AMAFOTO: Umugabo wanjye ARAKUZE kurusha ababyeyi banjye, bitwaye iki se?

Uramutse uhuye bwa mbere na Ciru Njuguna na Greg Twin, ntibyoroshye kwemera ko bashakanye ubu bakaba ari umugore n’umugabo. Aba bombi barutanwa imyaka irenga 30.

Twin, umugabo wa Ciru akomoka mu Budage. Ku myaka 61 amaze avutse, aruta ababyeyi bombi b’umugore we Ciru we wavukiye muri Kenya.

Icyakora uramutse usuye urugo rw’aba bombi ukaruba hafi cyane bucece, ni bwo watahura ukanemera uburyo bakundana by’ukuri.

Ikinyuranyo cy’imyaka hagati y’aba bombi n’uko bagaragara byabaye inkuru ku buryo akenshi ababonanye cyangwa abamenye ibyabo bagiye kenshi baha uyu Ciru Njuguna urw’amenyo bigatinda.

Icyakora we ngo ntibimucira ishati ibyo bavuga rwose!!!

Aba bombi bahuriye kuri Facebook

Uyu mugore bigaragara ko akiri muto rwose avuga ko ikigero cy’imyaka nta cyo kivuze na gito ku bashakanye, ngo kuko icy’ingenzi ari uko ababiri baba bumvana ndetse bakubahana.

We n’umukunzi we bahuye mu buryo budasanzwe

Ciru Njuguna na Greg Twin babanje gukundana hanyuma bubaka urugo uhereye mu mwaka wa 2012 ari na wo bahuriyemo. Bahuriye bwa mbere kuri Facebook.

Ciru avuga ko nyuma y’amezi make ahuye na Greg, yari yarababariye mu rukundo ku buryo kugeza icyo gihe umutima we wari ugishengurwa n’agahinda yari yaratewe n’uwo bakundanaga mbere y’aho.

Bagihura, yifuzaga bikomeye guhura n’inshuti bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Yumvaga afite amatsiko menshi yo kumenyana n’umuntu w’ibara ryera gusa ariko anifuza kumenya byinshi ku gihugu cye cy’amavuko, u Budage aho yavukiye n’ibindi.

Afite imyaka 20 ni bwo Ciru yahuye na Greg

Nyuma y’igihe kirekire baganirira ku mbuga nkoranyambaga, Greg yasabye Ciru ko bagira aho bahurira maze bagasangira ‘agakombe k’ikawa’, ni uko ubutumire Ciru arabwakira.

Ati “Duhura nari mfite imyaka 20, ku ruhande rwanjye sinari narigeze na rimwe nganira n’umugabo ukuze atyo, uretse abo mu muryango.”

“Icyakora, ibyo ntibyabaye ikibazo kuri njye kuko namubonaga nk’umugabo usanzwe ubwo namubonaga bwa mbere.”

“Ubwo najyaga guhura na we, nta mugambi nari mfite wo gushaka umukunzi cyangwa umugabo. Twahuye gusa nk’inshuti,” ni ko Ciru avuga. Ciru avuga kandi ko yashakaga gusa inshuti bahurira kuri Facebook.

Akomeza agira ati “Gusa ikimbabaza kurushaho ni uko abantu benshi bibaza ngo ni gute umukobwa w’imyaka 19 yemera guhura n’umugabo w’imyaka irenga 50, ngo ni iki kindi yaba ashaka aramutse atari indaya?’’

“Abo rero mbasubiza ko hagati yanjye na Greg nta wari ugambiriye ko twashakana uretse kuba inshuti gusa kandi ko twari dufite byinshi twaganira ubwo twahuraga bwa mbere, ni urugero icyo akora, ibinyerekeyeho njyewe n’ubuzima bwanjye n’ibindi n’ibindi.”

Karabaye!!! Si bwo Umudage amutwitse inda!!!

Ciru uyu avuga ko nyuma y’igihe gito ari inshuti n’uyu Mudage, yaje kumenya ko atwite. Avuga ko icyo gihe yari akiri muto mu myaka ku buryo atari yagasobanukiwe byinshi ku gutwita no kurera abana.

Aha kandi ngo nyamukobwa muri icyo gihe yari yaramaze iminsi atumvikana n’ababyeyi be no mu zindi ngingo. Ibi bihe byamubereye nk’inka y’inkungu atangira kureba nk’Uruhango zireba Masaka. Ni ibihe byakomereye umutima we kurusha iki gihe cyose mu buzima.

Nk’undi mukobwa wese iyo utewe inda utarashaka biba bikaze

Ati “ Mbere yo kumenyana na Greg no gutwita nari narabujije amahwemo ababyeyi banjye ubwo banyoherezaga kwiga muri Uganda mu mashuri ya kaminuza.”

“Nkigera muri Uganda, naretse kwiga bitunguranye ntangira ubuzima bwanjye binyuranye n’ibyo ababyeyi bari banyitezeho. Kubera iyi mpamvu, niyumvishije ko iki kitari igihe ababyeyi bamenya ko nari natwaye inda. Sinifuzaga kubibamenyesha ubwo rwose.”

Aha ariko nubwo Greg yari yiyemeje kumwitaho muri ayo magorwa, byaramukomeranye cyane kuko nyuma y’igihe baje kuburana ntibabe bakibayeho nk’abantu bakundana. Aha, kandi umwana w’umudage Greg yari yarisubiriye iwabo.

“Nafashe umwanzuro wo guhisha ibanga ry’inda nari ntwite. Umuntu umwe rukumbi nabibwiye ni Greg hanyuma ku bw’amahirwe yemera ko azamfasha ntwite ndetse n’igihe nzaba maze kubyara.”

“Twaraburanye ubwo nari ntwite kandi ntitube tunakivugana muri icyo gihe, bivuga ko nari njyenyine mu gihe nari ntwite. Byari iminsi y’akaga cyane ko na mama yaje gutahura ko ntwite.”

Ciru yakoze aho bwabaga agerageza kuba kure y’ababyeyi ngo ahishe inda yari atwite ndetse bigera igihe ava iwabo kugeza igihe yabyariye abana babiri b’abahungu.

Umubano we n’umugabo ntiwahise ukomera by’ako kanya kabone nubwo se w’abana ubwo yohererezwaga amafoto ari mu Budage byashushe nk’aho bimushimishije cyane.

Mu gihe cy’imyaka itatu yose, Ciru na Greg ntibari kumwe ndetse Ciru yareze abana babo bombi nk’umubyeyi umwe.

Mu mwaka wa 2016 Greg yagarutse na none muri Kenya batangira kubana uretse
ko byabaye iby’igihe gito kuko mu mwaka wa 2017 bongeye gutandukana umugabo we agasubira na none mu Budage.

Madamu Ciru asobanura ko yagize akababaro kenshi nyuma yo gutwara inda akayitwita ari umwe hanyuma akarera abana mu myaka itatu se wababyaye adahari.

Ati “ Natewe agahinda kenshi ko gusigwa ntwite, byatumye nyuma y’igihe gito dutandukana byihuse.”

Gusubirana kw’aba bombi bakubaka urugo ruhamye byabaye nyuma y’aho Ciru ateretewe nk’inshuro eshatu zose n’abashakaga ko babana ariko byose ntibikunde ku mpamvu iyi cyangwa iriya.

Umugabo agurishije imitungo yose!!!

Nyuma y’aho muri Gashyantare 2020, Greg yafashe umwanzuro wo kugurisha imitungo ye yose yari afite iwabo mu mu Budage maze yimukira muri Kenya agira ngo arebe ko urugo rwe na nyina w’abana be babiri noneho rwahama rukabaho rwubatse ku nkingi zidahuhwa n’umuyaga.

Umudage yubashye umuco w’iwabo w’umugore abona kumurongora mu buryo bwemewe
Ciru avuga ko mbere y’uko bongera kubana na Greg nk’umugabo n’umugore, uyu Muzungu yabanje kubahiriza imihango y’ubukwe yose yo mu muco w’iwabo wa Ciru, aramusaba aramukwa amuhesha ishema mu muryango.

Ciru avuga ko atabashije guhura n’ababyeyi b’umugabo we kuko bose batakiri ku isi, uretse ko yashoboye kuvugana n’abo mu muryango w’umugabo we, urugero mwene nyina wa Greg [muramu we].

Ese Ciru yakundiye iki umugabo we umuruta bene aka kageni?

Ati “Greg mu by’ukuri ni umugabo ugeretseho igice cy’undi. Agira umutima mwiza."

Uretse ibyo kandi, ni umugabo wita kandi ukunda abantu, utirengagiza ibibazo by’abantu bamuri hafi, kubera iyo mpamvu ibyo n’ibindi byinshi byatumye mukunda ndetse kurushaho.”

Ciru ashima umugabo ahereye ku buryo agaragara akavuga ko iyo amurebye atabona ubusaza ahubwo abona umugabo ufite uburanga.

Avuga kandi ko umugabo we ari umuntu uzi gutebya, gutera urwenya no gusetsa cyane mu magambo ndetse ko atajya arekera aho guseka igihe cyose amuri iruhande.

Ngo kubera iyo mpamvu, byaramworoheye cyane gukururwa na we mu rukundo, si ukumukunda amwimariramo.

’Rubanda ni abahanya koko!!!’

Agatotsi kaba mu mubano wabo katabura gutera Ciru agahinda no kumubabaza ni abantu bannyega urugo rwabo n’urukundo rwabo.

Ciru asobanura ibi agira ati “Ikintangaza cyane ni amwe mu magambo rubanda bavuga ku mugabo wanjye, bamwita sogokuru wanjye n’ibindi ariko icyo cyo ni uko nta tegeko rivuga ko udashobora gukundana cyangwa gushyikirana n’umugabo mutari mu kigero kimwe yaba akuruta cyangwa umuruta. Njye nkunda umugabo wanjye cyane kandi ibyo abantu bavuga byose nta cyo bimbwiye.”

Biyemeje kujijura rubanda barubwira ko urukundo nyarukundo rutita ku bidafite shinge na rugero

Biciye mu mibanire yabo, Ciru na Greg babonye icyuho bagomba kuziba ku mbuga nkoranyambaga. Biyemeje kuganiriza isi ku mbuga nkoranyambaga umubano wabo n’ibindi bintu biba bivugwa cyane.

Urugero, ku mbuga nkoranyambaga baba basubiza ibibazo abantu bababaza ku mibanire n’urukundo hagati y’umugabo n’umugore batari mu kigero kimwe cy’imyaka hanyuma bagatanga n’inama.

Aha kandi, baganiriza rubanda uko biba bimeze kubana n’umuntu mudahuje ubwoko cyangwa inkomoko bagira ngo bafashe umuryango mugari gusobanukirwa ko umubano mu bantu urenze kure uko umuntu agaragara inyuma cyangwa imiterere ye.

“Umugabo wanjye yitwa amazina nka papa cyangwa sogokuru. Hari n’abavuga ko ngambiriye kumurangiza nkamurya utwe namara kutumucucura nkamuta. Hari n’abavuga ko ari umukoloni nanjye nkaba umuja we.”

“Ikintu kimbababaza kurushaho mu byo numvise rubanda bavuga ku rugo rwanjye n’umugabo wanjye ngo ni uko njye ndi umucakara w’ihuzabitsina (sex slave) w’umuzungu. Iki ni kimwe mu bintu byambabaje cyane bikanshengura umutima uretse ko ntazigera ndeka gukunda umugabo n’abana banjye.”

Inkuru ya BBC Swahili

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo