Ibimenyetso 5 bigaragaza ko wihutisha urukundo

Ese birashoboka ko hari gihe umuntu yihutisha urukundo ? Igisubizo ni yego . Ni ngombwa ko umuntu wese uri mu rukundo yisuzuma akareba niba atari kwihutisha urukundo nyamara we yibwira ko ari mu nzira nziza.

Iyo utamenye niba urukundo urimo uri kurwihutisha bishobora gutuma wisenyera umubano ufitanye n’umukunzi wawe. Urukundo rwihutishijwe rushobora kuba intandaro yo gusenyuka rukarangira vuba nkuko rwihutishijwe.

Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 5 bikugaragariza ko uri kwihutisha urukundo urimo ,ko ndetse ukwiriye kugabanya umuvuduko kugira ngo utisenyera nk’uko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rubikugiraho inama.

1.Urukundo urimo uruha igihe cyawe cyose

Ikimenyetso cya mbere kigaragaza umuntu wihutisha urukundo ni uko aruha igihe kinini ,akirengagiza izindi nshingano. Gukunda ni byiza ariko ntibikuraho ko umwanya wawe wose uba ukwiriye kuwugenera urukundo. Niba ariko ubigenza, nicyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko wihutisha urukundo.

2.Ntuba ukibona umwanya wo gusabana n’inshuti zawe

Ikindi kizakugaragariza ko wihutisha urukundo birenze urugero bikeneweho ni uko utakibonera umwanya inshuti zawe. Yego n’ubwo aribwo uba ugitangira gukundana n’umukunzi wawe ndetse ushaka ko urukundo rugira imbaraga ariko kuburira umwanya inshuti zawe bigaragaza ko uri kurwihutisha cyane.

3.Kwandikira umukunzi wawe buri kanya kandi nawe ukumva yabikora uko

Iyo iteka uhora utekereza ku mukunzi wawe ni ikimenyetso cy’uko watwawe. Buri kanya uhora wandikira umukobwa cyangwa umusore mukundana ubutumwa bugufi, ubinyujije mu butumwa bugufi(message )haba kuri telefoni igendanwa cyangwa ku mbuga koranyambaga kandi ukumva ko na we yabigira uko. Uri kwihutisha urukundo rwanyu kandi bishobora kuzakuviramo ingaruka itari nziza. Umukunzi wawe ashobora kukurambirwa wowe uzi ko uri gukora ibintu byiza kuko utajya umuha umwanya wo kugukumbura ahubwo ukamuhozaho igitutu.

4.Urashaka ko umukunzi wawe ahura n’ababyeyi bawe bakamenyana

Kimwe mu bintu bishimisha mu rukundo ni ukwereka umukunzi wawe ababyeyi bawe,, byaba amahire bakamwishimira. Ariko iyo ntagihe muramarana ukaba ushaka ko ahura n’ababyeyi bawe ni ikimenyetso ko uri kwihutisha ibintu. Nturamenya icyerekezo cy’urukundo rwanyu ariko wumva umusore cyangwa umukobwa mukundana wamwereka ababyeyi bawe. Ese ko bijya bibaho abantu bagatandukana, uwo muzajya mukundana bigashyuha wese uzajya umujyana mu rugo iwanyu? Ese nibiba 2,3, ababyeyi bazakubona gute?Genza ibintu gake.

5.Urumva mwahita mukora ubukwe mukibanira akaramata

Urukundo iyo rugitangira buri wese aba yumva rumugurumanamo. Ikintu cya mbere uhita utekereza ni umunsi mwakoze ubukwe n’umukunzi wawe, mukibanira ubudatana nkuko bijya bibagendekera, mukabyara abana n’ibindi.

Kubitekeza ubwabyo si bibi. Ariko kwiyemeza gushinga urugo ni ikintu cyo kwitondera. Si ibintu upanga kuko ubona urukundo rwanyu rushyushye kandi mwese mubishyizemo imbaraga. Zirikana ko mutamaranye igihe kandi hari ibyo utaramumenyaho kuburyo wafata icyo cyemezo , maze ureke kwihutisha ibintu.

Biroroshye ko wagwa mu mutego wo kwihutisha urukundo . Ni byiza ko ugenza ibintu gahoro niba ushaka ko urukundo rwanyu ruzaramba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Ir Hervé IRAKOZE

    murakoze

    - 4/12/2019 - 07:39
  • ######

    Fire imyaka28 nakunze umuhungu afire imyaka30 arikowe mbona atankunda nagato kandi njye namaze kumwimariramo mbona atanyitayeho nkoriki kobyandenze?

    - 6/12/2019 - 13:57
  • ######

    Nigute bakunda

    - 6/12/2019 - 14:30
Tanga Igitekerezo