Inama 10 zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Gushaka umugore cyangwa umugabo niyo ngingo ibaho igomba kwitonderwa. Iyo amahitamo yawe abaye mabi, ubihirwa ubuzima bwawe bwose. Abantu benshi bakunze kwibaza icyo bagenderaho cyangwa bashingiraho mu guhitamo neza umugabo cyangwa umugore bazabana akaramata.

Uyu munsi turarebera hamwe inama wakurikiza mu gihe ugiye guhitamo uwo muzarushinga nkuko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku rukundo n’imibanire.

1.Baza umutima wawe

Mbere na mbere pfukama ubaze Imana ndetse uyisabe kukwereka no kuguha umufasha ugukwiye. Ubwo Imana iri muruhande rwawe haba hakurikiyeho kugisha umutima inama.

Iherere ufate umwanya uhagije wumve niba uhamanya n’umutima wawe . Igisubizo nikiba yego, nta marangamutima ugendeyeho ayo ariyo yose komeza usome intambwe ya kabiri.

2.Wumva wifuje ko mwakora imibonano mpuzabitsina

Iyi ngingo ni imwe muzibanze ugomba kugenderaho. Kurushinga ntibivuga ko muzajya muhora murebana mu maso. Muzajya mugira umwanya uhagije wo gukora imibonano mpuzabitsina .

Niba ukunda kwiyumvamo umuriro waka muri wowe,yewe ukaba unanirwa no gusinzira, ni ikimenyetso cyiza ko wahisemo neza uwo mugiye kurushinga. Bitabaye ibyo ntirwaba ari urukundo, bwaba ari ubucuti busanzwe.

Menya ko umunsi gutera akabariro bizaba bitagenda neza cyangwa bidakorwa uko bikwiye mu rugo rwanyu, gucana inyuma, gusenya, ibibazo binyuranye bizaba bikomanga ku muryango.

Iyi ngingo niyo ahanini abantu benshi bibandaho. Nubwo ari ingenzi, hari ibindi ugomba kwitaho ngo umenye neza niba uwo mugiye kurushinga ari amahitamo meza. Iyi ifatwa nkingingo shingiro ry’urugo.

3.Kumwiyumvamo

Mumaze igihe mukundana . Banza urebe niba umwiyumvamo muri iki gihe. Ese iyo ikibazo kivutse hagati yanyu ubasha kukihanganira? Umwibonamo se nk’umuntu mugiye kumarana ubuzima bwawe bwose usigaje ku isi?

Amarangamutima umwereka ubona ayagusubiza kukigero kimwe n’icyawe cyangwa wenda akurushaho? Niba hari uwo biri hasi cyangwa mudahuje uri mu nzira mbi. Niba muhuje ubona byose ari sawa, soma inama ikurikira.

4.Kubabarira amakosa y’ahahise

Wamuhisemo ngo mubane. Ashobora kuba afite amakosa yakoze mu gihe cyahise. Niba wumva ubasha kuyamubabarira ,ukumva wishimiye ko ugiye kubana nawe utitaye ku hahise, uri munzira nziza. Ni inshingano wihaye yo kuzamufaha gukosora ibitaragenze neza.

Urukundo ntirureba ibyiza gusa. Niwita kubyiza bye nturebe aho agirira intege nke , urukundo umukunda ni urumamo. Ntago ari malayika , ni umuntu wambaye umubiri ushobora gukosa.

5.Muhuje intego ?

Mu buzima buri wese agira intego n’indoto yifuza kugeraho. Iyo ubonye ugufasha cyangwa ugutera imbaraga mu kugera kucyo wahoze urota biragushimisha.

Ufite intego wihaye cyangwa wifuza kugeraho. Ubona uwo muteganya kurushinga azagufasha kugera ku nzozi zawe? Agutera imbaraga mu buzima bwawe bwa buri munsi? Niba ubona ari ikinyuranyo nturi mu nzira nziza. Iteka muzahora muhanganye kuko nyine munyuranya ugushaka.

6.Kuba azi gufata ibyemezo

Niba uri umukobwa, ukaba ugiye gushinga urugo, ugomba kureba niba umusore mugiye kubana azi gufata ibyemezo.

Umugabo niwe uyobora urugo. Agomba kuba adahuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo bihamye.

7.Kuba azi gushaka ubuzima

Hambere nibwo umugabo ariwe wita ku mibereho y’urugo:Kuruhahira, kwambika umugore n’abana,..Ariko aho isi igeze ntibyakorohera umuntu umwegutunga urugo.

Amashuri asigaye ahenze, ubukode cyangwa kubaka inzu si ibintu byoroshye, ku isoko ibintu biri kugenda bihenda,...Niba ushaka ko urugo rwanyu ruzakomera kandi rukaba ruhamye, ugomba kureba niba umusore cyangwa umukobwa wifuza ko mwarushinga azi gushaka ubuzima. Bityo akaba atazagutererana mu kwita ku rugo kuko ntiwabyishoboza.

8.Umukunzi wawe agukundira uko uri

Mu gihe mumaze mukundana, ugomba kuba waritegereje iyi ngingo. Umuntu ugukunda uko uri ntakabuza mwabana mugashobokana naho wawundi waje agukurikiyeho amafaranga, umutungo, umuryango ukomeye,...iyo biyoyotse ntimuba mugishobokanye kuko ajyana nabyo.

9.Yemera amakosa

Mu mitetere ya muntu ntahora ari intungane. Niba iyo akoze amakosa , ayemera akabasha kuyasabira imbabazi, uri mu nzira nzima. Uwo musore cyangwa mukobwa niwe ukwiriye kubana nawe.

10. Murizerana kandi murubahana

Kwizerena no kubahana nabyo biri mu nkingi za mwamba zituma umubano ushinga imizi. Muri iki gihe amakimbirane mu ngo ari kwiyongera. Icyizere gike no kutubahana nabyo biri mu mpamvu zibitera.

Niba umwubaha na we akaba abigira uko , mukongeraho no kuba mwizerana, nayo ni ingingo wagenderaho ukemeza ko muzubaka rugakomera.

Guhitamo nabi uwo muzarushinga ni ikosa abantu benshi bicuza. Izi nama ni zimwe mu zo wakwifashisha mu guhitamo umugabo cyangwa umugore muzabana.

Niba nawe hari izindi wakongeraho, uhawe rugari. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe dufatanye kubaka umuryango nyarwanda.

Kugisha inama mu rukundo kuri uru rubuga, ohereza ubutumwa kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo