Ngoma: Ubuhinzi bwa Watermelon bumwinjiriza asaga ibihumbi 400 ku kwezi

Umuhinzi Habyarimana Juvenal utuye mu Mudugudu w’Isanganiro, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma avuga ko guhinga urubuto rwa Watermelon byatumye yubaka inzu anabonera amafaranga y’ishuri, abana be biga mu mashuri yisumbuye . Ni ubuhinzi akorera mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera kuri Hegitari ebyiri.

Uko yatangiye umushinga wo guhinga Watermelon

Habyarimana ni umuhinzi rwiyemezamirimo w’imboga n’imbuto ariko by’umwihariko Watermelon. Avuga ko yabitangiye biturutse mu mahugurwa bahawe n’Abayapani.

Ati " Natangiye kuzihinga mu 2013 mpabwa amahugurwa n’umushinga P.Crop w’abayapani waduhuguye kuri tekiniki zo guhinga mu buhinzi bwa kijyambere aho gukora ubuhinzi bwa gakondo baduha amahugurwa y’igihingwa cya Watermelon. Ubundi ntabwo zabaga inaha, zakundaga guturika i Bugande.

Yunzemo ati " Baduhuguye imyaka itatu ubu mfite certificate mu buhinzi bw’Imboga n’imbuto. Ubusanzwe nahingaga amashu n’inyanya ariko bamaze kuduhugura badushakiye iki gihingwa cya Watermelon kubera ko ari igihingwa kigezweho gitanga umusaruro kandi gitanga n’inyungu niyo mpamvu nafashe iya mbere kugihinga ku buso burambuye”.

Byatumye yubaka inzu ni nawo mushinga akuramo amafaranga y’ishuri y’abana be

Habyarimana avuga ko yatangiriye ubuhinzi bwa Watermelon ku buso bungana na kuri Ari eshatu umusaruro abonye akawujyana mu isoko rya Kibungo kuri Moto akomeza kwagura ubutaka kugeza kuri ubu ahinga kuri Hegitari ebyiri.

Ati " Ubu ntangiye kubona umusaruro ku buryo ngemura nk’Imodoka eshanu zo mu bwoko bwa DINA. Maze kwiteza imbere,ubu ntanga Ubwisungane ku gihe ,mfite abana ndihira amashuri yisumbuye, mfite inzu nziza y’itafari mbamo,mfite Moto ngendaho ngiye gusura imirima yanjye muri rusange nateye imbere ku buryo bugaragara ku buryo mu minsi iza ntegura kugura imodoka izajya itwara umusaruro wanjye kandi mbikesha iki gihingwa cya Watermelon”.

Habyarimana avuga ko iyo asaruye kuri Hegitari ebyiri buri kwezi yinjiza asaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ’inyungu .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo