Umushinga Bella Flowers umaze kwinjiriza u Rwanda miliyari 10 mu myaka 4

Umushinga w’ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga Bella Flowers umaze kwinjiriza u Rwanda miliyari zirenga 10 na miliyoni 300 mu gihe cy’imyaka 4 utangijwe.

Kugeza ubu uyu mushinga umaze gushorwamo miliyari zirenga 13.

Mu mirambi miremire y’u Buganza i Gishari mu Karere ka Rwamagana ni ho hakorerwa uyu mushinga umaze gutanga akazi ku barenga 700, ku kwezi bose hamwe bahembwa miliyoni 65, barishimye ndetse bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.

Nyirabahire Rachel umwe mu bakozi yagize ati "Buri kintu cyose nagisabaga umugabo ariko ubu nta kintu nsaba umugabo ahubwo dufatanya kubaka urugo. hanyuma ikindi gikorwa kinshimisha cyane naguzemo inka ubu mfite umukiliya ngemuraho amata buri munsi iyo nje mu kazi kandi kandi biramfasha.’’

Na ho Sebahire James ati ’’Mbere ntarabona aka kazi ubuzima ntabwo bwari bwiza ariko aho nkaboneye hari byinshi byahindutse cyane urugero aka kazi katumye nshaka umugore ntabwo nari nzi ko ibyo bizabaho nageze kuri byinshi cyane kubera aka kazi.’’

Umushinga Bella Flowers watangiriye kuri hegitari 35 zirimo 20 zari ziteyeho indabo na hegitari 15 ziriho ibikorwa remezo. Kuri ubu uyu mushinga urakorera kuri hegitari 65.

Muganga Walter ni umuyobozi muri Bella Flowers avuga ko icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’uyu mushinga gusa ngo ibikorwa kuri ubu birakomeje.

Ati "Buri cyumweru twohereza toni 20 ariko mbere ya COVID19 twageraga kuri toni 30, ariko indabo zongeye kugira isoko, kuko twatangiye kubona indege aho cargo za RwandAir zidufasha kugira ngo twohereze indabo zacu mu mahanga turabona ko mu gihe kiri imbere twongera tugasubira muri business nta kibazo.’’

Leta imaze gushora miliyari zirenga 13 muri uyu mushinga kuva mu 2016. Uyu mushinga na wo umaze kwinjiriza u Rwanda miliyari 10 na miliyoni 300 bisobanuye ko ayashowemo amaze kugaruka ku kigero cya 78%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko imishinga nk’iyi hari gahunda yo kuyegurira abikorera bagafatanya na Leta, ese Bella Flowers izegurirwa ryari abikorera ?

Ati ’’Mu by’ukuri kuba umushinga ugitangira ugira ngo ubanze ufate neza ntabwo waha abikorera umushinga utaragira aho ugera mu buryo bufatika ariko birahari bigomba kubaho kuko Leta ntabwo yacuruza kuva itangiye kugeza irangiye idafatanyije n’abikorera tuzabashyiramo rero igihe kigeze ariko n’ubundi tubirimo biri hafi kuko umushinga umaze imyaka itanu turateganya ko mu myaka iri imbere n’abandi bose bashobora kujya muri iyi business bagafatanya na Leta kuyikora.’’

Mu gihe mbere ya COVID19 bapakiraga izi ndabo zijya mu mahanga inshuro 6 mu cyumweru kuri ubu barapakira inshuro 3 gusa. Buri munsi basarura nibura indabo ibihumbi hagati ya 120 na 150, ku cyumweru baba basaruye izipima toni 20.

Kuri ubu uyu mushinga uri kuri hegitari 40 gusa biteganyijwe ko mu myaka 2 iri imbere uzaba uri kuri hegitari 100 muri zo 40 zizaba zubatseho ibikorwaremezo nk’inzu n’imihanda. Ni mu gihe 60 zizaba zihinzeho indabo ku buryo nibura buri mwaka zizajya zinjiriza u Rwanda miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo