Ibintu abagiye kurushinga bagomba kuganiraho

Mbere yuko abagiye kurushinga bemeranya imbere y’imiryango, y’amategeko n’imbere y’Imana ko bagiye kubana , bakwiriye kwibuka ko gutegura ubukwe bwiza bidakwiye kubarangaza ngo bibagirwe gutegura urugo rwiza , kuko ikigoye si ubukwe ikigoye ni ukubaka urugo.

Niba witegura kurushinga, ibi ni ibintu 10 muba mukwiriye guha agaciro wowe n’uwo muzarushinga kurusha ibindi byose ndetse mukanabiganiraho ku buryo burambuye:

Amateka yanyu

Utazi aho ava ntamenya naho ajya.Kumenya amateka y’uwo mugiye kurushinga ni ingenzi kuko amateka agira ingaruka kuri ejo hazaza h’urugo rwanyu. Niba umuntu yarabayeho nabi,yaragize amateka mabi mu buzima,inshuti ze za kera, amateka y’umuryango we, ibintu byamubayeho (ibyiza n’ibibi,…) byazagira ingaruka mbi mu mibanire yanyu . Kuganira,kubwizanya ukuri ,kutirengagiza ibikubangamira mukiri aba fiancé ,kudatsimbarara no gushakira ibisobanuro ibikubangamira ubona ni intambwe ikomeye ariko yirengagizwa na benshi.

Umuryango

Ni uruhe ruhare umuryango wawe uzagira mu rugo rwawe umunsi washatse? Bazubaha urugo rwawe? Bazarugira urwabo?Bazakunda uwo mwashakanye cyangwa bazamutesha umutwe? Uzakomeza imihango,imikururano y’iwanyu ibangamira uwo mwashakanye? Umuryango wawe uzagufatira ibyemezo bireba urugo rwawe? Umuryango wawe ni wowe uwutunga? Numara kubaka urugo uzakomeza ubatunge? wabiganiriyeho nuwo mugiye gushingana urugo? Kuvanga abantu babiri bavuye mu muryango itandukanye ntibyoroshye hakenewe ibiganiro byinshi mbere yuko musezerana kuko byagaragaye ko ari kimwe mubitera amakimbirane mu ngo nshyashya.

Imibonano mpuzabitsina

Buri muntu afite uburyo afata imibonano mpuzabitsina,akagira uburyo yumva ikorwa byanze bikunze iyo mushakanye ni igikorwa utakwirengagiza cyangwa ngo ureke ntugikore. Kwimenyereza kubiganiraho mbere yuko mubana bizabafasha cyane mu kwitegura gushimishanya mu rugo rwanyu.

Amabanga

Ukuri kose si kwiza kukuvuga ariko se nk’ikintu cyoroheje cyangwa gikomeye wakoze kera ukagihisha wamara gukora ubukwe cyikamenyekana kigasenya urugo wahitamo iki? Kuvugisha ukuri no kuba inyangamugayo ni inkingi z’urugo rukomeye . Guhitamo ni ukwawe.

Ibyo witeze,ukeneye cyangwa wifuza kuwo mugiye kubana ni ibiki?

Burya ibyo umuntu akeneye ni kimwe mubigize umuntu : akazi,umuryango, gushyira hamwe mukubaka urugo n’ibindi. Uwo mugiye kubana azi icyo umukeneyeho?

Amafaranga

biratangaje ko mbere y’ubukwe nta kiganiro kirebana n’amafranga abakundana bagirana! Muzavanga imitungo? Imyenda ufite ni iyihe mbere yo gushaka ,uzayishyura ute? Muzizigamira gute?

Imyemerere

Ni byiza kuganira ku myemerere mbere yo gushakana. Niba uhinduye idini kugirango ukore ubukwe ukwiye kubitekerezaho cyane . Niba udaha agaciro iby’imyemerere uwo mwashakanye akaba abiziririza cyane witeguye guhangana nabyo gute? Nta kibazo bizagutera?

Urubyaro

Muzabyara abana bangahe? Ni gute muzaboneza urubyaro? Ese muzabyitwaramo gute mutabonye urubyaro? Muramutse mubyaye abana bafite ikibazo mwabyakira gute? Ni gute muzafashanya kurera abana banyu? Ntibyoroshye kubiganiraho mutarashaka ariko birakwiye.

Nyirantarengwa /imipaka

Muri make ni ibiki byo kwitondera? Ni ibiki mugenzi wawe akwiye kwitondera kumenya mbere yuko mushakana?

Intambara turwana nazo, ibidutera ubwoba, imico itari myiza, ibyihishe muri twe

Iyo mwitegura ubukwe,ibintu byinshi biba ari byiza. Intege nke,amakosa,inenge,imico mibi byose biburizwamo mu gutegura ubukwe. Ariko niba uri gutegura ubukwe ukeneye kwisuzuma ku byo wiyizeho byazaba intandaro yo gusenya urwo rugo wifuza. Uwo mwitegura kurushingana ashobora kugukunda ,kukwihanganira cyangwa akemera kubana nawe azi ibimutegereje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo