Nyuma yo gutandukana n’uwo wari warihebeye muri mu mubano w’urukundo gabo gore, ni ibisanzwe ko wumva agahinda n’akababaro aho utekereza ko hari ubwo utazigera ubona uwo ukunda cyangwa wishimira nk’uyu mukunzi wawe wa kera. Bishobora gufata iminsi, ibyumweru cyangwa yewe n’amezi ugira ngo uraryama, kugoheka bikanga ugahora mu bitekerezo ku rukundo wahozemo.
Ariko se ibi bitekerezo biramutse bikabije? Hari urwego ugeraho ukaba ukwiye kwibaza uti “Ese ndacyakunda uwo twahoze dukundana? Aho kumara amajoro wibaza bene ibyo, ibibazo byakubanye insobe, hari uburyo ushobora kumenya niba mu by’ukuri utararetse uwo mwahoze mukundana, bikaba ari na byo tukugezaho muri iyi nkuru.
Mbere ya byose ariko, ukwiye kumenya ko nta na kimwe mu bimenyetso bikurikira bigaragaza ko utazigera ureka uyu mukunzi wawe wa kera ngo ushobore kumwikuremo burundu, cyangwa se ko ukwiye kugerageza ngo urebe ko mwasubirana. Oya rwose!
Kuko akababaro kava ku gutandukana n’uwo wari watuje mu mutima urota kuzasazana na we gashengura cyane uwo mutima, ukwiye kugira uko ushaka uko waganiriza ibyiyumvo byawe, yaba inshuti wizeye cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe, yewe ukaba wanasanga umujyanama n’umuganga w’indwara zo mu mutwe mbere yo kugira icyemezo wafata kuko aka gahinda gashobora kuguteza ibibazo biruseho byanaguteza kuba wafata imyanzuro idakwiye.
Ngibi rero bimwe mu bimenyetso bikwereka ko utashoboye kwikuramo burundu ngo ureke umukunzi wawe wa kera kandi we mu by’ukuri yarikomereje ubuzima yishimye ndetse hakaba nta n’amahirwe na make ahari ko mwasubirana.
Hashize igihe kirekire, nyamara uracyatekereza umukunzi wawe
Ntubuze kuba warumvise bavuga ko bifata hafi ya kimwe cya kabiri cy’igihe umubano w’urukundo gabo gore wamaze ngo umuntu akire neza ibikomere yakuye mu gutandukana (breakup) kandi hari abahanga mu bumenyi bw’indwara zo mu mutwe n’imitekerereze bahamanya n’iki gitekerezo.
Ariko ukuri ni uko igihe bifata ngo wikuremo burundu uwo mwahoze mukundana giterwa n’ibintu bike birimo mbere na mbere ikigero mwakundanagaho ndetse n’uruhare wari ufite muri urwo rukundo. Muri rusange, nubwo bimeze bityo, niba hashize imyaka ucyumva hari ukuntu ukiziritse ku wo mwahoze mukundana kandi urukundo rwanyu rwaramaze amezi atandatu masa, wagakwiye gushaka ubufasha bw’ababigize umwuga.
Abantu barambiwe kumva uhora uvuga uwo mwahoze mukundana
Bihabanye n’ukuri k’uburyo ubuzima buteye ko, nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, utazongera kumutekerezaho cyangwa kumuvugaho. Ntibishoboka rwose!!! Ariko niba ukomeza kubona impamvu zigutera guhora watuza akanwa kawe izina rye n’ibihe mwagiranye, ni ikimenyetso ko ushobora kuba utaramuretse burundu, nk’uko umujyanama ku rushako n’imiryango, Joan Sherman abivuga.
Kubera yuko bishobora kugorana gupima ikigero wavugaho umukunzi wawe wa kera, bitewe n’ibyo inshuti, umuryango ndetse n’umukunzi wawe mushya cyangwa abandi mukundana nyuma ye bavuga. Niba rero uko uhora uvuga umukunzi wawe aba bose batekereza ko ari ikibazo, ubwo nyine hari ubwo cyaba ari ikibazo koko.
Watanye na we ukundana n’abandi, ariko uracyumva rukuruzi imukujyanaho
Ubushakashatsi buvuga ko gutangira umubano w’urukundo gabo gore n’umuntu mushya wundi (igihe witeguye ariko) byagufasha kwikuramo uwo mwahoze mukundana. Niba rero usanga uru rukundo rushya mu bibazo kuko uhora ugereranya umukunzi wawe w’uyu munsi n’uwa kera, byakwerekana ko hari ukuntu ukimuziritseho, ni ko Sherman avuga.
Na none kandi, Sheman yongeraho ko “iyo utangiye kumva hari ibyiyumvo bikuzamo ku mukunzi wawe wa kera, hanyuma ugahita ushaka kubyivanamo bwangu [utokesha ngo mu ‘izina rya Yesu!’] kuko wumva bigutera ubwoba,” icyo na cyo cyaba ikimenyetso ko akagozi kagupfunditse ku mukunzi wawe wa kera kataracika.
Ni we muntu wa mbere utekereza igihe ubabaye
Iyo ukundanyeho igihe na runaka, hari uburyo utangira kumwishingikirizaho nk’inkingi wegamira igihe ukeneye ubufasha mu by’amarangamutima. Nyuma yo gutandukana na we, ukwiye gushaka isoko cyangwa amasoko mashya ya bene ubwo bufasha no kwitabwaho bisa nk’ibyo yaguhaga.
Nk’uko umushakashatsi, ku mubano gabo gore, Samantha Joel abivuga, “ikimenyetso gikomeye cyerekana ko umuntu hari ukuntu akiziritse ku mukunzi we wa kera ni uburyo uwo mukunzi amwinjira mu ntekerezo igihe ahangayitse cyangwa ababaye.”
Mu yandi magambo, niba wagize umunsi mubi ku kazi, hanyuma wagera imuhira iikintu cya mbere wumva ushaka gukora kikaba ari uguhamagara umukunzi wawe wa kera, mu gihe ku rutonde rwo kuri telefoni yawe rugaragaza abo muvugana kurusha abandi,nyoko n’umukunzi wawe mushya bakaba ari bo baza ku mwanya wa 1 n’uwa 2), byaba ari ikimenyetso hari ugifite ibyiyumvo bikuganisha ku mukunzi wawe wa kera.
Nta kibi ushobora kubona mu rukundo rwanyu
Uko umubano w’urukundo gabo gore wagenda neza kose, ntiwabura intege nke n’utunenge wawusangamo. Uburyo bumwe bwo kumenya niba watangiye kwikuramo umukunzi wawe ni igihe utangiye kubona ibitari byiza muri uwo mubano wanyu, ukawutekereza udaheza inguni. Aha bivuze ko utekereza ukawubonamo ibyiza n’ibibi byawuranze.
Sherman agira ati “Niba udashaka kureba uburyo urwo rukundo rwagufashije n’uburyo rutagufashije…ubwo njye aho ndahabona akabazo.”
Mu by’ukuri, hari inyigo imwe y’ubushakashatsi yasanze ko abantu bashoboye kugira ikintu kibi cyangwa kidahwitse batekereza mu rukundo rwabo nyuma y’ukwezi batandukanye n’abo bakundanaga bari bafite amahirwe aruseho yo kurwikuramo no gutera intambwe igana imbere mu rukundo rushya kandi bakarubamo bishimye batabangamirwa n’ibitekerezo biva ku bakunzi babo ba kera.
Urahuze rwose, ariko uracyumva hari ikibura
Iyo uri mu kababaro nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, gukora ukaba utari umuntu wicaye ubusa, ndetse ugaharanira gukora cyane ngo ugere ku ntego zawe nshya ni ingenzi cyane, ni ko bivugwa n’umuganga w’indwara zo mu mutwe, n’umujyanama wabigize umwuga, Kelly McGonigal akaba kandi umushakashatsi ubifitiye impamyabumenyi y’ikirenga ya dogitora.
Si uko ushaka kwibuza burundu ibitekerezo bibi bikuzamo biva ku mukunzi wawe wa kera, ariko gufata igihe kinini ukora bishobora kuba byagorana ko wibuka ko hari ibindi bice by’ubuzima wishimira.
Niba wirirwa ukora ugataha unaniwe, indangaminsi yawe iriho ko mu kwezi gutaha uzirukanka igice cya marato, ko hari amasaha uzamarana n’abahe bawe wishimye, cyangwa ko uzajya gukora ibikorwa by’ubushake ahantu runaka, hanyuma ibitekerezo byawe bikaba bikizunguruka iruhande rw’umukunzi wawe wa kera, ibyiyumvo byawe bishobora kuba bikomeye kuruta uko ushaka kubyemera. Aha rero ushatse wagana umujyanama na muganga da!!!
/B_ART_COM>