Ibyagufasha guhitamo neza hagati y’abasore 2 bagukunda

Bijya bibaho ko umukobw ayisanga mu gihirahiro yarabuze amahitamo bitewe no kuba afite abasore babiri bagukunda kandi nawe ukaba wumva ubakunze. Gusa kuko biba atari byiza ko ukomeza kubabeshya bose, uba usabwa gukora amahitamo ugafata umwe.

Niyo mpamvu tugiye kukubwira bimwe mu byagufasha gukora amahitamo azakurinda kwicuza :

Gisha inama abantu wizeye

Kugisha inama igihe wananiwe no guhitamo ni byiza kuko inshuti wizeye ishobora kureba ku kintu wowe utigeze ubona kikagufasha guhitamo. Gusa mu gihe uhuye n’ingaruka z’amahitamo wafashijwemo n’inshuti yawe, uzirinde kumushyiraho amakosa.

Tekereza uko wabana na buri wese mu gihe kiri imbere

Renga imipaka yo gutekereza uko ubabona nonaha utekereze mu gihe kizaza. Genda ukora ishusho mu mutwe wawe uko mwaba mumeranye mu muryango w’ahazaza. Mufite abana, mukennye kurushaho, mukize kurushaho, kugeza igihe mwese mugeze mu busaza n’ubukecuru. Gutekereza mu gihe kizaza bizagufasha kumenya umusore wakishimira kubana nawe muri abo bombi.


Gereranya uko ujya ubiyumvamo buri wese ukwe

Nubwo bose bakubwira ko bagukunze kandi nawe ukumva ubakunze ariko ntabwo wiyumva kimwe iyo muri kumwe. Buri wese ufite uko umwiyumvamo iyo muri kumwe bitandukanye nuko wiyumvamo undi. Gereranya byombi uhitemo.

Tekereza ku buryo bakwibonamo

Umaze kugereranya uko ubibonamo iyo muri kumwe noneho utetereza ku buryo bo bakwiyumvamo. Ese ubona ari inde ukwiyumvamo cyane kurusha undi. Kubigereranya nabyo bizatuma ugira uwo uha amanota menshi n’uwo uha make.

Ita ku kintu kibi buri wese afite

Reka ku kintu kibi buri wese umubonaho ugereranye icyo Wabasha kwihanganira n’icyo byagora kwihanganira.

Ita ku byiza buri wese afite

Nyuma yo kureba ibibi ubona kuri buri umwe jya noneho ku byiza ubona kuri buri umwe urebe ibyo ukunda cyane naho ubahe amanota ukurikije ibyo byiza ubabonaho.

Gereranya ibyiza n’ibibi ubona kuri buri wese

Umaze kubona ibyiza n’ibibi ubona kuri buri wese, noneho ugereranye urebe ku mpande zombi ushobora agusanga umwe afite ibibi byinshi ariko ukaba wabashaka kubyihanganira kurusha ikibi kimwe ubona ku wundi.

Fata umwanya uhagije wo kuba wenyine

Gufata umwanzuro nk’uwo ni ikintu kiba gikomeye cyane gisaba kwitonda. Nubwo wagishije inama ukaba wakoze n’ibindi byose bishoboka. Ukeneye kuba wenyine. Niba uwo ugiye guhakanira hari icyo wamukundiraga ukabanza kwitonda ukumva ko uhisemo neza ku buryo utazangera kwifuza ibyo wakundaga k’uwo ugiye guhakanira.

Ngaho rero, niba wumvaga uri mu gihirahiro warabuze uwo uhitamo, ibi ni bimwe mu bizagufasha kumenya gukora amahitamo meza. Twabibutsa ko utagendera ku ngingo imwe, ko ahubwo buri ngingo ugenda ufatira umwanzuro nyuma ukaza kubihuza.

Soure:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo