Ibintu 5 umugore akorera umugabo ugasenya utabizi

Hari utuntu abagore bajya bakorera abagabo babo baziko ari utuntu duto ndetse rimwe na rimwe bakabikora batanabishaka, ariko utwo twitwa duto nitwo ahanini tugira uruhare mu gusenya ingo.

Charlotte, umujyanama w’ingo yatangarije Agasaro Magazine dukesha iyi nkuru ko muri utwo tuntu duto duto abagore bakora harimo 5 tw’ingenzi dutuma urugo rusenyuka mu gihe gito, kandi ubikora akaba atazi ko byasenya urugo :

Kutamenyera kubaho mu bushobozi mufite

Umugore mwiza urinda urugo rwe gusenyuka amenyera kubaho mu buzima bungana n’ubushobozi bafite. Kuba umugore ahora yitotombera ibyo atabona kubera ubushobozi buke urugo rwabo rufite kandi ugasanga ibyo bintu ashaka ahanini ari ibidafite umumaro cyane, bituma umugabo yumva asuzuguritse kuko atabasha guhaza urugo rwe.

Niba umugabo wawe atinjiza umutungo mwinshi uhaza ibyo mukeneye byose gerageza kumwubahira ibyo akora kandi umushimire ku mbaraga akoresha mu gutunga umuryango we.

Guhora ubona ibintu byose nabi (constant negativity)

Hari abantu batajya babona ikintu kiza mu maso yabo. Uzasanga umugore uteye gutyo iyo umugabo avuye ku kazi atangira kumwakiriza ibibazo aho kumubaza uko umunsi we wiriwe. Si byiza ko uhora ubwira umugabo ibitagenda gusa kuko aba akeneye kukubona wishimye umubwira ibyagenze neza. Birashoboka ko umunsi umwe ushobora kutagenda neza, ariko na none ntukabigira akamenyero ngo uhore mu maganya no mu bitagenda.

Kumurutisha ikintu icyo aricyo cyose

Iyo uri umugore ugatangira kumva ko abana bawe baza mbere y’umugabo, inshuti zawe, ababyeyi, abavandimwe, akazi n’ibindi, icyo gihe uba utangiye kwisenyera urugo gahoro gahoro kandi utabizi.

Gerageza urebe ko umugabo wawe umushyira ku mwanya wa mbere bizagufasha kurinda urugo rwawe. Ingo nyinshi muri ino minsi uzasanga zisenyuka kuko bananiwe gukundana ngo buri umwe yumve ko uwo bashakanye ariwe ugomba kuza ku mwanya wa mbere mu bintu byose. Iyo abashakanye bahisemo kugirana aba mbere usanga urugo rwabo rwuzuyemo umunezero.

Guhakanira umugabo wawe ko mukora imibonano mpuzabitsina

Birashoboka ko umugore ashobora kuba atari mu bihe byiza kubera impamvu zitandukanye, ariko niba bimaze kuba akamenyero uko umugabo akwifuje ukamuhakanira ubwo umenye ko uri kwisenyera.

Ni byiza kandi ko n’umugore nawe ashobora kubwira umugabo we ko yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina kuko bituma umugabo nawe yumva ko umugore we amwifuza kandi ko amukunda.

Kuvuga ibintu ubinyura ku ruhande

Hari abagore usanga baterura ngo babwire ibyo batekereza abagabo babo ahubwo ugasanga ahora avuga aca ku ruhande, akavugira mu migani n’ibindi. Ni byiza ko ugaragariza umugabo wawe ko umwizeye ukamubwira icyo utekereza utagiciye ku ruhande kandi ukirinda kuba indyarya ku mugabo wawe ngo nakubaza ngo ni iki kitagenda ngo umusubuze ko ari ntacyo kandi bigaragara ko ufite ikibazo.

Ibyo ni bimwe mu bintu umugore agomba kwirinda gukorera umugabo we kuko bituma urugo rwe rusenyuka nubwo we yaba abifata nk’ibintu byoroheje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo