Ibintu umugore akora akisenyera urugo

Hari ibintu ukora ukabifata nk’ibyoroshye kandi uri kwisenyera urugo ukazisanganta garuriro ugifite. Rimwe na rimwe abantu batekereza ko ibintu bisenya urugo ari ibikomeye gusa ariko na bimwe bifatwa nk’ibyoroshye bishobor akugusenyera ubyita imikino. Muri iyi nkuru turareba ibintu bikunze gukorwa n’abagore bigatuma bisenyera.

Gusiganira kwitanaho

Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho akirangagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe aabanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nkaho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

Kuvuga umugabo wawe ibibi

Abagore bamwe bagw amu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoreshw aintwaro yo kuvuga ibibi by’abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw’uugabo wawe niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n’abajyanama babi bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

Kugira abandi ushyira imbere y’umugabo wawe

Umugabo mwasezeranye kubana nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk’ubwiza bwabo, amafilimi n’ibindi akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha uba utangiye kwisenyera urugo.

Kumva ko uhora mu kuri

Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z’abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigater aumugabo wawe gufata umubirir wawe nk’gigikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutter aumugabo kutishimira kongera gutera akabariro kuko abaziko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero biba bayanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato ugasnaga bazuye n’iby’ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye wari uwkiye kureka ibyahise bigashirana n’akahise aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirind anubwo akenshi bifatwa nk’ibintu byoroshye iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo. Ubutaha tuzabagezaho n’ibyo umugabo akora akisenyera urugo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo