Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa akubeshya urukundo

Urukundo ruba rwiza hagati ya babiri iyo bakundana by’ukuri ndetse bizerana kandi batabeshyanya,gusa biba bibi iyo hari umwe mu bakundana ubeshya mugenzi we,ntamubwize ukuri, iyo bimeze gutyo, biba birutwa no kutajya mu rukundo.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe batazi uko watahura umuntu ukubeshya ko agukunda kandi akuryarya. Muri iyi nkuru rero tugiye kuvuga ku bimenyetso umukobwa ashobora kugaragariza umuhungu bikamwereka ko atamukunda niyo yaba amubwira ko amukunda.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru bita Elcrema cyandika ku buzima, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “9 signs she doesn’t love you, even if she says she does”, Dore ibimenyetso 9 bizakwereka ko umukobwa atagukunda nubwo we yaba abikubwira.

1. Nta gishyashya akora

Urukundo ntabwo ari ukubivuga gusa, rimwe na rimwe ni ngombwa kugira ibikorwa bigaragaza ko umuntu mukundana akwitayeho. Hahandi atakwemera ko mugendana no mu nzira. Umukobwa rero utagukunda, iteka usanga nta kintu na kimwe akora byibura ngo ubibone.

2. Iteka ahora yigira ntibindeba

Wa mukobwa wumva ko ibintu byose ari wowe bireba,agahora avuga gusa ngo aragukunda nyamara ntanabigaragaze, uwo ntabwo aba agukunda. Niyo yaba afitemo ama unite yo guhamagara, nta munsi n’umwe yaguhamagara, nyamara wowe buri gihe uhora umuhamagara, ndetse n’ubwo wamwoherereza ama unite, ntuzigera wumva aguhamagaye, azategereza ko ari wowe umuhamagara.Niba ufite umukobwa umeze gutyo, tangira ukeke ko atagukunda.

3. Ntuzabona agira ibyiyumviro by’urukundo (Love emotions)

Iyo abantu bakundana habaho ibyiyumviro by’imitima yabo bikururana, hari igihe uba ubona umukobwa mukundana nta emotion z’urukundo agira, mwaba muganira ukabona ntakwitaho, mbese ugasa nkaho uganira n’umuntu mutaziranye. Umukobwa umeze gutya rero hari igihe aba atagukunda nubwo yaba abikubwira mu magambo ariko nta biba bimurimo, ashobora kuba hari ibintu yagukunzeho.

4. Aba afatafata

Nubona umukobwa akubwira ko agukunda, ukabona ntashikamye hamwe,arajarajara mu bandi bahungu benshi, uwo ntuzafate ko agukunda nubwo yaba abikubwira buri munsi ko agukunda, kuko iyo ukunda umuntu by’ukuri, umushikamaho ukumva ko nta wundi wamuruta.

5. Ahora agira impamvu zidashira

Umukobwa muzaba mukundana ukumva ahorana impamvu zidashira ndetse rimwe na rimwe zidasobanutse, akubwira ngo impamvu yishe gahunda mwari mufitanye ni izi, mbese ugasanga ahorana ukwisobanura kwinshi ibyo twita excuses nyinshi, uwo uzatangire kumukeka ko yaba atagukunda nubwo yaba abivuga kenshi.

6. Ahora ashaka ko umukorera byinshi ariko we agakora bike

Bene aba bakobwa uzasanga ahora agusaba ko wamukorera byinshi, ariko we ntagire nta kimwe yakora kugira ngo urukundo rwanyu rutere imbere.Nihahandi azahora yifuza ko wamuhamagara buri munsi, ariko we ntanaguhamagare na rimwe. Aba yifuza ko umuha isi yawe nyamara we adashaka kuguha isi ye.

7. Urukundo rwanyu ntabwo ari cyo kiza imbere kuri we

Burya ikintu uha agaciro ni nacyo kiza mbere ya byose, umukobwa rero ukubwira ko agukunda ariko ntabihe agaciro ngo ubone yabihaye umwanya, hari igihe aba akubeshya. Ibaze nawe nk’umukobwa wasaba umwanya wo kuganira ku by’urukundo rwanyu, akakuburira umwanya, amezi nk’atanu agashira,ese ubwo uwo mukobwa aba agukunda? Nibikubaho uzabigenzure neza.

8.Arikunda cyane (she’s too selfish)

Umukobwa utagukunda by’ukuri ahora akwereka ko yikunze cyane imbere yawe niyo wowe waba umwereka ko umukunda cyane. Ahora yifuza ko ibyerekeranye n’urukundo rwanyu byerekera kuri we. Iteka ahora yumva ibyiza byo mu rukundo byakwerekera kuri we gusa.Aharanira ko inyungu z’urukundo ziba ize kurusha umuhungu. Iki rero nacyo ni ikimenyetso kizakugaragariza ko umukobwa atagukunda.

9. Gukunda abandi bahungu

Hari umukobwa uba akubwira ko agukunda bihebuje,ariko wowe ukabona yikundira bandi bahungu,wagira ngo uramubajije akakubwira impamvu zidasobanutse, akenshi ntabwo aba aha urukundo rwanyu agaciro, aba abifata nk’ibintu bidakomeye. Niba rero umukobwa ameze gutyo ashobora kuba atagukunda bya nyabyo.

Niba rero ufite umukobwa akaba akubwira ko agukunda by’ukuri, ariko ukaba umubonaho ibi bimenyetso tumaze kubona,witonde ugenzure neza, ashobora kuba atagukunda bya nyabyo.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    NONE UMUKOBWA AMEZE UKO WOMWIRINDA GUTE

    - 22/06/2023 - 20:57
Tanga Igitekerezo