Hari igihe umukobwa aba ari murukundo n’umugabo wubatse ufite urugo nyamara we agakeka ko yitomboreye umusore ndetse akanishuka ko abonye uwo Imana yamugeneye ngo barushingane.
Ibi n’ibimenyetso byakwereka umukobwa ko yayobeye ku mugabo w’abandi atabizi:
1.Kwitabira telefoni hanze iteka
Akenshi mwene aba bagabo iyo mwasohokanye cyangwa ahandi hose mwaba murikuganirira, telefoni nyinshi azitabira hanze. Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite umugore cyangwa ngo avuge ibintu byerekeranye n’urugo umwumva kuko wahita umuvumbura.
2.Aguhisha ibintu byinshi
Mu biganiro byinshi mugirana nk’abantu mukundana, akunda kuguhisha ibintu byinshi. Hari ingingo mugeraho agahita azihindura ntashake kuzivugaho. Iyo ari umusore mukundana, byose murabiganira ntacyo aguhisha,ntanicyo yishisha. Ariko umugabo wubatse kuko hari ibyo aba adashaka ko umenya , agira amacenga menshi mu mvugo ye,ibikorwa akugaragariza.
3.Nta mishinga miremire aba agufiteho
Iyo ukundanye n’umusore, ikizakubwira ko urukundo rwanyu rufite icyerekezo ni uko uzumva ashaka ko mupanga imishinga miremire. Uyu mugabo waguyeho ugira ngo ubonye umukunzi , we siko bigenda. Ntakintu cy’ahazaza cyangwa umushinga muremure agufitiye cyangwa agushyiramo. Ni urukundo rwo kuryoshya ubuzima ako kanya gusa, ibindi ntubimubaze.
4.Aguteretesha amafaranga n’impano zihenze cyane
Nubwo n’abasore bamwe babigira ,ariko mwene aba bagabo baba bafite ingo,bateretesha amafaranga gusa. Ikintu cyose ni ukwishyura. Kwita ku musatsi wawe, kukugenera impano zinyuranye kandi zihenze . Amafaranga nibwo buryo aba afite hafi bwo kukwereka ko agukunda. Ntagufitiye urukundo ahubwo arashakako agera ko mukaryamana, ntarundi rukundo agushakaho. Ntitwirengagize ko hari n’abandi baba bafite ururimi rutyaye, imitoma no kugutetesha babizi.
5.Gahunda zose zikorerwa mu kabari
Ntakuntu wakundana n’umuntu utazi aho ataha, abarizwa, akora. Uyu mugabo rero kubera ko adashaka ko umenya ibye, ntaba ashaka kukwereka aho ataha. Akenshi gahunda zose muzikorera mu kabari, hoteli,… niho hamworohera guca umugore we inyuma. Kirazira ko yakwereka iwe. Hari n’ababa bafite amayeri menshi , akajya yifashisha urugo rwa mugenzi we bari ku isiri.
6.Impeta
Nubwo hari abagabo baba batagira isoni zo gutereta inkumi bambaye n’impeta igaragaza ko yubatse, abenshi babanza kuzikuramo. Iyo uri umuntu uzi kwitegereza, hari igihe ku rutoki rwe impeta iba yarishushanyije. Niba ubona umukeka , itegereze neza urutoki abashakanye bambaraho impeta. Hari igihe wagira amahirwe ukahamufatira .
7.Ntashobora kwitaba telefoni mu masaha akuze ya nijoro
Iki ni ikimenyetso nacyo gifatika cyane. Umugabo wubatse akenshi iyo umuhamagaye mu masaha ya nijoro ntakwitaba. Aba arikumwe n’umugore we, ntashaka kuvumburwa, arakwihorera akaguhamagara bukeye. Niba bibaho kenshi , ko iteka iyo umuhamagaye nijoro atakwitaba, cyangwa mwanavugana ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi, tangira kugira amakenga umushakeho amakuruahagije.
Ibi ni bimwe mwe mu bimenyetso byakugaragariza ko ukundana n’umugabo wubatse utabizi. Niba nawe hari ibindi uzi, shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe ugire inama abakobwa batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.











######
Hari n’ibindi byinshi bikubwira ko yubatse:
– aguhamagara ku manywa cg mbere y’uko agera murugo
– akwereka incuti nkeya kandi nazo uzi neza ko zubatse zica inyuma abagore babo
– muhurira mu ma hotel cg hanze y’umugi