Mu isubyo bakoramo intebe yicarwaho mu buryo 2 butandukanye - AMAFOTO

Isubyo Arts ni kompanyi y’ubugeni y’ urubyiruko ikora ibikoresho binyuranye byo mu nzu ndetse n’imitako bibanda ku bikozwe mu giti. Umwe mu mwihariko wabo harimo intebe yicarwaho mu buryo 2, harimo uburyo uyicaraho akoresha ashaka kurambura umugongo nta musego akoresheje.

Isubyo Arts yashinzwe muri 2016 ishinzwe na Dushimimana Jules. Dushimimana avuga impano y’ubugeni yayikomoye ku muntu wakoreraga hafi yo mu rugo iwabo, amwigiraho byinshi.

Nyuma y’uko uwamwigishije agiye hanze y’igihugu, Dushimimana yagereye mugenzi we batangira gukora ibikoresho byo mu nzu bikoze mu giti ariko bakibanda ku isubyo (izingiro ry’urubaho).

Dushimimana ati " Nise kompanyi yacu Isubyo kuko nifuzaga ko kompanyi yacu ikomera nk’Isubyo. Isubyo rirakomera cyane ari nayo mpamvu ariryo twahisemo gukoramo ibikoresho dukora.

Ubu turi 4, abahungu 2 n’abakobwa 2 bari hagati y’imyaka 21 n’imyaka 23. Turashaka gukora cyane ku buryo duhesha agaciro ibikoresho bikozwe mu giti ariko tukabikora twibanda ku bidakunze kuboneka, bifite umwihariko kandi biramba."

Isubyo Arts ikorera mu Mujyi wa Kigali mu Gakiriro ka Gisozi. Dushimimana avuga ko uretse gukora ibikoresho binyuranye banahugura na bagenzi babo baba bashaka gukora nkibyo bakora.

Dushimimana yatangarije Rwandamagazine.com ko mu myaka igera kuri 2 bamaze bakora bamaze kwigeza kuri byinshi harimo kubasha kugura amamashini abafasha kwagura ibikorwa byayo ariko ngo ibyiza byinshi biri imbere.

Ati " Ibikoresho byo mu nzu n’imitako dukora ntabwo biba bisanzwe ugereranyijwe n’ibikoreshwa ahandi. Turi gutera imbere kuko abanyarwanda bakunda ibintu badasanzwe babona. "

Ibiti bakoramo ibikoresho ngo nibyo bibabera imbogamizi kuko ngo bagenda babikura ahantu henshi hanyuranye harimo n’ahagiye kwagurwa imihanda, basaba ibyamaze kurandurwa akaba aribyo bajya gukoramo imitako n’ibikoresho.

Ukeneye ibikoresho cyangwa imitako ikorwa na Isubyo Arts wabahamagara kuri 0780751722.

Bakora imitako inyuranye mu biti

Intebe yihariye isubyo Arts ikora....

Ubu ni bwo buryo bwa mbere bayicaraho

Ushaka kurambura umugongo ayicaraho imeze gutya

Itara ricomekwa mu giti naryo ni umwihariko wabo

Mu isubyo bakoramo ibikoresho binyuranye

Ibi ni ibikoresho binyuranye byo mu ruganiriro bikoze mu giti

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Mukahigiro Takya charity

    Mwaramutse aba bye subyo? Ibyo mukora birashimishije mukomereze ago.

    - 16/04/2018 - 07:27
  • Mukahigiro Takya charity

    Mwaramutse aba bye subyo? Ibyo mukora birashimishije mukomereze ago.

    - 16/04/2018 - 07:42
  • Mukahigiro charity

    Muraho neza banyabukorikori, mbifurije noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019 uzababere uwudushya twinshi!!!!!!!!!!!!!

    - 20/12/2018 - 21:32
  • Mukahigiro charity

    Muraho neza banyabukorikori, mbifurije noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019 uzababere uwudushya twinshi!!!!!!!!!!!!!

    - 20/12/2018 - 21:37
Tanga Igitekerezo