Gushyira imbibe ku nshuti zo hanze

Kugirana ubushuti n’abandi bo hanze y’urugo si bibi kuko isi ntuyibamo wowe n’uwo mwashakanye gusa nka Adamu na Eva mu Edeni. Icyakora kugira ngo izi nshuti mubane mu mubano usesuye bishobora kugutwara ingufu ushobora gusanga ziruta n’izo wagashyize mu mubano wawe n’uwo mwashakanye bikaba byanabateranya. Ni ngombwa ko ushyiraho imipaka kugira ngo ubucuti ugirana n’abo hanze butazaba ihwa mu kirenge cy’umubao w’urugo rwanyu.

23. Si byiza kuvuga nabi uwo mwashakanye adahari

Ushobora kuba uzi abantu wenda mwiriranwa, mukorana cyangwa b’inshuti birirwa bavuga nabi abo bashakanye nyamara bakabavuga badahari. Ikintu ni ikintu kibi cyane ku bashakanye. Kandi kibuza abashakanye kuba bakora ku bibabo byabo ngo babe babishakira umuti ahubwo usanga uvuga nabi mugenzi we iteka aba ashaka kwerekana ko ari mwiza mugenzi we akaba mubi.

Ingo zibana neza kandi zishaka ko ari ko bikomeza usanga zisobanukiwe ko nta zibana zidakomanya amahembe kandi ko ahari abantu hatabura urunturuntu bityo ko ibibazo bitabura mu bubatse. Icyiza rero ni ukugirira akabanga uwo mwashakanye mukaganira mwihereye ku bibazo mbere y’uko ugira abandi ubibwira niba wenda ushaka inama kandi na byo ukabivuga uwo mwashakanye ahari.

24. Jya ubwira uwo mwashakanye uti “ Ndagukunda”

Hari uburyo bwinshi abakundanye bagaragarizanya ko bakundana. Usanga ariko hari ‘couples’ zumva ko kubibwirana umwe abwira undi ati “Ndagukunda, I love you, Je t’ame’’ atari ibintu by’agaciro nyamara iri jambo ntirijya risaza. Iteka kwibutsa uwo mwashakanye ko umukunda ukabimubwira ni ingenzi kandi bikomeza urukundo rwanyu. Wabivuga, wabyandika, wabiririmba, wabikora mu bimenyetso cyangwa amarenga…uko wabigenza kose, ururimi wabivugamo rwose ukwiye kubivuga.

25. Jya ushimira uwo mwashakanye

Kimwe mu byifuzo abantu tugira ni ukumva ko dushimiwe, niba hari icyiza dukoze tugashimirwa. Ibi ni ingenzi kurushaho mu rushako. Nushimira uwo mukundana, ntuzamushimire mu mutima wawe gusa, ujye ubyatura ubivuge. Hari umudamu wubatse wambwiye ko amwe mu magambo akomeye yubaka urugo rugakomera ari aya abiri “URAKOZE’’ na “MBABARIRA”.

MURI MAKE: Dukurikije imico iranga abashakanye bakundana, byagaragara ko inama zafasha abitegura kurushinga cyangwa abubatse kubana neza zishobora kuva ku byo ababana neza bakora bitari gusa ibyo inzobere zavugaga mu myaka yashize.

Ingo zishimye, zikomeye muri sosiyeti yo muri iyi minsi turimo ni uko zahisemo kugira imico n’imigirire mishya y’urukundo cyane ko ibirwugarije na byo ari bishya. Hanyuma ukwiye kumenya ko imvugo ya kera ivuga ngo “undi wese ari ko abikora, wowe n’uwo mwashakanye namwe ni ko mwakagombye kubigenza’’ ishobora kuba itakiri ukuri kuko buri rugo rugora umwihariko warwo n’ibibazo byarwo.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo