Amakosa 2 abakobwa bakorera kuri telefone aborekera ubuzima

Umwe mu bakunzi ba Rwandamagazine.com yatwandikiye ubutumwa yifuza ko twamugereza ku basomyi cyane cyane abakobwa kuko aribo abona bagwa mu mutego w’ikoreshwa rya telefone nabi ndetse bakaba bazikoresha amakosa 2 akomeye ashobora kuborekera ubuzima bwose basigaje ku isi.

Mu butumwa bwe, uyu musomyi yagize ati " Muraho neza abo kuri Rwandamagazine.com? By’umwihariko mbanje kubashimira inkuru mukunda kwandika mbona zigisha zaba izo mu buzima ndetse no mu rukundo. Ntibwakwira ntarebye ibyo mwatugejejeho bishya. Nanjye hari ikintu mbona cyeze nshaka guhanura ho bashiki bacu. Munyurizeho ubu butumwa, ubusoma ejo atazagwa mu ruzi arwita ikiziba. Murakoze barimu beza."

Ibikubiye mu butumwa bwe ni ibi bikurikira:

‘Smartphones’ kuri ubu nizo telefoni zigendanwa zigezweho umuntu wese aba yumva yatunga. Izi telefoni zifite umwihariko ugereranyije n’izahozeho mu myaka yashize. Izi telefoni ushobora kuzifashisha uhamagara, kohereza ubutumwa bugufi, kohereza no kwakira email, kwakira amafoto n’amashusho, internet aho uri hose,..Izo hambere wabashaga guhamagara ,kwitaba ndetse no kohereza ubutumwa bugufi yaba ifite umwihariko ikaba ifite ka radiyo ndetse n’agatoroshi ko kumurika.
Nubwo gutera imbere atari bibi ariko hari ikosa rikorwa n’ abakobwa bamwe . Uko bwije n’uko bukeye ariko mbona umubare w’abakora iryo kosa rikomeye rishobora kubangiriza ubuzima bwabo bwose wiyongera.

Ni ikosa abakobwa bakora bibwira ko ari uburyo bwo kugaragariza abasore ko babakunda by’ukuri.

Umukobwa mwiza wiyubashye agafata ifoto ye yambaye uko yavutse akayoherereza umuhungu w’inshuti ye. Yego ndabyumva ko ubikoze ugira ngo umushimishe, umutungure n’ibindi waba ugamije ntazi. Ese mukobwa mwiza, iyi foto uzi ayereka bangahe mu nshuti ze? Ahubwo se ko wenda abandi bantu bashobora kuyireba kandi wenda atabahaye n’uburenganzira, wenda bakaba banayiyoherereza ugakwira isi yose ,wabitekerejeho mbere yo gukora iki gikorwa? Nibwo buryo uzi bwagaragariza umuhungu ko umukunda? Ko inzira itabwira umugenzi ,nimushwana uzi yayikoresha iki?

Nubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane , ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n’umusore mukundana ubu bitewe n’impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n’umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y’ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mubyo yakora utigeze utekereza mbere yo kuyohereza.

Iyo mutandukanye n’umusore mwakundanaga, bishyira kera ugashaka undi musore mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore cyangwa abasore mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Tekereza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n’umugabo,warabyaye uri umugore wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo wawe?

Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y’ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?

Iyi ngeso ireze mu bakobwa kandi babikora biganana bakeka ko bari mu iterambere nyamara ni umuco w’abanyamahanga si umuco w’i Rwanda .

Irindi kosa risa n’iri ,usanga urubyiruko rwifashisha smartphones mu gufata amashusho igihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Ko mutashakanye uzi aya mashusho azakoreshwa iki? Nimutandukana se uzumva utekanye igihe azaba afite gihamya igaragaza ko mwaryamanye? Ese ntibyakuviramo no gusenya urwawe igihe uzaba wubatse?

Twanzure

Nubwo benshi mu bakobwa boherereza abasore amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy’urukundo umukunda,ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.

Zirikana ko amafoto cyangwa amashusho yawe agaragaza ubusa bwawe , igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n’ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n’ahandi.

Nawe niba ufite inyandiko ikubiyemo ubutumwa bwigisha ushaka ko twakugereza ku basomyi, wayohereza kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo