Impungenge abakobwa bagira iyo bakundana n’abasore b’abasinzi

Akenshi iyo umukobwa akundana n’umusore wabaswe n’inzoga cyane,ahora amuhangayikiye afite impungenge zitandukanye kubera ubusinzi b’umukunzi we,rimwe na rimwe akamutakariza n’icyizere iyo akunda gusinda bikabije.

Zimwe mu mpungenge zikunda kuba ku mukobwa ukundana n’umusore w’umusinzi nizo tugiye gusobonura twifashishije ubuhamya twahawe n’umukobwa witwa Clemence utarashatse ko dutangaza amazina ye yose ,akaba yarahoze akundana n’umusore usinda cyane akaza kugera aho ananirwa kugumana nawe bagatandukanwa n’ubwo businzi bukabije.

Clemence ngo yamaze umwaka akundana n’uwo musore,yatubwiye muri make impungenge yahoranaga mu mutima we kandi bimwe bikanaba ari nabyo biri mu byaje gutuma batandukana.

Gucibwa inyuma

Uyu mukobwa avuga ko agikundana n’uyu musore yahoraga yikanga ko amuca inyuma kuko igihe kinini yabaga yagiye mu tubari akamenyanirayo n’abakobwa benshi,nyuma ugasanga babaye inshuti ze, maze bigatuma amukeka amababa nubwo atigeze amufata ariko ngo ntiyamushiraga amakenga.

Impanuka

Kuba uyu musore yakundaga kunywa kandi akanasinda byatumaga umukunzi we amuhangayikira ko azakora impanuka itewe n’ubusinzi.Yagize ati ;’’Igihe cyose yambwiraga ko ari mu kabari kandi nkumva yasize nahitaga mpangayika cyane,maze yataha igicuku nkumva atagerayo amahoro.

Gusesagura

Clemence ati ;’’Indi mpungenge nagiraga kuri uwo musore ni ugusesagura amafaranga yabaga afite ntamenye kwizigama ngo ategenyirize ejo hazaza kuko ayo yabonaga,amenshi muri yo ni ayo yanyweraga,nkahora nibaza niba azageraho akibuka ko guteganya ari ngombwa,rimwe na rimwe nkamugira inama ariko ntanyumve kuko umunezero wa mbere wari icupa kandi akagira n’ibigare bya bagenzi be bimufasha gupfusha ubusa.’’

Kumenerwa amabanga

Burya ngo abasinzi benshi usanga nta banga bagira,iyo bamaze gusinda hari ubwo bavuga byose,maze ugasanga avuga n’iby’urukundo rwe n’umukunzi we, ari nabyo byabaye kuri uyu mukobwa Clemence ubwo ngo yumvise ibyabo bizwi na buri wese kandi umusore ariwe ubivugira mu kabari kubera ubusinzi,ari nacyo ahanini cyatumye batandukanakuko amabanga yabo yose yari yarayamennye.

Uyu mukobwa avuga ko ibi byose byari impungenge yahoranaga mu mutima we yibaza kuri uyu musore,maze aza no gusanga impungenge ze zifite ishingiro kuko bimwe mubyo yakekaga yasanze aribyo,bituma afata umwanzuro wo gutandukana n’uyu musore nyuma y’umwaka bari bamaranye bakundana.Gusa izi mpungenge z’uyu mukobwa ni iza rusange kuko nawe uri umukobwa ukaba ukundana n’umhungu w’umusinzi wajya wibaza nk’ibi uyu yibazaga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo