Ibimenyetso bigaragaza ko wenda guca inyuma uwo mwashakanye

Umugabo n’umugore bashinga urugo nta gahunda yo gucana inyuma bafite . Uko imnsi igenda ishira niko ibitekerezo byo guca inyuma uwo mwashakanye bigenda bikuzamo. Musezerana kubana akaramata wumvaga utazanabirota. Ariko kubera impamvu zinyuranye ugenda urushaho gushaka kwicika.

Ingo nyinshi zitandukana (Divorce) kubera ikibazo cyo gucana inyuma. Hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ibitekerezo byo guca inyuma umugore/umugabo wawe. Ibyo bimenyetso nibyo tugiye kurebera hamwe.

1.Warabihiwe

Ubusanzwe umugore wawe atarabyara ibintu byagendaga neza. Ariko ubu ntacyo akigupimira. Byaragabanutse. Gutera urubariro ku rugo ntibigikorwa ndetse bisa n’ibitakibaho. Usigaye wumva wagira uko wigenza ku ruhande.
Abagore benshi iyo bamaze kubyara bagenda bagabanya gukunda imibonano mpuzabitsina. Hari impamvu nyinshi zibitera:Kwita kubana akagira umunaniro mwinshi,gufata imiti irinda gusama imburagihe nabyo hari igihe bigira ingaruka ku mugore,Kumva yarabihuzwe kubera ububabare ahura nabwo abyara,..

Inama:Ni byiza rero ko aho kugira ngo nawe uzafatwe uryamanye n’umukozi,wegera umugore wawe mukabiganiraho mugashakira hamwe igisubizo . N’ubwo habayeho impinduka zitari nziza mu rugo rwanyu,kumuca inyuma siwo muti. Mwegere mubiganireho mushakire umuti hamwe. Wasezeranye kuzabana na we mu byiza no mu bibi. Wimutererana na we siwe.

2.Yari igitangaza

Mbere yo gushaka umugabo/umugore muri kumwe ubu,wari ufite umusore/umukobwa mwari inshuti cyane. Ntibyarangiriye aho kuko mwararyamanye. Umugabo/umugore washatse ntagushimisha nk’umukunzi wawe mwahoranye. Usigaye uhora wibuka uko yajyaga agushimisha,kuri ubu ukaba utabibona murugo wubatse. Ni ikimenyetso cy’uko ushaka guca inyuma uwo mwashakanye.

Inama:Mwigishe uko abigukorera ukizihirwa. Umukunzi wawe mwahoranye siwe kampala. Umugabo/umugore wawe nawe umwigishije cyangwa ukamubwira ibikunyura ,yabigukorera ntiwandavure umuca inyuma kandi ntacyo umuburanye.

3.Uhora wumva wakwihorera

Umugore/Umugabo wawe wamufashe aguca inyuma. Mushaka inshuti n’abavandimwe barabunga umuha imbabazi birarangira. Ariko iyo wicaye ukibuka uko byagenze,wumva utaye umutwe,ukumva ushaka kwihorera na we ukamuca inyuma akabona uko bibabaza.

Inama:Sigaho. Wamuhaye imbabazi ubikuye ku mutima. Kuba atarongeye ni uko byari ibyago yahuye nabyo biramugwirira. Wowe wishaka kubikorera agahimano. Urukundo nyarukundo ni urubabarira rukibagirwa. Numuca inyuma akabimenya se,nawe agashaka kukwihimuraho ngo akwereke ko yabishobora,muzahora muri uwo mukino?SIDA iri hanze aha se izabarebera izuba?urubyaro rwanyu ruzarerwa nande? Murashaka gusiga abana banyu mu gahinda?

4.Ntugihabwa umwanya

Kubera akazi kenshi umugabo/umugore wawe agira,ntakikubonera umwanya nka mbere mukiri mu kwezi kwa buki. Yego ntibyamera kimwe n’ubwo ntamushyigikiye ngo akwirengagize. Usigaye wumva usa nutagifite agaciro imbere y’amaso y’umugabo/umugore wawe.

Kubw’iyo mpamvu usigaye wumva washaka aho bakwitaho ndetse bishobotse ukabona undi muntu muzajya mukorana imibonano mpuzabitsina kuko murugo rwawe ntakikigenda.

Inama:Ibibazo byose bikemurwa no kuganira. Fata umwanya wicarane n’umufasha wawe umusobanurire ikibazo utamugeretseho amakosa. Mwereke ko hari ibitagenda. Rasa ku ntego umubwire ko urubariro rwo ku rugo rwirengagijwe ko kandi ubona bigiye kubasenyera nimutabyitwaramo neza. Niba ari uwumva ,muzafata gahunda ihamye itabangamira akazi ke cyangwa izindi nshingano ze za buri munsi ariko nawe ntiwicwe nipfa urikumara ahari.

Ganiriza umugabo wawe umwereke ko atakikwitaho nka mbere. Mwibutse ko yibagiwe ko abagore bakunda abantu babakunda ,bakabatetesha ,..

Ibi ni bimwe mu bimenyetso . Ubaye hari ibindi ubona nibagiwe ,shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo