Ibintu 8 bifasha mu gutegura akabariro ku bashakanye

Ibibazo byinshi by’imibanire mibi hagati y’abashakanye bikunze guterwa n’uko gahunda yo gutera akababariro itagenda neza igihe kinini.

Kimwe mu mpamvu zikomeye zo gutagenda neza nuko abashakanye badategurana mbere yo gutera akabariro.

Nkuko nta gahunda iyariyo yose yagenda neza itateguwe ni nako gutera akabariro bidashobora kugenda neza igihe cyose bikozwe abashakanye batateguranye.
Wategura ute uwo mwashakanye nawe ukitegura :

1. Nihabeho gahunda yo gutera akabariro

Nibyiza cyane ko abashakanye baganira bagahuza noneho bakemeranya ku nshuro ndetse n’iminsi mu cyumweru cyangwa se mu gihe bashaka bagomba gutera akabariro. Ibyo bifasha umwe wese kwirirwa yitegura ndetse no muri cya gihe mbere yuko bakora iyo gahunda. Ntiwategura ikintu utazi igihe kizabera.

2.Gutekereza uwo mwashakanye

Mu gihe umugabo cyangwa umugore bari mu kazi igice yagerageza ko anyuzamo ibitekerezo bye biganisha k’uwo bashakanye. Uko umutekereza cyane ni nako kumukunda bizamuka mu mutima wawe, bityo bikaza kworoha cya gihe cyo gutera akabariro ;

3. Kwirinda gukora ibyo uzi yanga ukagira imbaraga zo kumukorera ibyo akunda

Iyo wiriwe umutekereza, birakworohera kwibuka ibyo akunda nibyo adakunda, ukirinda ibyo yanga ndetse bikagutera imbaraga zo gukora ibyo akunda.

Urugero : Niba uwo mwashakanye yanga ko utaha utinze icyo gihe uzi neza ko hariho ya gahunda ugomba kwirinda gutaha utinze. Uba umufashije kugubwa neza mu mutima noneho bikamworohera kuzuza uruhare rwe mu gutera akabariro.
Bimenyerewe ko abashakanye batera akabariro ntagahunda bakoze, icyo gihe ntuzatekereza gutaha kare kuko uwo munsi ntuzi neza ko muri bubikore.

4. Communication

Uwo munsi uzi ko muri butere akabariro, gerageza ujye umwoherereza utu messages turimo amagambo meza nka : Ndagukunda Cheri(e) ; niriwe ngutekereza cyane ; Niriwe nibuka bya bihe byiza twagiranye wa munsi …. ; Urataha ryari ko ngukumbuye ? N’ibindi….

Nimugera mu rugo gerageza mwese mukoreshe imvugo nziza irimo kubaha, urukundo ( affection), umunezero, … kandi mugabanye cyane ikoreshwa rya whatsp, TV n’ibindi bisamaza bituma utita kuri cheri wawe muri ya masaha abanziriza akabariro mukiri mu ruganiriro.

5. Impano zoroheje

Ubishoboye ukaba uzi ko madamu wawe akunda bombo ( ni urugero) tumuzanire n’ubwo twaba 2 tw’amafranga ijana. Ibyo bizamushimisha cyane ndetse bigushe neza umutima we. Nawe wa mudamu we, wibuke gutegura ibyo umutware akunda kandi abe ari wowe umu sereva.

6. Gutaha kare

Umunsi wo gutera akabariro umugabo n’umugore bagomba gutaha kare kugira ngo birinde gutera akabariro amasaha agiye bigatuma babikora bananiwe cyane noneho bakabikora nabi.

Mutahe kare, ameza ategurwe kare ndetse n’abana bagomba kuryama kare , ibyo mubitegura mbere yigihe. mwirinde gutinda kuri televiziyo niba aricyo kibatinza kuryama kare. Mufatanye gukora uturimo twa nimugoraba.

Izindi gahunda zose mugomba kuzihorera cyangwa se mukazikora kare. Ibyo bisaba ko mwemeranya iminsi mugomga kureba aho mudafite izindi nshingano nko mu rusengero, mu mashyirahamwe, muri siporo,…

7. Mugeze mu cyumba

Mwese mukiri « en forme » kuko mugeze mu cyumba hakiri kare, nimufate akanya muganire ku tuntu n’utundi. Ubwo niko buri wese aba ariho akora ibyo mugenzi we akunda kugira ngo amufashe kwitegura kubishaka nawe yitegura (caresses, kumusoma, kwambara utwenda sexy, utugambo twiza, gusangira akantu ko kunywa, n’ibindi).
Mwirinde kuzimya amatara kugira ngo mukomeze murebane. Buri wese akeneye kubona umubiri wa mugenzi we.

8.Kuganira ku buryo bwiza bwo gutera akabariro

Umugabo abaze umugore we ibimunezeza iyo batera akabariro n’umugore abigenze atyo. Nubimenya bishyire mu bikorwa kugirango mugenzi wawe anezerwe.

Icyitonderwa :

Umugabo yirinde kwifuza gutera akabariro ashaka kurangiza inyungu ze ahubwo abishake kugirango afashe mugenzi we. N’umugore ni uko nyine.
Nimukurikiza ibyo bizabarinda ibibazo ngo banyimye, sindyoherwa, bamfashe ku ngufu, nibindi.

Source:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo