Victoria Rubadiri yatsindiye igihembo Komla Dumor cya BBC World News

Victoria Rubadiri, umunyamakuru wo muri Kenya ukora inkuru zicukumbuye akanatangaza amakuru kuri televiziyo, ni we watsindiye igihembo cya ’2020 BBC World News Komla Dumor Award’.

Rubadiri atangaza amakuru kuri televiziyo ya Citizen TV muri Kenya, aho ayobora ibiganiro bihita mu masaha abantu benshi baba bakurikiye televiziyo.

Afite impano n’ubumenyi bwinshi mu gukorera mu karere k’Afurika y’uburasirazuba. Yagiye abaza ibibazo bamwe mu bategetsi bakomeye muri politike no mu buzima busanzwe muri Afurika.

Iki gihembo cya BBC cyashyiriweho guha icyubahiro Komla Dumor, wari umunyamakuru wa BBC wavugaga amakuru kuri televiziyo BBC World News, wapfuye bitunguranye mu mwaka wa 2014 afite imyaka 41.

Rubadiri abaye umunyamakuru wa gatandatu utsindiye iki gihembo.

Akurikiye Solomon Serwanjja, Waihiga Mwaura, Amina Yuguda, Didi Akinyelure na Nancy Kacungira. Abaye Umunya-Kenya wa kabiri wegukanye iki gihembo.

Bijyanye n’iki gihembo, Rubadiri azatangira igihe cy’amezi atatu - akorera ku cyicaro cya BBC i London - ahabwa amahugurwa mu ishuri ry’itangazamakuru rya BBC Academy, mbere yuko atangira gukorana n’amatsinda atandukanye y’abanyamakuru ba BBC kuri televiziyo, radio no ku rubuga rwa internet.

Ibyo bizamufasha kunguka ubumenyi n’ubunararibonye mu gukoresha uburyo butandukanye BBC ikoresha mu gutangaza amakuru.

Rubadiri yagize ati: "Komla yari umunyamakuru ufite ubumenyi mu bintu bitandukanye wari ufite uburyo bwo gutangaza amakuru, nubwo bwarimo kuvuga ashimitse, ariko bwarimo no kwishyira mu mwanya w’abandi, akumva akababaro kabo kandi [akabikora] mu buryo butanga icyizere".

Victoria Rubadiri

"Ubushobozi bwe bwo gutanga gihamya z’inkuru mu buryo bwumvikana, kandi akisanisha n’abo abwira, ni ikintu nakundaga ndetse nubahaga kandi ni ubuhanga nshaka kumwigiraho".

Yongeyeho ati: "Mfite amashyushyu yo kuba ngiye kunguka ubumenyi bushya muri BBC ngashobora kugera ku bankurikira aho mba, mu karere no mu mahanga, uburyo naba ndikwifashisha mu kubara iyo nkuru ubwo ari bwo bwose".

Abagize akanama gakora ijonjora bashimye uburyo avuga adategwa n’urukundo afitiye kuvuga inkuru z’Afurika, haba mu bitangazamakuru bimenyerewe no ku mbuga nkoranyambaga.

Jamie Angus, umuyobozi mukuru wa BBC World Service Group, yagize ati:

"Tunejejwe no kwakira Victoria muri twe, azanye muri BBC ubumenyi bwe n’urukundo [rw’umwuga w’itangazamakuru]".

Yongeyeho ati:

"Komla yari afite ubushobozi budasanzwe bwo gutangaza amakuru yo ku mugabane [w’Afurika] afite icyo avuze no ku rwego mpuzamahanga, kandi akayatangaza nk’umuntu uhamenyereye kandi uhasobanukiwe. Dufite amashyushyu yo kubona Victoria agaragaza ibyo akoresheje uburyo bwe".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo