Jack Ma washinze Alibaba yabonetse nyuma y’igihe kinini atagaragara

Jack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.

Uyu mugabo w’imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw’Ubushinwa mu 2020.

Jack Ma ni we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y’igihe kirenga umwaka ari mu mahanga.

Iki kinyamakuru cy’ikigo cye Alibaba kivuga ko yahagaze gato muri Hong Kong, aho yahuye n’inshuti ze, kandi ko yasuye Art Basel, imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubugeni mu Busuwisi.

Cyongeraho ko Jack Ma yarimo agenda mu bihugu bitandukanye yigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi ryabyo, ariko ntikivuga impamvu atigeze agaragara mu ruhame mu myaka ishize.

Ma, wahoze ari umwalimu w’icyongereza, yahuye n’abakozi anasura ibyumba by’amashuri ku ishuri rya Yungu muri Hangzhou, umujyi Alibaba ifitemo icyicaro gikuru.

Hano yaganiriye ku mpungenge ikoranabuhanga rya artificial intelligence (AI) rishobora gutera ku burezi, nk’uko iri shuri ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “ChatGPT na tekinoloji bisa ni intangiriro z’ibihe bishya bya AI. Dukwiye gukoresha artificial intelligence mu gukemura ibibazo aho kugenzurwa nayo.”

Ma wigeze kuba umuntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa, mu ntangiriro z’uyu mwaka yeguye ku kuba umukuru wa kiriya kigo yashinze gikomeye cyane mu bucuruzi n’ikoranabuhanga.

Ibi bamwe babibonye nk’ikindi kimenyetso ko atacyumvikana n’ishyaka rya Gikomunisti riri ku butegetsi kubera kwamamara cyane kwe no kugira imbaraga nyinshi.

Mu Ukwakira (10) 2020, Jack Ma yabwiye inama y’ishoramari ko banki z’imikorere isanzwe imenyerewe zifite “imyumvire nk’iyo kuguriza umuntu amafaranga akaguha ikintu cy’agaciro ukakigurisha mu gihe atabashije kwishyura”.

Mu kwezi kwakurikiyeho, ikigo cye cyashatse gushyira ku isoko imigabane ya miliyari 26 z’amapawundi, yari kuba ari yo minini cyane ku isi, ibi byahagaritswe ku munota wa nyuma n’abategetsi b’Ubushinwa bavuga ko “hari ibibazo bikomeye” mu kugenzura iki kigo.

Kuva icyo gihe, byagiye bitangazwa ko Jack Ma yabonetse mu bihugu birimo Espagne, Ubuholandi, Thailand na Australia.

Mu Ugushyingo (11) gushize, ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Jack Ma yari amaze amezi atandatu aba i Tokyo mu Buyapani.

Ubwo Ma yahagarikaga kugaragara mu bantu, havuzwe impuha ko yafungiwe mu nzu cyangwa se ko yafunzwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo